Pages

Tuesday, 2 June 2015

[amakurunamateka.com] Rwanda: Politiki y’inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda

 


Politiki y'inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda

By  on 1 juin 2015
Depite Abbas Mukama
Depite Abbas Mukama
Minisitiri Fazili na depite Abasi bose bo mw'ishyaka rya PDI bavuze ko mw'ishyaka ryabo ntawe ufite ubushake n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda. Bikaba yenda bisobanura impamvu iryo shyaka ari ryo rya mbere ryasabye ko prezida Kagame yahama ku butegetsi
Ese umuntu aba minisitiri cyangwa depite adakunda igihugu cyangwa ngo agire ubushobozi buhagije bwo kuyobora (leadership)? Nibyo rwose birashoboka ! Iyo aba bayobozi baba bakunda igihugu bari kuba baharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi. Kuba rero barabaye abambere mu gusaba ko ingingo y'i 101 y'itegeko nshinga ihinduka Kagame akaba ariwe ukomeza kuyobora u Rwanda, si uko bakunze u Rwanda cyangwa Kagame ahubwo ni ugukunda intebe y'ubuyobozi bicayeho kuko nta kizere ko u Rwanda rubonye undi muyobozi baguma ku ntebe y'ubuyobozi kabone niyo uwo muyobozi wundi yaba ava mu ishyaka rya FPR.
Ibi niko byanabaye mu yandi mashyaka nka PSD riherutse guhindura amategeko arigenga kugira ngo Dr Biruta agume ariyobore, ariko bagakura Dr Ntawukuriryayo mu buyobozi bw'ishyaka nkuko yakuwe mukuyobora Senat kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari butangiye kumunuganuga ko yari asigaye avugana n'abadiplomate mu mwiherero, kandi mu butegetsi bwa Kagame buri muyobozi aba afite ingenza igomba kumva ibyo avuga haba mu abo ayobora, mu bayobozi bagenzi be cyangwa abo banyamahanga!
Ikinamico ryabaye muri PL naryo twararibonye, ubwo Mitali yari atangiye gusa n'uwinyagambura bati wibye ishyaka, ubu akaba yarasimbuwe n'uwemera gukoma amashyi uko Kagame abishaka.
Amashyaka yandi nkuko abanyamakuru hano mu Rwanda bakunze kuvuga ari mu mugongo wa FPR ya Kagame. Abereyeho kurangiza ugushaka kw'ubahetse!
Aba rero nibo bafata iyambere bagashuka abaturage bati mujye imbere, n'ibiseke n'amakarito ngo arimo inyandiko zisaba ko itegeko nshinga rihinduka twereke amahanga ko Kagame atari umunyagitugu ahubwo ko tumukunda ko ntawundi wabasha kuyobora u Rwanda !
Niba Kagame na FPR bakunda u Rwanda koko nibumve impanuro ya Dr Munyandamutsa uherutse kwitegereza abo bagabo n'abagore berekeje kuri Parlement n'ibiseke n'amakarito ati: ariko ntawe mpfobeje, murabona abaturage bazi ibyo bari gukora ? Ntabwo abaturage b'u Rwanda baragira ubushobozi bwo gusesengura ibintu mu buryo bwimbitse. Ati ese uriya murongo bari gutera ku nteko ishinga amategeko si amaranga umutima? Ati nibyo koko ntawe uhindura ikipe itsinda, ati ariko hari igihe haba hari undi musore wakurusha technique mu gukina.
Kagame siwe wenyine washobora gutegeka u Rwanda. Kubyemera gutyo ni ugusuzugura u Rwanda n'abanyarwanda ! Ababivuga gutyo nibo bakomeje gutiza umurindi ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame.
Kagame nawe yiba yakundaga u Rwanda n'abanyarwanda ntiyakagundiriye ubutegetsi, ntiyagakomeje gufunga amarembo ya politiki mu Rwanda kuko ibi byombi biri mubyatumye FPR itangiza intambara mu Rwanda muri 1990.
Banyarwanda ni dushire ubwoba, dushire impumpu twe gutinya kugaragaza ko dukeneye impinduka mu gihugu cyacu. Twe kugendera kuri politiki y'abarwana ku nda zabo. U Rwanda rufite abanyepolitiki bakunda igihugu, bashobora kugiteza imbere kandi banimakaza demokarasi yo shingiro ry'iterambere rirambye! Abo banyepoliti ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kubapfukirana, ariko igihe ni iki cyo gushyira imbere inyungu z'igihugu, tugaharanira guha igihugu cyacu ubutegetsi buboneye.
Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda
 
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development