Gutigihe.com : Baracya ata igihe bandikira Francois Hollande:
Bati turashaka ko inyandiko zose zireba intembara mu Rwanda muzishyira ahagaragara. Ibyo Francois Hollande yarabikoze. Kagame ati ubwo barazijagajaze, bakuramo iz'ingenzi. Aha Kagame twamubwiye ko ata igihe kuko atazi izarizo kugira ngo amenye izakuwemo mu gihe kandi atazibabikishije.
Abandi nabo bati tuzabyemera tubibonye, kandi nt'ihagire n'inyandiko baduhisha. Nyamara bibagirwa ko koko inyandiko zose zo ku ntambara ya 1990-1994 n'imyiteguro yayo n'uruhare Kagame yagize mu bwicanyi no muri iyo myiteguro ya genocide, ibyo byose batabitangaza mu gihe Kagame agitegeka. Abo bose kandi bibagirwa ko ibyo Abafaransa bakoze na UN muri icyo gihe nabyo bitatangazwa kubera amategego agenga UN cyane cyane ko n'Ubufaransa bushinja UN ko butitaye ku kibazo cy'u Rwanda muri icyo gihe, bigatuma u Bufaransa busa nkaho bakoze bonyine.
Biragaragara ko iyo uri umubeshyi uwo ubeshyera akakwihorera, akirinda gutera amagambo nawe, ni wowe ugira ibibazo, ntusinzira. Niyo mpamvu inyandiko nk'izi zavuzwe hasi aha zihoraho ariko ntizigire icyo zigeraho. Ni ugutigihe.com
--------------------------------------------------------
Source: ( igihe.com)
Perezida w'u Bufaransa yandikiwe ibaruwa imushinja guceceka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango igizwe n'abarwanya ivangura ku Isi hamwe n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yandikiye Perezida w'u Bufaransa,François Hollande, ivuga ko igihugu cye gikomeje guhisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuryango w' Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG nk'umwe mu basinye kuri iyi baruwa uvuga ko bifuza ko u Bufaransa bwerura ku ruhare bwabwo muri Jenoside n'ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Uyobora AERG, Jean De Dieu Milindi, yabwiye IGIHE ati"Ibaruwa ni nyinshi twanditse, ariko igikenewe ni ugushyira ahagaragara ukuri ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside. Icyo twasabye Perezida ni uko nubwo bahakana uruhare bwarwo muri Jenoside, hari abayobozi b'Abafaransa n'abasirikare bagize urwo ruhare, dusaba ko bakurikiranwa."
Iyi baruwa yo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2015, ishinja u Bufaransa gufata mu buryo butandukanye Jenoside zabaye, kimwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ivuga ko kuwa 27Mutarama ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abayahudi, Perezida Hollande yageze ku rwibutso rwa Jenoside y'Abayahudi no ku nkambi ya Auschwitz biciwemo
Ubwo hibukwaga kandi Jenoside y'Abanyarumeniya kuwa 24 Mata, nabwo ngo yari mu mihango yo kwibuka yabereye Erevan, ariko ngo urugendo mu mihango yo Kwibuka i Kigali rwakuweho nyuma yo guceceka gukomeye ku bayobozi b' u Bufaransa, umwaka ushize.
Iyi miryango kandi ishinja Perezida Francois Hollande kudakomeza inzira y' ukuri abamubanjirije bari baratangiye guharura , cyane ko ngo nka Nicolas Sarkozy yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzura umubano w' u Bufaransa n' u Rwanda.
Abafaransa bagaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida Francois Mitterand wari Perezida mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwagize uruhare muri Jenoside nubwo iyi politiki ngo itigeze iganirizwa Abafaransa.
Muri iyi baruwa bavuga kuri abo bayobozi bagira bati "Bamwe muri abo bagize uruhare muri iyo Politiki y'ibanga, baracyagira uruhare mu buzima bwa Politiki kandi baracyari no mu nzego zacu. Iyi Politiki, itarigeze na rimwe iganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa imbere y'Abafaransa, yatanze ubufasha bwa politiki, dipolomasi n' igisirikare, mbere na nyuma ya Jenoside, ku buyobozi bw' abahezanguni 'Hutu Power', kandi leta y'u Bufaransa yari izi neza ko ifite ibitekerezo by'ivangura na Jenoside."
Iyi miryango kandi ishinja u Bufaransa kwimakaza umuco wo kudahana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri iki gihugu, ikanavuga ko nyuma y'imyaka 21 abarokotse Jenoside bagitegereje ukuri.
Bakomeza bagira bati "Bwana Perezida, ku bwabo no ku bw' u Bufaransa n' Abafaransa, mugomba guhagarika kwicecekera,mu gatangaza mweruye, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abasinye kuri iyi nyandiko barimo Umuryango urwanya ivangura i Burayi, EGAM, Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w' ububanyi n' amahanga w' u Bufaransa, imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, AERG na GAERG, Sonia Roland ,Umunyarwanda wabaye Nyampinga w' u Bufaransa, abanyamakuru, abanditsi n'abandi batandukanye.
No comments:
Post a Comment