Icyokora ntabwo ali ubwambere, no ku gihe cya Kayibanda hali uwalilimbye mu muduli ati "Gikongoro turakize"; naho minista J. Bihozagara avuga muli 1995-1996 ko Gikongoro bazayihindura ikigega cy'Urwanda! Ikibazo kigoye ibi binyoma biteye ni ukuntu abalimu b'iby'ubukungu, ubuhinzi, sociologie muli UR bazajya imbere ya baliya banyeshuli bagiye kubyinira muli parlement hamwe n'abatebo ko Gikongoro yakize, bagashobora kubasobanulira ibibazo iyi Gikongoro ihanganye nabyo, kandi tuzi ko bihali: ama-Theses n'ama-Publications menshi arabyerekana!
Twisekere:
Ko inganda/imilima by'ibyayi tuhazi byali Kitabi, Mata, Nshili na Gisovu yali ifite utulima duke muli Gikongoro byaliho ku ngoma ya Habyarimana, uliya uvuze ko noneho bakize inzara kuko RPF na Kagame babazaniye inganda z'ibyayi n'izihe bavuga?
Gutunga inka byo ntawabihakana, wenda ubu babonye amafrisones nk'amwe Minista wabo Nzamurambaho yororega mu gishanga cya Mwogo, aliko barabe bafite n'ibyo kuyagabulira atali ya mashinge yaho, kuko na CZN yali yazanye ama "bruns Suisses" aliko ibilyo biyibera ingume arayinanira!
Amashanyarazi yo birunvikana, imyaka 20 ni myinshi ntawabigereranya n'umuliro wali uhali muli 1994.
Naho uliya ufite umwana we urangije universite, ni byiza: ubwo agiye mu rwego rwa ba F. Nzamurambaho, A. Makuza, Mbarutso n'umuhungu we, A. Murekezi, n'abandi bize kugihe kitali icya Kagame! Ntiyibagirwe gusa ko hali n'abandi bataraziga, kuko ntawuhera bose limwe!
Halya ibindi berekanye atali ibyo gutechnika ni ibiki? Gikongoro se bareza ibiyali, ingano, ibishyimbo, ibigori n'ibijumba etc. badakoze ibiruhanije nkuko PAT/PIA/PDAG, CZN, Projets allemands Nshili-Kivu na PAP-Nyabisindu zabibigishaga? Amasoko yego ni meza, kandi yahozeho iyo za Ndago, Nyamagabe, Ruhuha, Gasarenda etc., ikibazo kikaba cyali kugira icyo uhaha n'icyo uhahisha, nabe alicyo batubwira.
Ngo nta nyakatsi: ni byiza niba na bamwe barwaye amavunja ubu barayakize!
Aliko se kuki abantu batunva ko bajya babeshya gusa mu by'imanza na za gacaca kuko byo byoroha, upfa kuba wunvikanye na juge akaruca uko arwunva, ntibishore muli technike kuko ho bitoroha, ibinyoma bihita byisenya nyirabyo akamanjirwa? Nibavuge ingoma-mhutu uko bashaka, aliko bemere ibikorwa byazo bigaragara. Rwose byaba ali uburwayi guhakana kabulimbo Kigali-Gikongoro-Cyangugu yubatswe RPF itaraza!
Umuntu yatanga akanozangendo avuga ibintu bine abaliganya benshi bajya bibagirwa:
1. La revolution ne sert pas souvent a qui la commencent mais plutot a ceux qui la terminent (Gisa Rwigema, Kayitare ntare batinwa, ba Kanyarengwe barapfuye, Kagame n'abo bali gusangira basarura byose!)
2. L'opposition veritable au Rwanda ou a l'exil souffre des tares de ses membres et de la persecution par les etrangers allies a RPF; mais c'est cette opposition qui force RPF a donner au peuple rwandais leur minimum de vie et de droit actuellement (ni agace ka ka gasemburo bwana S. Musangamfura avuga, gatuma peuple itabora).
3. Excepte par Dieu, sinon le peuple et les realisations vraies ne ne perdent jamais. Seuls perdent les individus et les manipulations. Ainsi general Kagame qui s'illusionnait de vainqueur absolu en 1994 est oblige maintenant a chercher son salut, pour un petit moment (7-20 ans), par ce peuple qu'il a maltraite/honni mais qu'il laissera grand et intact.
4. Ntawushishoza wigumura ku banyamahanga: tubana nk'uruzi n'abaruvomamo. Iyo witonze uraruvoma, ukarwiyuhagira ndetse ukanarwogerezamo ibyanduye; aliko iyo uhubutse rurakuroha nta yandi marangamutima, abasigaye bagakomeza ku rukama uko bisanzwe.
Ngibyo nguko. Naho bwana Fred Muvunyi, Ntagire ubwoba, ahunze yemwe yanze ibyontazi!
To: nzinink@yahoo.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 1 Jun 2015 07:38:14 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] FDU-MN-INKUBIRI/RADIO ITAHUKA : KUDAHINDURA INGINGO 101 SI BYO BIZAZANA IMPINDUKA DUKENEYE MU RWANDA
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
No comments:
Post a Comment