ISHYAKA PS-IMBERAKURI RYASHYIZE MURI KOMITE NYOBOZI ABAYOBOZI B'AGATEGANYO BUZUZA IMYANYA ITARI IHAGARARIWE.
22 février 2015
Rishingiye ku byifuzo by'imbaga y'abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo;
Rigarutse ku mahame n'amategeko agenga ihura n'iyuzuza nshingano bya komite nyobozi;
Ryibukije itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryo kuwa 06 Nyakanga 2014;
Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda, Inshuti z'u Rwanda n'Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Mu rwego rwo kuzuza inshingano za Komite Nyobozi y'ishyaka, Ishyaka PS Imberakuri ryasanze ari ngombwa ko inzego z'ishyaka zitari zihagararariwe muri iyo Komite zahabwa abayobozi b'agateganyo bityo bagafatanya mu buzuza imyanya itari ihagarariwe
Ingingo ya Kabiri:
Ni muri urwo rwego rwo gushimangira amategeko Abarwanashyaka bishyiriyeho no gutunganya inshingano Ishyaka ryiyemeje, imyanya itari ihagarariwe ikaba yabonye abayobozi b'agateganyo muburyo bukurikira:
1. Umwanya wa Visi Prezida: Bwana Jean Pierre NIBASEKE;
2. Umunyamabanga ushinzwe Umuryango n'Urubyiruko : UMUTEGARUGORI
Ingingo ya Gatatu:
Ishyaka PS Imberakuri riributsa Imberakuri zose ko abayobozi bashya bagiyeho ku buryo bw'agateganyo, bityo rikaba rizabamenyesha igihe ni kigera cyo kwiyamamariza iyo myanya kugirango buri wese ubishaka azashobore gutanga kandidatire ye.
Ingingo ya kane:
Ishyaka PS Imberakuri rishimiye Imberakuri zose n'abandi bose dukomeje gufatanya mu gukomeza umutsi duharanira kubona igihugu twese dufiteho uburenganzira bumwe, igihugu twese twibonamo. Ibyo bizashoboka ari uko abanyarwanda dushoboye kwicarana tugashakira hamwe icyatugeza ku butabera nyabwo baharanira urukundo kandi ruganisha ku isaranganywa ry'umurimo.
Bikorewe i Kigali kuwa 21 Gashyantare 2015
Umunyamabanga Mukuru akaba
n'Umuvugizi wa PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylvere (sé)
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment