Pages

Wednesday 4 February 2015

[amakurunamateka.com] Rwanda: FDU – Inkingi iramagana ubwicanyi bukorerwa impunzi mu nkambi ya Nakivale muri Uganda

 


Rwanda: FDU – Inkingi iramagana ubwicanyi bukorerwa impunzi mu nkambi ya Nakivale muri Uganda

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU KU BWICANYI BWIBASIYE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA MURI UGANDA.
ISHAMI RISHINZWE IMPUNZI KU ISI RIGOMBA GUKORA IPEREREZA MW'IYICWA Y'INZI NZIRA KARENGANE.

Mu gihe amahanga yongeye na none guhugira mu by'irimburwa ry'impunzi z'abanyarwanda baba muri Kongo (RDC), hitwajwe kurwanya ingabo za FDLR, ingoma ya generali Pahulo Kagame ikomeje umugambi wayo mubisha wo gukindura impunzi z'abanyarwanda ziri mu bindi bihugu ibifashijwemo n'abagambanyi banyuranye, ubu hakaba havugwa abo mu Buganda. Ibi birongera kwibutsa ibihe by'akaga byo mu myaka ya 1995 na 1996, igihe abacengezi b'ingabo za FPR binjiye ku butaka bw'ibihugu bihana imbibi n'u Rwanda bakigaba mu mpunzi z'abanyarwanda zari mu Burundi, Tanzaniya na Kongo (RDC) bakazimarira kw'icumu mu maso ya HCR, ntihagire n'ukoma wo mu Bihugu mpuzamahanga.

Inkuru zikomeje kwisukiranya zitabariza byihutirwa impunzi nyinshi z'abanyarwanda zirimo kwicirwa mu nkambi ya Nakivale muri Uganda. Kuva ku matariki ya 19 na 20 Nyakanga 1994, igipolisi cya Uganda cyigabye mu mpunzi z'abanyarwanda, kirobamo zimwe ku mpamvu zitumvikana, izindi zirakubitwa byo gupfa, ibyo byose kandi bikorerwa mu maso ya ntibindeba busa n'ubugambanyi by'abakozi ba HCR. Ubu benshi mu mbohe baburiwe irengero ryabo.
Ku ya 29/01/2015 bamwe mu bagize igipolisi cya KABAZANA-MAYANJA bongeye kugaba igitero mu mpunzi, hagwamo ba "Chief defense" Kamanzi na Muhayimana Thomas bishwe bagerageza kurwana ku mpunzi. Bwana Thomas Muhayimana yari umuyobozi w'impunzi kuri "KASHOJWA village".
Ku itariki ya 30/01/2015, igipolisi cya Uganda cyari mu mamodoka ya kamyoneti ya OPM (Office of Prime Minister) cyapakiye muri ayo mamodoka impunzi nyinshi zari ku karenge ka KITYAZA. Nyinshi muri izo mpunzi zaburiwe irengero, izindi eshatu zivugwamo KAZUNGU ziricwa.
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ukwituramira kwa Leta ya Uganda n'ubugambanyi bw'abakozi ba HCR muri iya marorerwa akorerwa impunzi z'abanyarwanda mu Buganda.

Umuti urambye w'ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda ziri mu karere k'Ibiyaga Bigari nta handi uri atari mu ikemurwa ry'ibibazo bya politiki biterwa n'u Rwanda. Ni yo mpamvu ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kwibutsa ko atari intambara izo ari zo zose zizarangiza ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda ziri muri Kongo (RDC) n'ahandi ku isi hose, ahubwo ari imishyikirano ya politiki.
By'umwihariko, FDU INKINGI irasaba HCR kugaragaza ukuri muri aya marorerwa kuko impunzi z'abanyarwarwanda zitazakomeza kwicwa nk'amatungo. Ishyaka FDU INKINGI rirasaba kandi leta ya Uganda kubahiriza inshingano zayo mukubungabunga umutekano w'impunzi yahaye ubuhungiro.

Bikorewe i Bruxelles ku ya 03 Gashyantare 2015

Karoli Ndereyehe
Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri FDU-Inkingi



###
"Aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi n'Umutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa by'Ibinyabubasha (ibyo ku isi n'iby'ikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo", Mwarimu Rewoporidi MUNYAKAZI.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development