Ibibazo bya Congo byizweho mu nama y' abakuru b' ibihugu yabaye mu muhezo
Yanditswe: 1/02/2015 saa 09:26:01 |Yasuwe incuro: 29617
Inama y' abakuru b' ibihugu mu muryango w' Ubumwe bwa Afurika yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Mutarama 2015 i Addis Abbeba muri Ethiopie, yasuzumiye hamwe aho masezerano y' amahoro mu karere k' ibiyaga bigari ageze ashyirwa mu bikorwa, by' umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo.
Umunyamabanga mukuru w' umuryango w' abibumbye Ban Ki-yayoboye iyi nama, yari yitabiriwe n' abayobozi b' ibihugu barimo uwa Tanzaniya, visi perezida wa Angola na komiseri ushinzwe amahoro n' umutekano mu muryango w' Ubumwe bwa Afurika.
Ingingo y' umunsi yari ukwigira hamwe ikibazo cyo kurwanya FDLR, nyuma y' uko leta ya Congo itangaje ibitero ku nyeshyamba zigize uyu mutwe ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibi bitero n' ubwo ngo byatangajwe ko bitangiye, bigomba gukorwa ariko ntibinyuranye n' amategeko arengera abasivili mu ntambara.
Afurika y' Epfo na Tanzaniya zagaragaje impungenge ku itangizwa ry' ibitero kuri FDLR ko abasivili bashobora kwicwa, kandi ibi bihugu byari byitezweho uruhare mu gusenya FDLR, nk' ibihugu bifite abasirikare mu ngabo zagiye mu bikorwa byo guhangana n' imitwe yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bahagarariye ibihugu byabo wari muri iyi nama yaberaga mu muhezo, yavuze ko ku mpande z' ibi bihugu byongeye kugaragaza impungenge bisanganwe ko urugamba rwo kurwanya FDLR ruzaba rugoranye bikomeye kurusha n' urwatsinsuye M23.
Afurika y' Epfo igaragaza impungenge ko muri Congo hashobora kongera kuba nk' ibyabaye mu 2009, ubwo abasivili bicwaga, amazu agatwikwa n' abagore bagafatwa ku ngufu.
Umunyamabanga mukuru w' umuryango w' abibumbye kandi yasabye ko abakuru b' ibihugu bari kurangiza manda zabo mu karere k' ibiyaga bigari, bakwiye kubaha ugushaka kw' abaturage babo, nyuma y' uko aheruka kuburira abaperezida bahindura itegeko nshinga cyangwa bakagundira ubutegetsi.
Mu gihe hatangajwe ibitero kuri FDLR kandi, umuryango w' abibumbye uravuga ko wakoze inyigo igamije kurengera abasivili bari mu duce tubarizwamo FDLR, gusa mu mipangire y' urugamba kuri FDLR mu ngabo za FARDC, biravugwa ko nta ruhare ruzwi umuryango w' abibumbye uzagira muri ibi bitero.
Rabbi Malo Umucunguzi – Imirasire.com.
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment