To: gidius21@hotmail.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 1 Feb 2015 20:18:25 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Muvandimwe Leon,
Amateka y'igihugu cyacu yashinzwe inteko y'abasizi. Aba nibo bagiye bayahererekanya kuva iyo nteko yashyirwaho n'ubwami bwambere bwabayeho de 1510 a1543, kugeza kungoma ya Mutara Rudahigwa watuwe igisigo cyanyuma na Sekarama, uriya nyine qui a forme Alexis Kagame.
Ntabwo Alexis Kagame yandukuye ibyo abandi banditse nkuko nabyumvise muri kiriya kiganiro, kuko uwamubanjiririje mumurimo wo gukusanya amateka ayavanye mubasizi, umupadiri wera witwaga Schumacher, atigeze agira icyo atangaza ngo kubera ubwoba.
Limwe mumakosa umushakashatsi Jan Vansina aha Alexis Kagame, nuko ibintubye yabyanditse kuburyo budahuye n'imyandikire y'amateka, kuburyo bitoroshye kumenya aho yakuye inyandiko ze, nyamara akavuga (Vansina)ko uriya wamwigishije (Sekarama) yari yarabonye neza uko Schumacher yatondekanyaga ibyo yahawe n'abasizi; umwe amushyiraho ibyo yavuze, bityo bityo.
Amateka y'uRwanda yarateruwe uko yakabaye, abitswe muri USA, yabuze uyandukura.
Amateka y'uRwanda ntushobora kuyumva udafite urufunguzo rufungura igisigo cyabimburiye ibindi cy'umugabekazi wambere, Nyiraruganzu Nyirarumaga.
Mushuti wawe Mureme nadahindura imvugo n'imyandikire ibyo yanditse bizaba impfabusa, kandi kwihisha inyuma ya Alexis Kagame sibyo bizamugira umunyamateka, kuko na Alexis Kagame nawe, mythe yarahirimye.
Hari impamvu Alexis Kagame yagoretse nkana amateka, Vansina avuga ibyo yabonye, ariko kuba yari yaragizwe umwiru (udashobora kuvuga amabanga yabwo) akabyemera kandi akandika amateka ayagira meza atari meza, byatesheje ubwanditsi bwe credibilite.Ni Rucagu w'ingoma ya CYAMI, undi akaba umunyamateka w'ICYAMA
Ikindi n'uko Alexis Kagame atashoboye kwandika ibyo yumvise byose, cyangwa ngo ashobore gutangaza ibyo uwamubanjirije, Fr Schumacher, yatinye gusohora, cyangwa se nibura ngo asobanurire abanyarwanda aho ubwo bushakashatsi bwaburiye. Nyamara se, ntibyagutangaza wumvise ko ibyo yabwiraga giseseka bitandukanye n'byo yabwiraga abazungu?
Abanyarwanda babishaka bakwiye kwiga kumateka yabo, kuko ibibatanya niho bituruka. Nibakomeza kurenzaho bazashira batamenye icyabamaze.
Ndi Semahoro
------ Original message------
From: Gidius kabano
Date: Sun, Feb 1, 2015 1:49 PM
To: byilin@yahoo.com;
Subject:RE: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
From: byilin@yahoo.com
To: gidius21@hotmail.fr
Subject: Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sun, 1 Feb 2015 17:00:18 +0000
Muvandimwe Leon,
Ntabwo wavuga inkomoko y'amoko mu Rwanda:
1. Ngo utangirire amateka muri 20eme siecle (kugihe cy'abazungu, cg nyuma yaho), nkuko numvise bamwe babyemeza.
2. Ngo wibagirwe inyandiko y'abagaragu b'umwami bahakanaga isano na kanyarwanda maze ngo usesengure abo baribo na kanyarwanda uwariwe.
3. Wibagirwe abakomeje kwita bamwe ko atari abanyarwanda maze ngo usesengure impamvu, abaribo, nuko binjiye mu Rwanda.
4. Utazi impindagurike y'ubutegetsi mu Buganga, defaite de l'empire des Banyoro, la montee de celui du Buganda, la suite de l'invasion des Banyoro dans sud ouest du lac victoria apres la fermeture de l'Akagera par le Buganda. Abanyoro basigaye hepfaho bagiyehe?
5. Ngo wibagirwe impact y'ukwemera kw'abanyoro kwari gutandukanye n'ukw'abanyarwanda, abanyakaragwe, abanyankole n'ingaruka zabyo ku Rwanda
Wahakana amateka uko yanditswe na Mgr Alexis Kagame utavuga aho ukura ibishya ute kandi yari leader munzira yanyuzemo kandi ariyo nawe ugenderamo?
Ibyo numvise ntabwo ari amateka, ntanubwo ari introduction yayo, n'abantu biganiriraga kubyo banditse, batarasomye amateka y'uRwanda.
Ndi Semahoro
------ Original message------
From: Gidius kabano
Date: Sun, Feb 1, 2015 6:48 AM
To: byilin@yahoo.com;
Subject:RE: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
From: byilin@yahoo.com
To: gidius21@hotmail.fr
Subject: Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sun, 1 Feb 2015 03:55:13 +0000
Iki kiganiro kiswe "Ubwoko mu Rwanda n'inkomoko yabwo" kirangiye tutumvise iyo "nkomoko" kandi ihari!
Ntanubwo abagikoze bashoboye kumvikana kuri source y'amateka Y'URWANDA, kandi ihari!
Icyi kiganiro gishobora kuba kizakomeza, ariko ubutaha bazitabaze abacukumbuye amateka koko, atari ukuyavuga nk'ubwira abana inkuru, nkuko numvise Rucagu ayavuga!
Ndi Semahoro
------ Original message------
From: Gidius kabano
Date: Sat, Jan 31, 2015 7:33 PM
To: Gidius kabano;
Subject:FW: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Subject: FW: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sat, 31 Jan 2015 21:32:37 +0100
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment