Pages

Monday 24 December 2012

Ubushinwa bwemereye abanyarwanda Inguzanyo

 

Ubushinwa bwemereye abanyarwanda Inguzanyo

Nyuma y'uko Ibihugu by'Uburayi bihakaniye u Rwanda ko nta mfashanyo ruzongera guhabwa, noneho rwafashe icyemezo cyo gusaba imfashanyo muri China. Cyokora kandi igihugu cy'Ubushinwa ntabwo gitanga imfashanyo z'ubuntu nk'ibihugu by'Uburayi, akaba ari muri urwo rwego babemereye impano bise iya Noheli iherekejwe n'inguzanyo.

Abahanga bemeza ko iyo nguzanyo bahawe igomba kwishyurwa ariko igeretseho n'inyungu y'akayabo. Ikigaragara ni uko iki gisubizo u Rwanda rwashakiye k'Ubushinwa ari ugusiga irembo ugaca mu cyanzu. Iriya nguzanyo y' intica ntikize izarangiza kwishyurwa imaze kwikuba kabiri, nta n'ubwo ishobora kuziba icyuho cy'akayabo kavaga i Burayi buri mwaka kandi ku buntu. Muri uyu mwaka wa 2012-2013 U Rwanda rwari rwarakoze budget $118m kuva ku Bongereza, ubwo rero udashyizeho USA n'ibindi bihugu by'Uburayi byose byabahakaniye. Abakozi ba leta bamaze igihe badahembwa bikaba byaratumye Mushikiwabo ahabwa amabwiriza yokwitura imbere y'abashinwa.
Mu muhango wo gusinya amasezerano y'impano n'inguzanyo Leta y'u Bushiwa yageneye u Rwanda wabereye i Kigali ku ya 21 Ukuboza 2012, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Mushikiwabo Louise yavuze ko bagerageje kumvisha amahanga uruhare rwabo muri Congo n'impamvu infungwa za politiki zitafungurwa ariko amahanga aranangira, ati rero twabivuyeho ariko dufite amahirwe yo kwiguriza ahandi. Amasezerano y'impano n'ideni yasinywe hagati ya Leta y'u Rwanda na Leta y'u Bushinwa agera kuri miliyoni 35 z'amadolari ya Amerika, u Bushinwa bwemereye u Rwanda mu bihe bitandukanye bitewe n'ukuntu U Rwanda ruzaba rwishyura.
Minisitiri Mushikiwabo, ati " Mu gihe hari ibihugu byamaze gutangaza ko bihagaritse inkunga zabyo [ku Rwanda], aya masezerano y'ubufatanye asinywe ni ikimenyetso cy'uko u Rwanda na Afurika muri rusange, bidakesha gutera imbere kwabyo umugabane umwe cyangwa igihugu kimwe, ahubwo rureba impande zose."
Yongeyeho ko aya mafaranga azaziba icyuho mu bukungu bw'igihugu mu rwego rwo gukomeza intambwe y'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Yashimiye imikoranire u Bushinwa bufitanye n'u Rwanda, ubu igeze ku rwego rushimishije, kuba hari byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye, no kuba u Bushinwa bukomeje kugira uruhare rufatika mu mizamukire ya Afurika muri rusange.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Shu Zhan, yatangaje ko igihugu ahagarariye kizakomeza ubufatanye n'u Rwanda, anashimira u Rwanda ku mwanya rwabonye mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi.
Aya masezerano yasinywe avuga ko inkunga ari miliyoni 16, na ho ideni rikaba miliyoni 19 z'amadolari.
Nkuko bisanzwe muri Afrika ibihugu biyobowe n'ibisambo byiyambaza Ubushinwa iyo byadidaniwe, ubu U Rwanda rukaba ruteye ikirenge mu cya Zimbabwe yibasiwe n'ikibazo cy'ubukungu. Kandi icyo kibazo kikaba giterwa n'abayobozi babi baba bifashisha ishyaka rimwe rukumbi.
Abanyarwanda rero nibakenyere bakomeze, bitegure kubaho batariho mu ita ry'agaciro k'ifaranga umunsi ku wundi n'izamuka ry'ibiciro ku masoko rya buriho nk'abaturage bo muri Zimbabwe!!!
Mu Rwanda rwa Kagame, n'akataraza kari inyuma!!!!

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development