Pages

Monday 24 December 2012

Rwanda : Kagame Paul siwe wenyine uzaba ubaye umuperezida wasubiye mu ndaki (umwobo) !

 

Rwanda : Kagame Paul siwe wenyine uzaba ubaye umuperezida wasubiye mu ndaki (umwobo) !

sadam-kagame.png[ndlr :Uyu mwaka w'2012 watangiye Kagame ashinga umutwe wa M23 ukaba ubu ufite igice kinini cy'intara ya Kivu y'amajyaruguru muri Congo. N'ubwo ku rugamba Kagame yitwaye neza muri Congo ; amaherezo y'intambara ya shoje ashobora kuba mabi.

 

Ikigaragara ko uyu mwaka urangiye kagame afite ibibazo bikomeye,ni inkunga z'amahanga zahagaritswe ku Rwanda none ubu akaba ari gusabiriza udufaranga ku gihugu cy'ubushinwa ; hari kandi amabwiriza Kagame yaherewe kuri telefoni na Obama perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatumye Kagame avuga ijambo rigaragaza ukwiheba ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 25 ya FPR ! Ngo arumva ashobora kuzasubira mu ndaki !!

 

Hari undi mu perezida w'igihangange ku isi nawe wasubiye mu ndaki kandi akaba yari inshuti magara y'Amerika , uwo mu perezida ni Sadam Hussein. Ay'ubusa ariko iyo ndaki yayikuwemo n'Amerika, umenya uyu mu perezida ashobora kubera ikitegererezo Kagame Paul !  Patrick aradusesengurira ibimenyetso bigaragaza ko Kagame atari kugana aheza !].


<!--[endif]-->

Hari abavuga ko Obama yavuganaga kuri telefoni na Kagame Paul amwizezagako amushyigikiye...Aha,ni ukubeshya, ni ugushaka kwemeza ko uwo "parent" Obama yahamagaye "umwana" Kagame, akamubwira amagambo yo gushyigikira igitugu cye ku banyarwanda, n'urugomo n'ubujura ku bakongomani.

 

Ni murebe abandi mubeshya :

 

Icyambere: Kagame yakuruwe amatwi na "parent" Obama kw'itariki ya 18/12/2012, ku buryo Kagame uwo yananyonze inkuru y'ikinyamakuru IGIHE yagerageje kuvuga iby'iyo telephone. 

 

Inyandiko (Article) kuri iyo nkuru mbi yashegeshe Kagame yahise inyongwa, IGIHE cyari cyayise "Ba Perezida Obama na Kagame kuri telefoni ku kibazo cya Congo". URL yayo ni http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/ba-perezida-obama-na-kagame-kuri-telefoni-ku-kibazo-cya-congo.html

 

Uretse kwibeshya bya giswa, ni gute rero Kagame yanyonga inkuru nziza iturutse kwa "parent" Obama.

 

Icya kabiri: "Parent" Obama we ahubwo yihutiye gutangaza ko yihanije Kagame, ku buryo bwakeye bisakara mu binyamakuru byo kw'isi yose. Mu ngero nyinshi cyane, mbahitiyemo ino nyandiko ya Bloomberg yo kuya 19/12/2012: "Obama Warns Rwanda's President Against Backing Congo M23 Rebels"

 

Icya gatatu: Nyakunyagirwa Kagame yahise ata umutwe. Nko kw'itariki ya 20/12/2012, mu birori bya kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 RPF imaze iyogoza Urwanda, Kagame yarihebye, abwira abari aho ko yiteguye gusubira mu ndaki (umwobo).

 

Gusubira mu ndaki se byaba ari ikimenyetso cy'inkuru nziza yari yahawe na "parent" Obama?

 

Umwanzuro: 

 

Obama yakurugutuye Kagame, arangije abitangariza isi yose. Kagame yagerageje kubihisha, ananyonga inkuru y'IGIHE yabivugaga. Kagame yataye umutwe, atangaza ko yiteguye gusubira mu mwobo (indaki). 

 

Reka mbitumire kuri Kagame:

 

Muzamubwire ko n'uwihishe mu mwobo nk'imbeba bawumuvumburamo, nk'uko byagendekeye mugenzi we, umunyagitugu Saddam Hussein na we utari warabanye nabi na "parent"Kugira ngo Kagame azumve neza ko umwobo utazamukiza, muzamuhe kano ka video k'indaki ya Saddam Hussein: 

 

<!--[endif]-->


 

Noheli nziza n'umwaka mushya muhire. Muzagwize indaki zo guhishamo ubwoba bwabamaze. Intore muragorwa n'ubusa ariko.

 

 

Patrick Bahizi (DHR)

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development