Pages

Tuesday 25 December 2012

Ari Perezida Kagame n’abamunenga, ni nde uvuga ibinyoma ?

http://www.umuvugizi.com/?p=7277


Ari Perezida Kagame n'abamunenga, ni nde uvuga ibinyoma ?

FPR niryo Shyaka ryonyine rinaniwe kuyobora Igihugu mu gihe kitarenze Imyaka Makumyi abiri n'itanu .

Ejo ni bwo ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ryizihizaga imyaka makumyabiri n'itanu rivutse. Mu mihango y'isabukuru yaryo yari yitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Kagame yahavugiye amagambo atari macye, ari na bwo yibasiraga abanenga ubutegetsi bwe, abita abavuga binyoma. Ibi byatumye twibaza, ari perezida Kagame n'abanenga ibikorwa bye bibi, byiganjemo ubwicanyi n'ubusahuzi simusiga, uvuga ibinyoma uwo ari we.

Ikindi nuko na bagenzi be bagize uruhare mu gushinga ishyaka rya RPF kuva ku muryango wa Nyakwigendera Gen Gisa Rwigema kugera ku wa Nyakwigendera Col Alexis Kanyarengwe, nta n'umwe wari watumiwe muri ibyo birori, Kagame akaba atanazi uburyo imfubyi n'abapfakazi b'iyi miryango babayeho. Ibi birori by'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR bikaba bibaye mu gihe hafi ya bagenzi be bose bafatanyije kuyobora urugamba, kuva kuri ba Col Kayitare, Col Ndugutei Stephen, Col Ngoga, Col Wilson Rutayisire, Major Ruzindana Alex, Col Rizinde Theoneste, Col Cyiza Augustin, Assiel Kabera, kimwe n'abandi umuntu atarondora ngo arangize, yagiye abica uruhongohongo, kandi mu buryo budasobanutse. Ibi byose bikaba ari byo byatumye twibaza niba ari bwo butwari yaratiraga abanyarwanda ko bamaze kugeraho kuva RPF yafata ubutegetsi, cyangwa niba ari wo murage azasigira urwo rubyiruko rw'u Rwanda yavugaga mw'ijambo rye ry'ejo ubundi .

Mu gihe kandi perezida Kagame yivugaga ibigwi, aho yavugaga ko FPR yarwaniye demokrasi, ubutabera, n'amajyambere mu gihugu, byatumye tunibaza impanvu avuga ibinyoma imbere y'abaturage ashinzwe kuyobora, dore ko adatinya kuvuga ko yazanye demokarasi, mu gihe ingero nyinshi zihari zihagije z'ukuntu abagerageje kuvuga ibyo batecyereza bitandukanye n'ibitekerezo bye, bose yabishe, uwo atishe akaba yaramuhejeje muri gereza. Urugero rufatika ni urwa Perezida Bizimungu Pasteur, yafunze agafungura ari igisenzegeri, azira gusa kuba yarashatse gushinga ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwe (PDR Ubuyanja). Nta n'uwari ukwiye kwibagirwa abandi banyapolitiki nka ba Ntakirutinka Charles, na we yafunze imyaka icumi yose, amuziza gushinga ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, Madame Ingabire Victoire ugiye kuborera muri gereza, n'ishyaka rye akaba yararibujije gukorera mu gihugu, André Kagwa Rwisereka, wari Visi perezida w'ishyaka riharanira demukarasi n'ibidukikije, uyu akaba yaramwishe urw'agashinyaguro amukegese ijosi, Maitre Ntaganda Bernard yafunze akanabuza ishyaka rye (PS Imberakuri) gukora, n'ubwo yari yemeye ko ryemerwa mu gihugu, ubu akaba afungiwe muri gereza ya Mpanga, mu rwego rwo kubuza umuryango we kumusura, ndetse n'abandi banyapolitiki bagiye bagerageza gushinga amashyaka ya politiki bakabizira, nka Deo Mushayidi, ubu na we yafunze ubuzima bwe bwose.

Ikindi gitangaje nuko Perezida Kagame, iyo avuga ibinyoma atajya atekereza icyo Abanyarwanda bamwibazaho. Avuga ko yazanye demokarasi n'ubutabera mu gihugu, kandi azi neza ko abanyamakuru batabarika amaze kubamenesha mu gihugu, abandi nka ba Rugambage Jean Leonard, wahoze ari umwanditsi mukuru wungirije w'Umuvugizi, akaba yarabarashe mu kanwa, abaziza inyandiko zabo, ibinyamakuru byonyine byigenga byakoreraga mu gihugu, ari byo Umuvugizi n'Umuseso, akaba yaritangiye amabwiriza yo kubifunga, abiziza kunenga imikorere ye mibi, y'igitugu n'ubwicanyi.

Perezida Kagame yavuga rero ate ko Leta ye yazanye ubutabera na demukarasi mu Rwanda, mu gihe azi neza ko yashimuse abantu batabarika, aba bakaba baraburiwe irengero kugeza magingo aya. Ingero ni nka Shekh Idi Abas, Brig Gen Urayeneza Robert , Kayitesi Beatrice, aba bose imiryango yabo ikaba yaramusabye ngo byibura abahe imirambo yabo babishyingurire mu cyubahiro, ariko akaba yaravuniye ibiti mu matwi, dore ko ari agatsiko k'abicanyi be babahitanye. Abandi Kagame yisasiye ni nka mzee Ntare Semadwinga Denis, Emeritha Munyeshuri, na Rutayisire John Bosco, bose bagiye bicwa urw'agashinyaguro n'inzego ze z'ubutasi, ku mabwiriza ye.

Ibindi binyoma byatumye twibaza byinshi kuri Kagame mu muhango w'ejo w'isabukuru y'imyaka 25 y'ishyaka rya FPR, ni uburyo avuga ko avugira abagore, mu gihe n'abanyamakuru kazi babiri, bagerageje kunenga ubutegetsi bwe, ari bo Nkusi Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi, yabakatiye imyaka itabarika yo gufungirwa mu magereza ye, imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Rights Watch ikaba yaragerageje kumutesha ngo areke hufunga aba banyamakuru abaziza ubusa, nyamara akaba yaratereye agati mu ryinyo, kubera igitugu cye cyamaze kumurenga.

Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development