Pages

Friday 23 November 2012

N’ubwo Kagame yagiye kwigarurira uburasirazuba bwa Kongo ariko ibimenyetso by’ubwoba bwo guhirikwa ku butegetsi biragaragara hose mu gihugu

N'ubwo Kagame yagiye kwigarurira uburasirazuba bwa Kongo ariko ibimenyetso by'ubwoba bwo guhirikwa ku butegetsi biragaragara hose mu gihugu

kagame-ku-iherezo.pngKagame Paul mu izina rya Sultan Makenga yafashe umujyi wa Goma none ngo arashaka no gufata uwa Bukavu bityo akigarurira Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo agashingayo leta ihagarariwe n'ingirwa mupastor Jean Marie Runiga ubeshya ko ari umuvugabutumwa hejuru y'imirambo yasize yararitse I Goma. Kereka niba avuga ubutumwa bwo kuvusha amaraso naho ubundi kwitwa Bishop ukora biriya ni ugutuka izina ry'Imana. Sultani Makenga ngo niwe mugaba w'ingabo ariko ntawe uyobewe ko umugaba w'izo nyeshyamba ari James Kabarebe uri ku isonga muri iyo mirwano ikomeza kwararika imbaga no kuyogoza uburasirazuba bwa Kongo.
N'ubwo Kagame yakoresheje izo nyeshyamba mu kwigarurira igice kimwe cya Kongo ikizwi neza ni uko adasinzira kuko ahorana ubwoba ko ingoma ye igiye gutembagara bityo akaba yabazwa ibyo yakoreye abanyarwanda n'abanyekongo kandi ni mu gihe kuko ubu isi yose yamuhagurukiye dore ko ubu urukiko mpuzamahanga rw'Arusha rutangaza ko rugiye gutangira gukurikirana ibyaha mu buryo butajenjetse kandi n'umushinjacyaha mukuru w'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha umunyagambiya Mme Fatou Bensouda aherutse gutangaza ko arimo gukora iperereza kuri Paul Kagame ndetse n'ushinzwe gukurikirana ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasira inyoko muntu muri Amerika akaba yaratangaje mu minsi ishize ko abategetsi bakuru b'u Rwanda bashobora gukurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga.
Ubwongereza nabwo buragaragaza ko butishimiye imyitwarire ya Kagame mu guteza akavuyo muri Kongo. Uhagarariye Ikigega cy'Ubwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga Justine Greening hamwe n'Umunyamabanga mpuzamahanga William Hague batangaje ko bitwararitse raporo ya Loni ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 kandi ngo mu nama igomba gusuzuma ikibazo cy'imfashanyo Ubwongereza buha leta ya Kagame iteganyijwe mu kwezi gutaha ngo iyo raporo izitabwaho kandi ngo igomba kuzahabwa agaciro mu ifatwa ry'icyemezo cyo gusuzuma niba iyo mfashanyo izakomeza gutangwa cyangwa niba izahagarikwa. Gusa biragaragara ko n'ubwo Ubwongereza buterura ngo buvuge umuzi w'ikibazo ariko bwemera ko Kagame afasha inyeshyamba za M23 kandi ko ibyo bizagira ingaruka mbi mu mibanire y'ibihugu byombi.
Si ibyo gusa ariko kuko n'ubwo Kagame yigaruriye Goma ariko ngo ubwoba ni bwose ko isaha n'isaha ashobora guhirikwa kandi igikomeza kumuhangayikisha cyane ni uko atazi aho umuhirika akomoka. Ashobora kuba ari imbereye, ashobora kuba ari inyuma ye, ashobora kuba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo cyangwa ari iwe mu rugo. Ngicyo igihangayikisha Kagame kikaba gituma atakiryama kugeza n'aho ubu indege zimwe za gisirikari yazimuriye aho atekereza ko zabasha kumurwanaho maze azerekeza ku kibuga cy'indege cya Huye ubu zikaba ariho zirirwa zibyagiye mu rwego rwo kuba yazifashisha igihe ahandi byaba binaniranye.
Ubu bwoba Kagame afite ariko usanga n'abaturage babufite kuko kugeza magingo aya iyo muganiriye n'abantu hirya no hino usanga buri wese agira ati nta kigenda. Iyi ntakigenda uyisanga mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba aho usanga buri muntu wese yibaza icyerekezo cy'ubutegetsi bwa Kagame akakibura. Ubu ngo abenshi biteguye kwerekeza iyo hanze y'igihugu kuko ngo nta hazaza babona kandi ngo bumva nta mutekano bafite ngo basigaye bategeye ku munwa nk'ubwangati.
Rugaravu
Nyamirambo – Kigali
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/22/n%E2%80%99ubwo-kagame-yagiye-kwigarurira-uburasirazuba-bwa-kongo-ariko-ibimenyetso-by%E2%80%99ubwoba-bwo-guhirikwa-ku-butegetsi-biragaragara-hose-mu-gihugu/

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development