Pages

Friday 23 November 2012

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Kongo yemeza ko ingabo z’u Rwanda ari zo zagabye igitero cyafashe umujyi wa Goma

Minisitiri w'Itangazamakuru wa Kongo yemeza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye igitero cyafashe umujyi wa Goma

Lambert Mende, Minisitiri wa Kongo ushinzwe Itunamaho.
Mu kiganiro Umuvugizi wakoranye na bwana Lambert Mende, minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, yemeza ko Leta ye ifite gihamya zerekana ko ari ingabo z'u Rwanda (Rwanda Defence Forces-RDF) zagabye igitero i Kibumba kw'itariki ya 15/11/2012. Lambert Mende yemeza ko icyo gitero cyari kiyobowe na General Major Ruvusha Emmamuel, ari na we waje gufata aho hantu, yitwikiriye umutaka w'inyeshyamba za M23.
Ifatwa rya Kibumba ryaje korohereza ingabo za RDF gufata umujyi wa Goma, ibi bikaba byarabaye nyuma y'aho Brigades n'ama batallions yari ayobowe na Gen Ruvusha Emmanuel, yahawe amabwiriza yo gusubira mu Rwanda shishi itabona. Nyuma yo kwigarurira Kibumba na Sake, ingabo za RDF zikaba zaranyuze ku mupaka wa Ruisha zisubira mu Rwanda.
Minisitiri Mende yagize, ati : "Dufite za gihamya zerakana neza ko General Major Ruvusha yasubiye inyuma hamwe n'abasirikare yari ayoboye, asimburwa na Brigadier General Gatama. Dufite za gihamya zijyanye n'amafoto yabo hamwe n'izindi gihamya zerekana neza ko ingabo z'u Rwanda ari zo zagabye ibitero kuri Goma, nyuma yo kwigarurira Kibumba".
Minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru yanatangarije Umuvugizi ko banafashe abasirikare babiri ba RDF, umwe akaba afite ipeti rya Lt Colonel, undi akaba ari umusirikare wo hasi witwa SGT Claude Rugamba, aba bombi bakaba barafatiwe mu mirwano yabereye i Kibumba. Lambert Mende yakomeje adutangariza ko Leta ye inafite za gihamya zitandukanye, tutashatse gutangaza, zerekana neza ko ari abasirikare ba RDF bagabye igitero cyagose umujyi wa Goma, kikaza kuwufata bitagoranye, uyu mujyi wa Goma ukaba ukiyoborwa n'ingabo z'u Rwanda, zihishe inyuma y'inyeshyamba za M23.
   
Andi makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko, nubwo General Ruvusha bivugwa ko yavuye muri Kongo, atari byo kuko akiyoboye Division ya Brigade hamwe n'amabattalions agera kuri atatu, ari ku nkengero z'umupaka wa Kongo, akoresha mu kugaba ibitero bya rwihishwa bishyigikira ingabo za M23 kugirango zivune iza Leta ya Kongo (FARDC). Iyo abo basirikare barangije kurwana muri Kongo, bategekwa gusubira mu birindiro byabo biri mu Rwanda.
 
Mu  gihe ingabo za FARDC zari zihanganye n'iza RDF, ifatanyije na M23, ingabo za FARDC  zibifashijwemo na Monusco, zashoboye  kwigarurira ikiraro hamwe n'umujyi wa Madenga, Kawungu, n'indi mijyi igera kuri itatu yakuwe mu maboko ya M23. Ubu twandika iyi nkuru, haravugwa ko ingabo za FARDC zongeye kwisubiza umujyi wa Sake, wari warigaruriwe n'inyeshyamba za M23. 
 
Minisitiri Mende yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira abanyekongo hamwe n'isi muri rusange, ko  intambara ingabo za Leta ya Kongo zirimo kurwana, ntaho ihuriye na M23, ko ahubwo ingabo za FARDC zirimo kurwana n'abasirikare b'u Rwanda (RDF), iyo mirwano ikaba iyobowe na Gen James Kabarebe ubwe, ukomejye kugenda agura abasirikare ba FARDC aho babarizwa hirya no hino mu ma brigades atandukanye, kugirango bayoboke umutwe wa M23 cyangwa bafatanye n'indi mitwe y'iterabwoba ikomeje kwifatanya na M23 ndetse na RDF mu gushaka kwigarurira ibice byinshi bitandukanye by'igihugu cya Kongo, ibice bikungahaye cyane ku mabuye y'agaciro, nk'inzira yonyine yo gukomeza gusahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
  
Gasasira, Sweden.
http://www.umuvugizi.com/?p=7102
Byashyizweho na editor on Nov 23 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development