Pages

Thursday 1 November 2012

IHURIRO NYARWANDA RNC RIRAMAGANA UBUTEGETSI BWA KAGAME KUBA BWAKATIYE VICTOIRE INGABIRE GUFUNGWA IMYAKA UMUNANI


 
http://www.facebook.com/theogene.rudasingwa?fref=ts

IHURIRO NYARWANDA RNC RIRAMAGANA UBUTEGETSI BWA KAGAME KUBA BWAKATIYE VICTOIRE INGABIRE GUFUNGWA IMYAKA UMUNANI

Uyu munsi, tariki ya 30/10/2012, Urukiko Rukuru yw'i Kigali, mu Rwanda, rwakatiye Madamu Vitoire Ingabire, Umukuru wa FDU-Inkingi, igifungo cy'imyaka umunani, ku mpamvu zidafashe aregwa z'ingengabitekerezo ya jenoside no kugambanira Leta akoresheje intambara n'iterabwoba. Ihuriro Nyarw
anda RNC riramagana ryihanukiriye aka karengane mu bucamanza bunakingira bamwe ikibaba, ingeso ibaye karande mu butegetsi bw'igitugu bwa Polo Kagame. Ihuriro Nyarwanda RNC ryifatanije muri ibi bihe bikomeye na Madamu Victoire Ingabire, umuryango we, FDU-Inkingi n'abandi Banyarwanda bose bakunda amahoro n'ubwisanzure. Mu kuyobora ubwo bucamanza bw'ikinamico buhohotera Ingabire wamamaye mu guharanira ubwigenge bwa Muntu, ubutegetsi bwa Kagame bwerekanye bidasubirwaho ko noneho butakigira amajyo, ko bwiteguye gukomeza inzira y'iterabwoba kugeza bukongotse.

Ni iki cyakorwa?

1. Twirinde guta igihe mu maganya. Abanyarwanda bagombye kurushaho guhagurukana ubutwari, bagatsinda ubwoba, bitabira urugamba rugamije guca akarengane. Ubwoba niyo ntwaro y'imena y'ubwo butegetsi. Nitumara kwerekana ko twatsinze ubwoba, Kagame azaherako abarirwa iminsi.

2. Ukwizera ni ngombwa, ariko ntiguhindukamo ingamba zo gutsinda ingoma y'igitugu. Tureke kwicara ngo dutegereza ko ubwo butegetsi buhirima ubwabwo. Tugomba kwerekana ko tutemera gukandamizwa, tukarwana urugamba dukoresheje uburyo bwose butari ubw'intwaro z'intambara. Tugomba gutabarana urugamba, bitaba ibyo ubwo butegetsi bukatwica cyangwa bukadufunga umwe-umwe, cyangwa bukaturoha mu buhunzi. 

3. Tugomba kurwana kandi tugatsinda, kandi gutsinda bisobanura gukuraho burundu ubutegetsi bw'igitugu, tukabumbira hamwe Abanyarwanda mu bwisanzure, bityo bagatangira inzira yo kwiyondora, kwiyunga no kwiteza imbere. Gutsinda urugamba birasaba guhaguruka ku bwinshi no gushishoza dukwirakwiza imbere mu gihugu amashyirahamwe ayobowe by'intangarugero. Tugomba kuba muri buri mudugudu, buri shuli, buri ministeri, buri kiriziya, buri rwego rwa RPF, buri rwego rw'umutekano, buri nkambi y'impunzi, ahari Umunyarwa hose haba mu buroko cyangwa mu mashyamba ya Kongo, muri buri shyirahamwe rya Diaspora, muri buri shyirahamwe ritegamiye kuri Leta, dufite imvugo imwe: ubutegetsi buriho burahirima, dushyire hamwe amaboko yacu tugere bwangu ku ntsinzi izakuraho ibitubabaza.

4. Tube ba nyamwete, dusange kandi dusabe inkunga abavandimwe bacu b'Abanyafurika, cyane cyane abo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, dore ko benshi muri bo banahuye n'ingorane bakururiwe n'ingoma y'igitugu ya Kagame. Abo bose tujye kubabwira ko ubutegetsi bwa Kagame ari isoko y'impanuka za buri bwoko ku Banyarwanda kimwe no kubaturanyi bacu bose, bityo tubonereho kubasaba ubufatanye mu gushaka amahoro n' umutekano birambye mu karere kacu no muri Afurika. 

5. Tube ba nyamwete ku rugamba rwa diplomacy, dusaba amahanga kudufasha gukuraho ubutegetsi bw'agahotoro bwa Kagame buhora bubunza intambara ku Banyarwanda no ku Banyekongo. Umuryango Mpuzamahanga, tugomba kuwubwira tuti: igihe kirageze cyo kwiminjiramo agafu. Ipfunwe ryo kuba utaratabaye muri 1994 rigomba gushira, uwo muryango ukerekana ko uri ku ruhande rw' Abanyarwanda, aho gutera inkunga ubutegetsi bumena amaraso bw'umuntu umwe, afatanije gusa n'umuryango we n'agatsiko kanzinya gaturuka mu bwoko bumwe butiganje.

6. Ibihe bikurikira kuvaho k'ubutegetsi bwa Kagame byaratangiye, kandi bigomba gusimbura ubutegetsi buboze, nk'uko imbuto ibora ishibukamo igihingwa gitoshye. Ibyo Kagame arimo afitira byose, nta na kimwe kizaramira ubutegetsi bwe. Nta garuriro ubwo butegetsi bugifite. Kuri we ariko yahitamo ko igihugu gicura imiborogo aho kureka ngo Abanyarwanda bibohore. Buri wese muri twe agomba rero gusuzuma ibyo yakwigoma ngo tugere ku ntego yo kubaka u Rwanda rwacu rwononekaye. Ibyo bigomba gutangirira hano, kandi aka kanya, aho Umunyarwana atuye cyangwa akorera hose. Tugomba kwibumbira hamwe, tukarenga inzitizi z'ubwoko, akarere, ubutunzi, igitsina n'ibindi. U Rwanda rushyashya rugomba gutangirana na buri wese muri twe, rugasakara mu miryango yacu ya hafi, mu moko duturukamo, mu batuye Igihugu bose no mu batuye Isi. Umurage tugomba gusigira abato ni ukwibukwa nk'abubatse umusingi w'u Rwanda rwigenga, rwunze ubumwe kandi rufite ubukungu busangiwe.

7. Tugomba gukoresha igihe cyacu, amafaranga yacu, ubwenge bwacu n'abo dushyikirana niba twiyemeje gusohoza bidatinze ino mpinduramatwara ikorwa mu mahoro. Abanyarwanda bagomba gushora ibyabo mu bizazanira imibereho myiza abana n'abuzukuru babo. Guha amafaranga ikigega Agaciro si ukuyapfusha ubusa gusa, kuko bitazabuza abanyarwanda gutera intambwe, ni n'ishyano kuko Kagame ayakoresha mu bintu bye bwite, mu gushimangira igitugu, kwica no gufunga abatavuga ruwe na we, kimwe no gushoza intambara mu baturanyi. Turangwe rero n'ubushishozi, duhundagaza amafaranga yacu mu mpinduramatwara igamije kubaka amahoro, ubwisanzure n'ubukungu busaranganyijwe.

Martin Luther King Jr ni we wigeze kugira ati: umuheto w'amateka ni muremure kandi uhetama ugana ku butabera. Ibyo ni ukuri ku Banyarwanda bose no ku bandi bose, kandi igihe cyose. Inshingano zacu n'urukundo dufitiye urwatubyaye bidutegeka gukoresha buri saha, buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka tugamije kubohora Victoire Ingabire n'abandi bafunzwe ku mpamvu za politiki, tutibagiwe n'Abanyarwanda bose, tubavana mu mubabaro w'igihome n'ubuhunzi.

Turaje kandi ntakizigera kiduhagarika. Ntituzasubira inyuma.

Tuzatsinda!

Dr Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa Mukuru
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington DC
USA
E-mail: ngombwa@gmail.com

30/10/2012
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development