Pages

Monday, 4 March 2013

Turikiya igiye kuba indiri y’abicanyi bazajya bahiga abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame batuye mu bihugu by’i Burayi na Amerika


Turikiya igiye kuba indiri y'abicanyi bazajya bahiga abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame batuye mu bihugu by'i Burayi na Amerika

Kuba Kagame yagize ambasaderi Lt Gen Ceaser Kayizari mu gihugu cya Turikiya, birimo kutagira isoni n'icyo atinya kubera ko uyu Ceaser Kayizari ari kuri lisiti y'abicanyi bahitanye abihaye Imana b'aba Espanyoro, mu gihe kandi azi neza ko Turikiya imaze igihe isaba kwinjira mu muryango w'ibihugu by'Uburayi
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame, yemezako Lt Gen Ceaser Kayizari yagizwe ambasaderi w'u Rwanda muri Turikiya kugirango azajye ayobora ibikorwa by'ubwicanyi bitandukanye bizajya bikorwa na maneko za Kagame, zitwikiriye umutaka w'aba diplomates.
Nyuma y'aho abakozi ba ambasade za Kagame zibarizwa mu burayi bananiriwe kwica abatavuga rumwe na we bahungiye kuri uyu mugabane ndetse n'uwa Amerika y'amajyaruguru kubera kubura uburyo, ibyo bihugu byagiye bikurikiranira hafi abo bicanyi ba Kagame, bamwe babarizwaga muri Suwede bakaba barahawe amasaha 24 kugirango babe bavuye ku butaka bw'icyo gihugu, undi mu bagaragayeho ibikorwa by'ubutasi akaba agifunze.
Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga na polisi yo muri Suwede baherutse gushyira ahagaragara raporo yerekanaga ibikorwa by'ubutasi byakorwaga na ba maneko n'abasirikare bakuru ba Kagame, bashatse guhitana abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe inshuro nyinshi, ibyo bikorwa by'ubutasi bikaba byararanzwe n'ubuswa bukabije buvanze n'ubugome ndenga kamere, aho izo maneko za Kagame zashatse kwica impunzi z'abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Suwede ariko zikabinanirwa.
Mu gihugu cy'Ububiligi umwe muri maneko za Kagame yafatiwe ku mupaka w'Ubufaransa n'Ubwongereza, ubwo yageragezaga kwinjira muri icyo gihugu, agiye guhiga abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, polisi y'Ubwongereza (Scotland Yard) ikaba yarahise imumenya imuta muri yombi ataragera ku butaka bw'iki gihugu, ari na bwo yasubizwaga mu Bubiligi igitaraganya. Icyo gihe polisi y'Ubwongereza ikaba yaraburiye abanyarwanda bafite ubwenegihugu bw'Ubwongereza, babarizwa mu mashyaka y'abatavuga rumwe na Kagame, ko bagombaga kwirinda, cyane cyane ko yari ifite amakuru ko bagombaga kwicwa n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame.
Si ibyo gusa kuko na none inzego z'ubutasi n'iza gisirikare z'u Rwanda, mu myaka ishize, zaranzwe no kuvogera ubutaka bw'ibihugu byo mu burayi kugeza n'aho inzego z'umutekano z'Ubwongereza zihanangirije perezida Kagame, zimuha na za gihamya zerekanaga ibikorwa by'ubutasi byari byuzuyemo ubuswa n'agasuzuguro, iyi gasopo ikaba yaraviriyemo perezida Kagame gufata icyemezo, cyari kitamuturutseho, cyo kwirukana Col Dr Emmanuel Ndahiro ku buyobozi bw'urwego rukuru rushinzwe ubutasi bwo mu gihugu (NSS) kubera ikimwaro yari yatewe no gushaka kwicira abatavuga rumwe na we mu gihugu cy'Ubwongereza.
Nyuma yo kunanirwa kwica impunzi z'abanyarwanda zituye ku butaka bw'i Burayi na Amerika, Turikiya noneho ni yo igiye kugirwa indiri y'abicanyi ba Kagame.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi, aturuka mu nzego z'ubutasi za Kagame, akaba yemeza ko nyuma y'aho perezida Kagame ananiriwe kwicira abatavuga rumwe na we batuye ku butaka bw'Uburayi na Amerika ndetse na Canada, noneho agiye kubaka indiri y'abicanyi be muri Turikiya, aho bazajya bakoresha ambasade nk'icyicaro cyo kugaba ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda zahungiye mu bihugu by'uburayi, Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na yo mpamvu perezida Kagame yagennye umusirikare we wo mu rwego rukuru nka Lt Gen Ceaser Kayizari, wanabaye umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka, muri Turikiya akazaba yitwirikiriye umutaka wo kuba ambasaderi ariko mu by'ukuri akazi ke ka mbere akaba ari ako kuyobora ibikorwa by'ubwicanyi bizajya byibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.
Lt Gen Ceaser Kayizari agizwe ambasaderi muri Turikya mu gihe anaregwa ubwicanyi bw'aba Esipanyoro.
Kuba Kagame yagize ambasaderi Ceaser Kayizari mu gihugu cya Turikiya, birimo kutagira isoni n'icyo atinya kubera ko uyu Ceaser Kayizari ari kuri lisiti y'abicanyi bahitanye abihaye Imana b'aba Espanyoro, mu gihe kandi azi neza ko Turikiya imaze igihe isaba kwinjira mu muryango w'ibihugu by'Uburayi. Igihugu cya Turikiya kikaba cyagombye kwanga ko uyu mwicanyi wa Kagame wuzuye amaraso mu biganza yahagararira u Rwanda muri iki gihugu kubera ubwicanyi yagiye akorera abaturage, hakiyongeraho ko anaregwa ibyaha bikomeye byo kwisasira abihaye Imana babaga mu Rwanda, baturukaga mu gihugu cya Espagne.
Umwe mu bavuganye n'Umuvugizi, utarashatse ko dushyira amazina ye ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we, yagize icyo adutangariza ku bijyanye n'uko perezida Kagame yagennye Lt Gen Ceaser Kayizari guhagarira u Rwanda muri Turikiya : "Byaba bibabaje Turikiya iramutse yemereye Lt Gen Ceaser Kayizari guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu kandi azwiho kuba afite amaraso y'abaturage mu biganza bye, amaraso arimo n'ay'aba Esipanyoro, Turikiya ubwayo na yo ikaba irimo gusaba kwinjira mu muryango w'ibihugu by'Uburayi bigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu no kwishyira ukizana kwa buri muntu".
Gasasira, Sweden

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development