Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23
Minisitiri Lambert Mende asanga nta kindi iyo ntambara yari igamije uretse kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry'ingabo z'amahanga muri Kongo Kinshasa.Umuvugizi umaza iminsi ukora iperereza ku ntambara iherutse kuvugwa hagati y'abayobozi ba M23, aho igice cya Gen Ntaganda cyasubiranyemo n'icya Col Makenga n'ibyari biyihishe inyuma, ari na yo mpamvu twavuganye n'abantu batandukanye kugirango batubwize ukuri ku by'iyo mirwano.
Mu bo twavuganye harimo minisitiri wa Kongo ushinzwe itumanaho, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, ubwo yadutangarizaga ko isubiranamo hagati y'igice cya Gen Ntaganda na Col Makenga, nta kindi byari bigamije uretse gukoma mu nkokora ingabo z'amahanga "International Intervention Brigade" zigomba gushyirwa muri Kivu y'amajyaruguru, dore ko aho barwaniraga ari ho ibirindiro by'izo ngabo z'amahanga zigomba kujya.
Bwana Lambert Mende yabidutangarije muri aya magambo : "Ni byo koko habaye gusubiranamo hagati ya M23 igice cya Gen Ntaganda n'icya Col Makenga ahitwa i Kibumba hafi y'umupaka wa Kongo, abasirikare babiri bo mu rwego rwa Colonel bishyira mu maboko ya Monusco, naho Gen Ntaganda n'ingabo ze bahungira mu Rwanda; kuri twebwe iryo subiranamo rikaba ntacyo ritumariye uretse kwica inzira karengane z'abaturage bacu no kwangiza imitungo ya rubanda hamwe n'ibikorwa remezo by'igihugu cyacu muri rusange".
Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'umuvuguzi wa Leta ya Kongo yakomeje avuga ko «iby'isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga Leta ye ibibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Perezida Kagame, zikaba zinakorera mu nyungu ze gusa, dore ko bombi bahurira ku mugambi umwe wo guhungabanya umutekano wa Kongo no kuvogera ubusugire bw'igihugu cya Kongo, bagamije gusa gusahurira perezida Kagame umutungo kamere w'igihugu cyacu".
Minisitiri Lambert Mende yanaduhaye za gihamya zerekana ko imirwano yari hagati y'ibice bibiri bya M23 nta kindi yari igamije uretse kudindiza ukugera kw'ingabo z'amahanga muri Kongo, akaba yaranerekanye ko iyo mirwano yabaye iminsi micye mbere yuko abayobozi ba gisirikare cya Afurika yo hepfo ndetse n'icya Tanzaniya bagera kuri Goma kugirango bategure aho ingabo zabo zigomba kujya.
Uburyo igisirikare cya Uganda kibona iyo mirwano iherutse kuba hagati y'inyeshyamba za M23.
Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije muri aya magambo uko abona isubiranamo ry'inyeshyamba za M23 : "Iri subiranamo nta kindi ryari rigamije, uretse perezida Kagame washatse gutinza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yari hafi kurangira hagati ya M23 na Leta ya Kongo; perezida Museveni akaba yari amaze kumvikanisha impande zombi ariko kubera umutima mubi wa Kagame, akaba yaraje gutanga amabwiriza yo kugirango ibice byombi byari bimaze kwiyunga bisubiranemo, narangiza aze abihoshe, na none agire uruhare mu kubyumvikanisha na Kabila; aya macenga ya Kagame akaba nta kindi yari agamije uretse gusenya no gutesha agaciro ibyo perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, bari bamaze kugeraho".
Uburyo ba maneko ba Kagame na bo babona imirwano iherutse kuba hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga.
Nyuma yo kuvugana n'igisirikare cya Uganda, twanyarukiye mu Rwanda, tuvugana na zimwe muri maneko za Kagame, zitubwira akari i murore, dore ko zatubwije ukuri kose ko ari Perezida Kagame wategetse Lt Gen Karenzi Karake, nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye muri Ethiopiya, ko ibice byombi bisubiranamo, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushakira Gen Ntaganda Bosco inzira, dore ko nta kuntu yari gushyirwa inyuma y'amasezerano yari arimo kuba hagati ya M23 na Leta ya Kongo kubera ibirego aregwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ibi bikaba na none mu gihe perezida Kagame atari yiteguye kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga cyangwa Leta ya Kabila, kubera ko yatinyaga ko yazavuga amabanga ye nkuko Rubanga yayavuze ageze imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku buryo bitinde bitebuke perezida Kagame agomba gusubiza ibirego by'ubwicanyi no gufara abagore n'abakobwa ku ngufu byakozwe n'inyeshyamba zitandukanye yagiye arema muri Kongo.
Izo maneko za Kagame zakomeje zidutangariza ko gutegeka Col Makenga kurwana n'igice cya Ntaganda Bosco intambara ikaza kurangira, byerekana ko ari we wamwirukanye ku butaka bwa Kongo kubera manda ya ICC, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse guhesha agaciro igice cya Gen Makenga, yaba mu karere cyangwa mu rubuga mpuzamahanga kugirango abonwe nk'inyange, bityo ibyaha inyeshyamba ze zakoreye abanyekongo zifatanyije n'igisirikare cya Kagame, bisibangane.
Izi maneko za perezida Kagame zanadutangarije ko zemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, aho Col Makenga yasaga nk'aho yigumuye ku butegetsi bwa perezida Kagame, akirukana igice cya Gen Ntaganda, nta kindi na byo bigamije uretse guhesha isura nziza perezida Kagame, aho we n'igisirikare cye mu minsi itaha bazaba bihakana ibikorwa bya M23 iyobowe na Col Makenga, dore ko banamaze gutegeka Gen Ntaganda kwishyira mu maboko ya ambasade ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kwerekana ko perezida Kagame ari umuntu ushaka ko amahoro yongera kuboneka mu karere, bityo akaba yanasaba ibihugu byamufatiye ibihano kubera ubwicanyi simusiga bwagiye bukorwa n'inyeshyamba za M23 zifatanyije n'igisirikare cye , bityo akabishingiraho yihakana ko atagikorana n'igice cya Col Makenga kandi ko yanarangije gukemura ikibazo cya Gen Ntaganda burundu kugirango ibihugu bitandukanye bimusubize inkunga byari byaramuhagarikiye.
Umwe muri izo za maneko za Kagame twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : "Mu mirwano iherutse hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, Lt Gen Karenzi Karake yavuganaga na Col Makenga hamwe na Gen Ntaganda umunota ku wundi, kugeza ku wa gatanu mu masaha ya saa 5:30 zo mu gitondo, aho yahamagaye Col Makenga akamutegeka ko bahagarika imirwano, akanamuha amabwiriza yo guhumuriza Gen Ntaganda n'abasirikare bari kumwe, ko baza mu Rwanda, ko ntacyo bari bubatware, kandi ko bazabakoresha mu minsi iri mbere, ari na bwo Gen Ntaganda yahise yambukira mu Rwanda ari kumwe n'abasirikare be barimo umu generali umwe hamwe n'aba Colonel bagera kuri batanu ndetse n'izindi ngabo bari bashinzwe kuyobora".
Uyu musirikare na none, n'agahinda kenshi, yibajije impamvu perezida Kagame na Gen Karenzi Karake bagaragaje imyitwarire nk'iriya yo kudakunda abanyarwanda kimwe n'abasore b'abanyekongo, aho barinze kumena amaraso y'abantu bagera kuri magana abiri kugirango babone gukemura ikibazo cyari hagati y'inyeshyamba za M23, nkuko bishakiye, mu gihe perezida Museveni na Kikwete bari barangije kugikemura nta maraso y'abagize M23 amanetse kariya kageni. Yabivuze muri aya magambo : "Turibaza ko nubwo Gen Kabarebe James hamwe na Gen Kayonga bari bamaze iminsi batumvikana kuri kiriya kibazo cya M23 hamwe no gutinya ko amahanga yakomeza kubatahura ko ari bo bayoboye iriya mirwano ya M23, batari kugira ubugome bugeze hariya kimwe nka ba Perezida Kagame na Lt Gen Karenzi Karake bategetse ko abavandimwe bamarana kariya kageni kubera gusa inyungu zabo za politiki, bakaza kubakiza ari uko itangazamakuru ryabitahuye, iki gikorwa gitindi kikaba cyaramaze inzira karengane nyinshi z'abagogwe hamwe n'abanyejomba nk'aho batagira ababo".
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Mar 18 2013. Filed underAhabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
Tuesday, 19 March 2013
Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2013
(2333)
-
▼
March
(228)
- Rwanda: Victoire Ingabire and prosecutors appeal t...
- Rwanda: Victoire Ingabire and prosecutors appeal t...
- The liberation of African minds: a giant step to make
- The liberation of African minds: a giant step to make
- Reka nganire na Gervais Condo: Igitera “Ubugoryi” ...
- Kigali embarrassé face au déploiement annoncé de l...
- Prevent the the cessation of refugee status for Rw...
- Prevent the the cessation of refugee status for Rw...
- La Brigade d’intervention onusienne en République ...
- VIDEO CHOC: QUI A TUE LD KABILA?
- Le Conseil de sécurité de l’ONU crée une brigade d...
- Democratic Republic of Congo braced for more conflict
- Democratic Republic of Congo braced for more conflict
- Congolese women against genocide in DRC
- Congolese women against genocide in DRC
- Will the Termination of the Terminator, Terminate ...
- Will the Termination of the Terminator, Terminate ...
- Rwanda : l'opposant Faustin Twagiramungu annonce s...
- Rwanda: Bijejwe kwishyurwa kubera uruzinduko rwa P...
- Faustin Twagiramungu annonce son retour au Rwanda
- L'ONU approuve la création d'une brigade d'interve...
- U.N. approves creation of special combat force for...
- U.N. approves creation of special combat force for...
- RWANDA: FDLR IRANENGA UKWIGIZA NKANA KWA MME MUKAN...
- The Most Brutal Genocide Money Can Buy
- The Most Brutal Genocide Money Can Buy
- Rwanda: Les co-accusés de Victoire Ingabire peuve...
- [Video] CrossTalk: Rwandan Model? - Russia Today
- [Video] CrossTalk: Rwandan Model? - Russia Today
- Rwanda : des proches de Victoire Ingabire arrêtés ...
- Rwanda grenade attack kills one, injures eight - p...
- Rwanda grenade attack kills one, injures eight - p...
- RWANDA: Update on Sylvain Sibomana, FDU-Inkingi In...
- RWANDA: Update on Sylvain Sibomana, FDU-Inkingi In...
- Pour le parlement rwandais, le Rwanda est victime ...
- Ihora ihoze
- INKINGI Y'AMAHORO KUWA MBERE TARIKI YA 25 WERURWE ...
- Clinton's Rwanda Remorse, Rusesabagina's Response
- Clinton's Rwanda Remorse, Rusesabagina's Response
- RWANDA ALERT URGENT ACTION NEEDED: SYLVAIN SIBOMAN...
- RWANDA ALERT URGENT ACTION NEEDED: SYLVAIN SIBOMAN...
- Rwanda: Polisi y’igihugu yakumiriye abifuzaga guku...
- RWANDA: La police attaque et s’en prend à des mili...
- RWANDA: Supreme Court adjourns to 16 April the app...
- RWANDA: Supreme Court adjourns to 16 April the app...
- Ubujurire bwa Victoire Ingabire: uko byagenze imbe...
- Victoire Ingabire mu rukiko: abarwanashyaka ba FDU...
- Bosco Ntaganda à la disposition de la Cour pénale ...
- Rwanda : Police attacks Ingabire supporters headin...
- JUSTICE IN JEOPARDY - THE FIRST INSTANCE TRIAl OF ...
- JUSTICE IN JEOPARDY - THE FIRST INSTANCE TRIAl OF ...
- The transfer of warlord Bosco Ntaganda to the Inte...
- The transfer of warlord Bosco Ntaganda to the Inte...
- Rwanda: Supreme Court to open the appeal in the ca...
- Rwanda: Supreme Court to open the appeal in the ca...
- VIDEO {FATA IJAMBO} PAUL KAGAME NGO NIWE WATANZE...
- Le président centrafricain Bozizé s'est enfui en R...
- DRC: THE PROBLEM IS NOT JUST GENERAL NTAGANDA , MO...
- DRC: THE PROBLEM IS NOT JUST GENERAL NTAGANDA , MO...
- Voix d'Amerique: Major Micombero (RNC) a propos de...
- US State Dept: Bosco Ntaganda's Expected Surrender...
- Malawi to receive 37 million pounds in UK aid
- Kigali apporte son aide au transfert du Congolais ...
- Rwandan media under attack despite new press laws
- Rwandan media under attack despite new press laws
- US Diplomat Urges Rwanda to Transfer Ntaganda to ICC
- US Diplomat Urges Rwanda to Transfer Ntaganda to ICC
- RDC: REACTION DU GOUVERNEMENT SUR L'EXTRADION DU R...
- Koherezwa i La Haye kwa Jenerali Bosco Ntaganda gu...
- DRC: Bosco Ntaganda must be surrendered to the ICC
- Rwanda may try to block the transfer of NTAGANDA t...
- Rwanda may try to block the transfer of NTAGANDA t...
- RDC: le chef rebelle Bosco Ntaganda à La Haye "dan...
- General Bosco Ntaganda Evades Rwandan DMI Killing ...
- General Bosco Ntaganda Evades Rwandan DMI Killing ...
- ICC officials en route to collect DR Congo warlord...
- ICC officials en route to collect DR Congo warlord...
- Good Riddance to Ntaganda, Now What? | PRLog
- Good Riddance to Ntaganda, Now What? | PRLog
- Rwanda: Abakozi ba ICC baje i Kigali gutwara Ntaganda
- Est de la RDc : que cache l’éclatement du M23?
- Akamanyu k'umutsima
- Rwanda refuses visas for two U.N. Congo sanctions ...
- Rwanda refuses visas for two U.N. Congo sanctions ...
- Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyes...
- FDU ITEGANYA IKI KUBYEREKEYE POLITIKI Y'UBUHINZI M...
- Warlord Bosco Ntaganda surrenders to U.S. embassy ...
- Warlord Bosco Ntaganda surrenders to U.S. embassy ...
- RDC – Rwanda: Mende, « Pinocchio déguisé en minist...
- FDU-Inkingi and RNC-Ihuriro Congratulate President...
- FDU-Inkingi and RNC-Ihuriro Congratulate President...
- HRW: Send Bosco Ntaganda to the ICC
- HRW: Send Bosco Ntaganda to the ICC
- Raise Hope for Congo: Gen. Ntaganda Surrenders
- Raise Hope for Congo: Gen. Ntaganda Surrenders
- Why did infamous war criminal Bosco Ntaganda just ...
- Why did infamous war criminal Bosco Ntaganda just ...
- Bosco Ntaganda: Wanted Congolese 'in US mission in...
- Bosco Ntaganda: Wanted Congolese 'in US mission in...
- Gen Ntaganda ari i Kigali-UMUSEKE.COM
-
▼
March
(228)
Popular Posts
-
On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [...
-
Reynders manque de clairvoyance et de lucidité. De : "kota venant kotakori@hotmai...
-
----- Forwarded Message ----- From: "FSDDC democratiechretienne@yahoo.fr [Democr...
-
If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Sinc...
-
War in Congo - Trapped in a spiral of violence | DW Documentary https://youtu.be/wu3EUOeq6XM?si=vTb6LfRzzTwc8sVS ### "Be courteous t...
-
LOS ANGELES: AMAGAMBO YASHIZE IVUGA NGO UMURWA W'UBWIBONE IMANA YAWUKONGOYE. UMUKRISTU YABYUMVA ATE? https://youtu.be/M5QzGncCuj4?si=...
-
Ce discours est tjrs d'actualite: OTAN, Israel, Imperialisme, Racisme, etc. Iriya ligne de front TZ-Zambie-Zaire yakoze akazi gakomeye ...
-
A retired project manager who immigrated to the U.S. in the 1970s, Almadi was arrested in Saudi Arabia in 2021, when he arrived on a planned...
-
Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...
-
Rebels in eastern Democratic Republic of Congo fraudulently exported at least 150 metric tons of coltan to Rwanda last year, leading to th...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute
No comments:
Post a Comment