Pages

Monday, 25 March 2013

Rwanda: Polisi y’igihugu yakumiriye abifuzaga gukurikirana urubanza rw’ubujurire rwa Madamu Victoire Ingabire ku buryo bamwe mu bayobozi ndetse n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi batawe muri yombi bazira kwitabira urwo rubanza.

Kigali, kuwa 25 Werurwe 2013.
Polisi y'igihugu yakumiriye abifuzaga gukurikirana urubanza rw'ubujurire rwa Madamu Victoire Ingabire ku buryo bamwe mu bayobozi ndetse n'abarwanashyaka ba FDU-Inkingi batawe muri yombi bazira kwitabira urwo rubanza.
Uyu munsi tariki ya 25 Werurwe 2013 ku kicaro cy'urukiko rw'ikirenga habereye urubanza rwa politiki rw'ubujurire ubushinjacyaha bw'uRwanda buregamo umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Urubanza rugitangira abareganwa na Madamu Ingabire aribo Major Vital Uwumuremyi, Lieutenant Colonel Habiyaremye Noel na Lieutenant Colonel Tharcisse Nditurende bamenyesheje urukiko ko bifuza kurekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze kuko igihano bari barakatiwe n'urukiko rukuru cyarangiye.
Urubanza rukaba rwaranzwe n'ibikorwa by'iterabwoba bikabije kuko kuva mu ma saa mbiri n'iminota 15 abapolisi bari bakwiriye mu bice bitandukanye byegereye inzira zijya ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga aho abapolisi bafataga umuntu uwo ariwe wese wakekwaga kuba aje mu rubanza ku buryo umubare w'abatawe muri yombi  utaramenyekana bitewe no kuba bagiye bafatirwa mu bice bitandukanye.  Mu batawe muri yombi harimo n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibonama Sylvain, wafashwe agiye gusobanuza impamvu abarwanashyaka barimo kuvutswa uburenganzira bwabo bwo gukurikirana urubanza kandi nta rwego na rumwe rubifitiye uburenganzira rwigeze rutangaza ko urubanza rw'Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi ruzajya rubera mu muhezo.Ubu amakuru tumaze kumenya ni uko Bwana Sibomana Sylvain ashobora no kuhatakariza ubuzima kuko yakorewe iyicarubozo kuburyo ubu atabasha  kuva aho ari adateruwe. Twabashije kumenya ko n'indi mpirimbanyi ya demukarasi, Bwana Shyirambere Dominique, nawe yatawe muri yombi azira kuba nawe yari mu bitabiriye kuza muri urwo rubanza. Abandi bafashwe bagiye bafungirwa ku ma sitasiyo ya polisi atandukanye.
Isomwa ry'urubanza ku nzitizi zatanzwe n'abashinjwana na Mme Victoire Ingabire basaba kurekurwa rikaba rizaba tariki ya 28 Werurwe 2013, naho urubanza rukazakomeza ku matariki ya 16, 17 18, 22, 23, 24, 29 n'iya 30 Mata 2013.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo
.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development