Mu Karere ka Gasabo haracyagaragara bwaki
Umuryango wa Emmanuel na Gratia (Ifoto/Ngendahimana S.)
Mu Mudugudu wa Gatobotobo; Akagali ka Muremure; Umurenge wa Nduba; Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya 2m kuri 3m; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b'impanga bafite; kuko bibasiwe na bwaki.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe kibasura; nyina w'abo bana; Mwiseneza Gratia yagitangarije ko ubuyobozi buzi ikibazo ariko ntibugire icyo bubikoraho.
Yagize ati «Nagiye gusaba ko bampa mituwele banyandika mu cyiciro cy'abishyurirwa; ariko amalisiti asohotse nsanga bankuyemo; mbabajije bavuga ko mfite umugabo bityo nkaba ngomba kwishyura.» Uyu mubyeyi agira ati «Ubu nabaye uwo mu rugo; ntiwasiga impanga ebyiri z'amezi 10 ngo ujye guhingira amafaranga. Kuba rero barwaye batya; rwose ntitwakwirenganya ntako tuba tutagize.»
Umugabo we akaba na se w'izo mpanga; Mwemerankiko Emmanuel we ati «Rwose naragerageje kuko ubundi mpingira abandi cyangwa ngatwara imizigo. Mbere nakodeshaga aho nabaga;nyuma nza kubura ubushobozi; nibwo rero nubakaga aka kazu ngo tuve mu bukode; ubu kose kantwaye 50000Frw. Imibereho mibi rero yo twarayakiriye nta bushobozi dufite. Iyo imvura iguye iratunyagira; imbeho nayo nijoro ni uko.»
Ku kibazo cy'ubuzima bw'abana; uyu mugabo yasubije agira ati «Kuko nta mituwele kandi nta bushobozi bundi dufite; aba bana tubasabikira umuravumba n'umubirizi nibyo bamwa iyo barwaye. S ngibiriya se? Nta kindi twakora; none se ubu urabona nahingira 700Frw nkabonamo ibitunga urugo na mituwele y'abantu bane?! Bwaki ibamereye nabi; none se twagira dute?»
Umunyamabanga mpuzabikorwa w'Akagali ka Muremure uyu muryango ubarizwamo; Valentin Rutarindwa yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atunguwe no kumva ko mu Kagari ayobora harimo abana barwaye bwaki! Ati «Ntitwari tubizi; ariko turabihagurukira.»
Umuyobozi w'Umudugudu wa Gatobotobo; Muhigirwa Charles we azi ko icyo kibazo gihari; ati «Uwo muryango ubayeho nabi rwose; ariko ku kigo nderabuzima haje ibiryo byo gufashisha abana bafite imirire mibi.»
Uwo muryango usaba ko byibuze wabona abagiraneza bo gukamira abo bana b'impanga kuko bakomeje kuzahara; bati «Byaba byiza wenda natwe baduhaye inka muri Girinka.»
No comments:
Post a Comment