Pages

Sunday, 10 March 2013

Rwanda: Anastase Gasana yashinze ishyaka rizagira n’umutwe wa gisirikare

Anastase Gasana wahoze ari Ministre w'ububanyi n'amahanga yashinze ishyaka rizagira n'umutwe wa gisirikare

Anastase Gasana

A M A H A M E   R E M E Z O   Y'I S H Y A K A

PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,

PRM/M R P- ABASANGIZI


I. INTANGIRIRO

1. IMPAMVU TWAHISEMO IZINA PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/MRP–ABASANGIZI

            Nk'uko bigaragara muri iyi nyandiko yacu, twagerageje gucukumbura amateka y'u Rwanda kuva mu kinyejana cya 14 kugeza mu bihe bya none kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe u Rwanda, tumenye umuzi n'umuhamuro wabyo tubone n'uburyo byabonerwa umuti.

Muri ubwo bushakashatsi twakoranye ubushishozi buhagije, twasanze igihugu cy'u Rwanda n'abaturage bacyo kuva mu ntango yacyo kugeza ubu, baragiye bagirwa ingaruzwamuheto n'udutsiko tw'abantu bacye cyane dushingiye ku bwoko n'irondakarere.

U Rwanda rwabanje kwigarurirwa n'agatsiko gato cyane k'abatutsi hagati y' umwaka w' 1600-1959, nyuma kaza gusimburwa n'akandi ariko ko mu bwoko bw'abahutu  hagati y'umwaka w'1960-1994 ako nako kongera gusimburwa na none n'ak'abatutsi  guhera mu mwaka w'1994 kugeza ubu.

Icyaranze imiyoborere y'ubwo butegetsi bw'udutsiko twavuzwe haruguru ni uko bose babaye abahezanguni, kuko bananiwe gushyiraho gahunda y'ubworoherane ngo bibe byabaviramo gusangira ubutegetsi nyakuri n'ibindi byiza igihugu kigenera bene cyo.

Ibyo byateye abanyarwanda kwibaza bati ese amaherezo y'ibi bintu bimaze imyaka irenga magana ane ni ayahe? Amizero y'abanyarwanda yaba ari ayahe? Ni iki cyahagarika kwica umunyarwanda umwe cyangwa abanyarwanda benshi nk'uburyo bw'isimburana ku butegetsi mu Rwanda?

Twasanze rero Abahutu n'Abatutsi barangwa no kugirana ubworoherane, ukwihanganirana, ukubahana, gushyira mu gaciro no kuba abanyakuri, baramutse bishyize hamwe bagafatanya nta buryarya nta mbereka, ubwo bufatanye bwabo bwabaviramo amizero y'u Rwanda. Haramutse habonetse ubufatanye bushingiye ku bitekerezo byubaka by'abantu bashaka gushyira imbaraga zabo hamwe, bikaba ibintu bibarimo koko atari uguhatiriza maze bakarenga ibibazo by'amoko nta buryarya, nta mbereka, u Rwanda rwaba rushyashya koko, rukaba urw'Abanyarwanda bose.

Ibi ntabwo ari inzozi; twasanze bishoboka rwose kubera isano rikomeye abahutu abatutsi n'abatwa dufitanye. Iryo sano tukaba turikomora kuko dusangiye igihugu kimwe, ururimi rumwe, uruhu rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w'isi umwe ariwo Afurika, n'Imana imwe.

Aha niho hari isoko y'izina ry'Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI. Ni ishyaka rigamije gusangiza igihugu n'ubutegetsi bwacyo Abanyarwanda bose nta vanguramoko nta rwikekwe, kugirango babe Umuntu Umwe (One People/Un Peuple) w'Igihugu Kimwe (One Nation/Une Nation) ari cyo u Rwanda.

2.  BAMWE MU NTWARI  DUSANGA MU MATEKA Y'U RWANDA BAHARANIYE UBWOROHERANE N'UBUSABANE

Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza niba mu mateka y'u Rwanda kuva kera na kare hari Abanyarwanda baba bararanzwe no kurwanya ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira ubworoherane n'ubusabane hagati yabo nk'uko muri iri shyaka tubyifuza ubu.

Twarakurikiranye rero dusanga mu kinyejana cya 18 hari Abanyarwanda bafashe iya mbere barwanya akarengane mu bantu kariho icyo gihe cy'ingoma ya Cyami ntutsi yayoboraga u Rwanda.Twatanga nk'ingero zikurikira:

Nkizamacumu, Mbanzabugabo na Nyirashyirambere: aba bose bari abahutu, baza kwicwa n'ingabo z'i Bwami kubera ko barwanyaga akarengane n'urugomo bw'ubutegetsi bw'ingoma ya Cyami mu bantu. Twibutse ko ingabo z'ibwami zabaga zigizwe n'ubwoko bumwe gusa bw'abatutsi. Abajyaga mu ngabo z'umwami icyo gihe bagombaga kuba ari abana b'abatware, ibisonga byabo n'abandi benewabo cyangwa se ababaga babashamikiyeho, kimwe n'abana b'abajyanama b'Umwami ndetse n'abana b'Abiru. Abahutu n'Abatwa, uko bari barahejwe mu butegetsi bwa Cyami ni nako bari barahejwe mu ngabo z'igihugu z'icyo gihe.

Nyuma Umwami   Mazimpaka yaje kudohorera abatwa bonyine abemerera kujya mu ngabo z'igihugu.

Bisangwa bya Rugombituri (umutwa) ni umwe muri abo batwa wamenyekanye mu ngabo z'i Bwami ku ngoma ya Rwabugiri kuko yari indwanyi cyane akaba n'Umukuru w'ingabo zitwaga Ingangurarugo zari zishizwe kurinda Umwami (Royal Protection Unit). Bisangwa yaranzwe no kurwanya iyicwa ry'abantu bicwaga bazira akarengane gashingiye ku birego by'ibinyoma, urugomo, impuha, amatiku n'ubucabiranya. Bisangwayabashije kujya akiza abantu benshi babaga bagiye kwicwa kubera ibyo, atitaye ku bwoko bakomokagamo.

Padiri Bushayija Stanislas, (umututsi) wari umwe mu bajyanama b'i Bwami, yaranzwe no kuvugisha ukuri ku mateka y'u Rwanda igihe yandikaga mu mwaka w' 1957 yemeza ko amacakubari hagati y'abatutsi n'abahutu yatewe mbere na mbere n'abatutsi mu gihe cy'ikinyejana cya 16. Yabivuze anabyandika uko biri atitaye ku bwoko bwe nk'umututsi ahubwo yireba nk'umunyarwanda ubwira abandi banyarwanda ku mateka yabo mabi bagiranye, atabogamye.

Bwanakweli Prosper, (umututsi) wari Shefu w'Intara ya Nyanza ahari umurwa mukuru w'Igihugu icyo gihe, wigaragaje muw' 1959 mu kurwanya ikibi aho cyaba giturutse hose. Bwanakweli yarwanyije igitekerezo cy' i Bwami cyo gukora urutonde rw'abahutu bagomba kwicwa bazira ko basaba nabo kugira uruhare mu butegetsi bw'igihugu. Nuko Shefu Prosper Bwanakweli atangariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko we atemeye icyo gikorwa cyo kwica abo bahutu ahubwo ko hakwigwa uburyo bagirana n'abo bahutu ibiganiro hagashakwa uko nabo bagira uruhare mu butegetsi bw'igihugu.

Umwami  Kigeli V Ndahindurwa yahise amunyaga kuba Shefu w'Intara ya Nyanza amucira ku Kibuye. Abaturage icyo gihe, abatutsi n'abahutu n'abatwa bakoze bwa mbere mu mateka y'u Rwanda imyigaragambyo (demonstrations/manifestations) i Nyanza bati ntidushaka ko Shefu Bwanakweli aciribwa ku Kibuye, bati twiteguye kumurwanirira. Ibintu birakomera i Nyanza induru ziravuga.

Byabaye ngombwa ko uwo mugabo w'intwali Bwanakweli Prosper aza guhosha iyo myivumbagatanyo afata ijambo imbere y'abaturage ati  "nimureke ibyo Umwami yategetse bikorwe nk'uko yabitegetse". Birazwi mu mateka y'u Rwanda ko iyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa aza kumva inama nziza zubaka zishingiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane no kumva abandi  nka ba Shefu Bwanakweli Prosper, 59 ntiba yarabayeho kuko imbarutso yayo yabaye iyo kujya kwica umuhutu surushefuMbonyumutwa Dominiko taliki ya 1/11/1959 avuye mu misa mu Byimana akaba yari ari kuri iyo lisiti yaturutse y'i Bwami Shefu Bwanakweli akayirwanya ariko bikaba iby'ubusa abatutsi b'abahezanguni bakamurusha imbaraga.

Umuhutu w'umucuruzi wari ukomeye icyo gihe i Nyanza witwaga Secyuguyahise aterwa iwe n'ingabo z'Umwami Kigeli V Ndahindurwa zigizwe n'Abatwa yihisha mu kabati ariko zimutsinda aho azira gusa ko yari umuhutu ushyigikiye imibanire myiza y'abahutu n'abatutsi n'uko habaho isangira ry'ubutegetsi hagati y'ayo moko yombi.

Kuri iyo lisiti yaturutse i Bwami y'abahutu bagomba kwicwa haje kongerwaho n'abatutsi bari bashyigikiye ibitekerezo by'uko n'abahutu bashyirwa mu butegetsi bw'igihugu no mu ngabo. Sindibona ni umututsi wahise yicwa azira gushyigikira ku mugaragaro ibyo bitekerezo byo gusaranganya ubutegetsi hagati y'amoko yombi.

Hari abarwanasyaka bo mu ishyaka rya RADER (Rassemblement Democratique Rwandais) bari abatutsi bize bajijutse barangwaga n'ingengabitekerezo y'ubworoherane, ubufatanye no gusangira ubutegetsi n'abandi banyarwanda, ariko icyo gihe  MDR Parmehutu yakoze ikosa rikomeye ryo kwanga no kwigizayo abo bose ivuga ko yo ari rubanda nyamwinshi, ko yihagije, ko idakeneye gufatanya n'agashyaka k'abatutsi niyo baba badashyigikiye ubwami.

Birazwi mu mateka y'u Rwanda ko iyo MDR-PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda iza kwemera gukorana na Bwanakweli Prosper wari Umukuru w'ishyaka RADER na bagenzi be barangwaga n'ingengabitekerezo y'ubworoherane no guharanira ubufatanye n'abandi banyarwanda, baba abatutsi, baba abahutu cyangwa abatwa, igihugu cyacu kiba cyaragize indi sura kandi nziza kidafite ubu.

Ku ngoma ya Habyarimana yaranzwe no gutoteza no gupyinagaza abatutsi n'abahutu biswe Abanyenduga "elargi",

Padiri Sindambiwe Siliviyo (umuhutu) wari umuyobozi w'ikinyamakuru Kinyamateka wari warigiye iby'itangazamakuru mu Bufaransa, we, n'umwe mu banyamakuru be  witwa Philibert Ransoni (umututsi) bahagurukiye kuvugira abatagira kivugira (abatutsi n'abahutu b'abanyanduga) nuko Leta ya Habyarimana kugirango icecekeshe iryo jwi ryavugiraga abatagira ubavugira icyo gihe, yica Padiri Sindambiwe Silvio inamugaza bikomeyePhilibert Ransoni asigara ari igisenzegeri.

Philbert Ransoni tumwibukira ku nyandiko ye muri Kinyamateka yise "Kwambaza umutegetsi ni ukumuroha".

Colonel Nsekalije Aloys (umuhutu w'umushiru) w'i Giciye ku Gisenyi, iwabo wa Perezida Habyarimana, akaba yari afite n'ijambo rikomeye muri leta yariho. Nsekalije yaranzwe no kugerageza kuzenguruka itegeko ry'ikandamiza ryagengaga icyiswe iringaniza ry'amoko n'uturere mu mashuri agafasha ababyeyi b'abatutsi n'abanyenduga kubonera abana babo amashuri mu buryo ubundi batashoboraga kuyabona abikesha ubusabane ku giti cye yagiranaga n'abantu bose, atarobanuye.

Ikindi tumwibukiraho ni umubare munini w'abatutsi yabashije guhisha mu gihe cya jénoside mu rwuri rw'inka ze rwari muri Gishwati tutibagiwe n'abo yahishe mu rugo rwe i Remera ya Kigali.

Profeseri Ntezimana Emmanuel (umuhutu), mu gihe amashyaka menshi yari amaze kuvuka mu 1992, yari mu ishyirahamwe ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu ryitwaga  ADL (Association pour la Defense des Libertes/ Freedom Defence League). Yahise aha umuganda we iryo shyirahamwe maze akoresha ubuhanga bwe yari asanganywe ategura vuba anasohora igitabo ku ihohotwerwa ry'ikiremwamuntu mu Rwanda ryibasiraga by'umwihariko Abatutsi. Icyo gitabo cyateye ubwoba ubutegetsi bwa Habyarimana buhita bumwica bukoresheje uburozi.

Hakurikiyeho mu 1994 iyicwa ry'Abahutu bose barangwaga n'ingengabitekerezo y'ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubwumvikane, ubufatanye no gushyigikira isangira ry'ubutegetsi hagati y' Abahutu n'Abatutsi  mu Rwanda. Bamwe mu bishwe bazira ibyo ni aba bakurikira :

Uwiringiyimana Agatha (Hutu) Minisitiri w'Intebe n'aba minisitiribe aribo:

Nzamurambaho Ferederiko (Hutu),

Ndasingwa Landouald (Tutsi),

Ngurinzira Boniface (Hutu),

Rucogoza Faustin (Hutu) na

Kavaruganda Yozefu (Hutu) Perezida w'Urukiko rusesa imanza.

Nk'uko Umuryango w'Abibumbye wabitangaje mu kigereranyo cyawo, Abahutu b'abahezanguni bishe Abanyarwanda basaga ibihumbi magana atanu (500,000) b'Abatutsi n'Abahutu barangwaga n'ingengabitekerezo y'ubworoherane n'ubusabane hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Aba bahezanguni b'Abahutu bishe  kandi n'umuhanzi Rugamba Cypriani(Hutu) wo ku Gikongoro wabaye igihe kirekire Diregiteri w'ikigo  cy'ubushakashatsi  mu buhanga azira ko yaranzwe mu buzima bwe bwose no gusabana n'abantu b'amoko yose, abahutu, abatutsi, abatwa; kandi nk'umusizi n'umuhimbyi w'indirimbo akarangwa no kwimakaza urukundo mu bana b'u Rwanda atarobanuye.

Hagati aho, mu gihe FPR/APR nayo yari irimo iyogoza igihugu yica abahutu ku gasozi igezeho kose, hari abasilikare bayo bo mu rwego rwa officier/officer ndetse na sous-officiers barwanije ibyo kwica abaturage maze barabizira; abo ni nka:

Kapiteni Muvunanyambo Donat (Hutu) yarwanije igikorwa cyo kwica abaturage bituma FPR aba ari we yica;

Liyetena Ruraza Claude (umututsi w'umugogwe) wakoraga mu butasi (DMI), yanze kwica abaturage b'inzirakarengane rwose aremera ahubwo aba ariwe wicwa na FPR.  Uyu mu Liyetena yiciwe i Kanama muri Gisenyi taliki ya 11/09/1995;

Kapiteni Kwizera (Tutsi) yarwanije gahunda yo kwica abahutu bari bateraniye muri Pensez-y i Rulindo bareba umupira kuri Television bikamuviramo kwirukanwa mu gisirikare ;

Liyetena Rupari Aloys (Tutsi) wiciwe ku Mulindi wa Kanombe i Kigali kuko yarwanyaga akarengane abaturage b'abahutu bagirirwaga ko gufatwa no gufungirwa ubusa, nta yindi mpamvu uretse kuzira ubwoko bwabo;

Liyetena Rwagasana (Hutu) wari umusemuzi w'icyongereza/igifaransa muri FPR/APR wishwe azira ko ari umuhutu;

Liyetena Gatumbura (Tutsi) wakoze akazi k'ubushoferi muri APR igihe kirekire wishwe azira ko yaba afitanye ibisanira n'abahutu none akaba yari agiye no kurongora umuhutukazi wo ku Kibuye;

Serija wa mbere Nyirumuringa (Tutsi) wishwe azira ko yijujutiye ko yakoreshejwe ku gahato ibikorwa byo kwica abahutu no gutunda imirambo yabo bayijyana mw'ishyamba rya Nyungwe kuyitwikirayo mu rwego rwa FPR rwo gusibanganya ibimenyetso bya jenoside yakoreye ubwoko bw'abahutu, no kugira ngo ejo atazava aho abivuga;

Major Uwamungu Athanase (hutu) wishwe azira gusa ko ari umuhutu wahoze muri FAR watekereje ko ashobora gukorana na APR y'abatutsi kuko bose ari abanyarwanda;

Major Rugambage Lambert (Hutu) yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry'abaturage b'abahutu b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;

Major Birasa John (Tutsi) wishwe na FPR imujijije nawe ko yanze kwica abaturage i Byumba aho yayoboraga ingabo za APR;

Kapiteni Hategekimana Theonetse (Hutu) nawe yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry'abaturage b'abahutu b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;

Liyetena Koloneli Cyiza Augustin (Hutu) warwanije ivangurabwoko n'irondakarere ry'ingoma ya Habyarimana akaza kujya mu gisirikari cy'abatutsi APR muri 1994 nyuma akaza kwicwa azira ubwoko bwe, yishwe n'abo yagiye gukorana nabo yemera ko ari abandi banyarwanda nkawe;

Caporal Werabe Ernest (Hutu) ni umuhungu wa Docteur Mubirigi umuvandimwe wa Perezida Gregoire Kayibanda, yakoraga muri CID  ya Gendarmerie akaba  yararangwaga no gusabana cyane n'abantu b'amoko yose. Yasubitse amasomo ya Kaminuza y'i Butare mu 1992 ajya mu nkotanyi atayobewe ko ari abatutsi, abikora kubera urukundo rw'abanyarwanda b'amoko yose. Yishwe na FPR Inkotanyi nyuma y'intambara azira gusa ko ari umuhutu;

Sendashonga Seth (Hutu) umunyapolitiki warwanyije ingoma y'igitugu ya Habyarimana kuva muri 1975 bikamuviramo guhunga igihugu kuva icyo gihe nyuma aza kujya muri FPR nuko amaze kubona uburyo FPR/APR  yirirwa  yica abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda aza gusezera muri Leta arongera arahunga, nyuma FPR imukurikirana aho yari yahungiye i Nairobi iramwica;

Major Ruzindana Alex (umututsi) waturutse Uganda, wari watangiye kuvuga mu biganiro yagiranaga n'abandi ko ibyo ingabo za FPR/APR yahozemo zikora byo kunyereza abahutu no kubica ari politiki mbi cyane itabereye u Rwanda rwitwaga ngo ni rushyashya, nuko FPR ikamwica ari icyo imujijije ; na

  Inyumba Aloysia (umututsikazi) waturutse Uganda waranzwe no kuvugisha ukuri ku kibazo cy'abahutu n'abatutsi, cyane cyane mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge yo mumwaka w' 2000 ubwo yateraga murya Padiri Bushayija Stanislas (umututsi,1957) akavuga mw'ijambo yagejeje ku banyarwanda bose icyo gihe, ko ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi ari ingorabahizi, ko Abahutu bavuga ko ari Abatutsi bagitangiye ko rero ari nabo bakagombye kukirangiza.

Iryo jambo rimwe gusa ni ryo ryamukozeho, kuko iyo nama ikirangira, abahezanguni ba FPR batishimiye ukuri kw'iryo jambo yavuze bahise bajya kumukomatanyiriza bamucira i Masaka kujya kuba Perefe wa Perefegitura ya Kigali Ngali.

Nyuma baza gusanga batagomba gukomeza kumwegereza abaturage kubera ubusabane bwe n'ukuri byamurangaga, nuko bamubika muri Sena igihe kirekire kugeza aho bamusubirije muri Goverinoma ari uburyo bwo kumukoresha nk'ingorofani byo kumuhuhura ngo abavire aho.

Undi ariko we witwa ngo aracyariho n'ubwo asa n'utakiriho kuko yakatiwe igihano cyo gupfira muri gereza ni:

Mushayidi Déogratias (umututsi) leta ya FPR iziza kugaragariza abanyarwanda ko kubana mu mahoro bagasangira ibyiza by'igihugu aribyo bizabaha ituze nyakuri, guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe, akaba ari nawe mututsi wa mbere weruye agahamya kumugaragaro ko ubwicanyi bwakorewe abahutu ari genocide.

Aba bantu bose uko ari 35 tuvuze haruguru ntabwo twababaze mbere y'uko tubandika. Twarebye umubare wabo nyuma dusanga harimo Abahutu 20, Abatutsi 14, n'umutwa 1. Bose mu buzima bwabo bahagurukiye kurwanya akarengane iyo kava kakagera n'uwo kaba gakorewe uwo ari we wese, yaba umuhutu yaba umututsi yaba umutwa (apfa kuba ari umuntu, apfa kuba ari umunyarwanda).

Ni abantu bishwe cyangwa se bakatirwa gupfira muri gereza bazira ingengabitekerezo yabo yo kurwanya ubuhezanguni bw'abatutsi cyangwa se bw'abahutu n'ibibi byose bijyana nabwo nko kwica abantu ubaziza icyo bari cyo, ubwoko bwabo n'ibindi.

Ibyo tuvuze kuri aba bantu ntabwo ari ugushakisha. Ni ibyabayeho. Turabizi ko atari n'aba gusa, ko hariho n'abandi. Tuzakomeza gufatanya n'abanyarwanda babifitiye ubushake kubashakashaka kugira ngo tubahe icyubahiro kibakwiye, kandi tububakireho u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose.

Aba bantu bagaragaje mu mvugo, mu ngiro no mu bikorwa ko abahutu bose batanga abatutsi, ko abahutu bose atari abahezanguni; ko abatutsi bose batanga abahutu, ko abatutsi bose atari abahezanguni.

Aba bantu 35 biyambuye ubuhutu bwabo, biyambura ubututsi bwabo, biyambura ubutwa bwabo, biyambika ubunyarwanda.

Uwazura bariya batabarutse, akabohora ababoshye, akabashyira hamwe bose ubu, bakora ikintu gikomeye cyarengera igihugu cyose n'abagituye bose nta kurobanura nkuko bimeze ubu.

Kuki tutaba nka bo ko bishoboka?

Izi ntwari tumaze kuvuga zatanze ubuzima bwazo kubera ingengabitekerezo yazo y'ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n'ubufatanye nk'abanyarwanda, kuki tutatera ikirenge cyacu mu cyabo ngo duharanire kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n'uwo dusangiye ubwoko?

Uwashaka guhakana ibi turimo, izi ngero z'aba bantu 35 tumaze gutanga ziramunyomoza. Ingengabitekerezo y'izi ntwari irashimangira nta shiti ko hari isano rikomeye hagati yacu abahutu, abatutsi, n'abatwa, abakiga, abanyanduga, abahoze mu gihugu, abavuye hanze, abasajya n'abandi.

Dufitanye isano kuko dusangiye igihugu kimwe, ubwenegihugu bumwe, uruhu rumwe, ururimi rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w'isi umwe ari wo Afurika, n'Imana imwe. Urugero rumwe mu zindi nyishi twatanga ni amazina y'abasekuru n'abasekuruza bacu,  ayacu ubwacu cyangwa se ayo twita abana bacu n'ayo nabo bita cyangwa se bazita abana babo: Ayinkamiye, Abimana, Bizimana, Cyimana, Dushimimana, Egerimana, Girimana,  Hitimana, Iyakaremye, Jururyimana,  Kezimana, Maniriho, Niyoyita, Nyirahabimana, Rugira, Sibomana, Twizeyimana, Uwiringiyimana, Yankurije, Ziremakwinshi. Aya mazina dutanze aganisha ku mana kimwe n'andi menshi cyane namwe muzi, uyasanga mu banyarwanda b'amoko yose uko ari atatu, no mu madini yose yo mu Rwanda, bivuga ko dufitanye isano rero.

3. Ubwanditsi n'Ubuhanzi nyarwanda ni indi soko twavomyeho ishingwa ry'iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Nk'uko PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka ryubakiye ku mahame y'ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubusabane n'ubwuzuzanye hagati y'abana b'u Rwanda, hari bamwe mu bahanzi n'abanditsi b'abanyarwanda baranzwe kandi na nubu bakirangwa n'ariya mahame ari bo:

Byumvuhore Jean Baptiste waranzwe buri gihe mu nganzo ye no gushishikariza sosiyete nyarwanda kurwanya ibibi biyibamo nk'ivangurabwoko n'uturere, urwango, inzigo, uburiganya, uburyarya, imbereka n'ubwicanyi;

Masabo Nyangezi Yuvenal waranzwe no kuririmba ubwiza bw'u Rwanda rw'abanyarwanda bose ntawe arobanuye, nta kuzimiza ngo agire uwo atukira muri iyo nganzo ye nka bamwe mu bahanzi bandi tuzi;

Habamenshi Patrick wanditse igitabo cyiza cyane ku Rwanda mu 2009 yerekana ukuntu Abanyarwanda nkawe bafite ingengabitekerezo ya politiki ishingiye ku kwimakaza imibanire myiza n'imikoranire myiza y'Abahutu n'Abatutsi nta mwanya na muke bafite muri politiki iriho ubu mu Rwanda, ko yabigerageje FPR ikamunaniza, ikamutoteza kugeza ubwo yongeye guhungira muri Canada kandi ubundi yari yarahungutse ku bushake bwe agiye gukorera igihugu cye;

Uwacu Louise wanditse igitabo cyiza cyane nawe mu 2009  yibaza impamvu abanyarwanda batava mw'ivangurabwoko, inzika, inzigo, kwihorera n'ibindi bibi babamo ngo babe bakubaka u Rwanda rushya nyakuri rubereye abanyarwanda bose nta  vangurabwoko  n'uturere ribayemo;

General Rusatira Leonidas nawe wanditse igitabo cyiza cyane agaragaza ko umurongo wa politiki nyarwanda ushingiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, n'ubufatanye hagati y'amako y'u Rwanda no hagati y'uturere twose tw'u Rwanda ariwo muti wazakura kiriya gihugu mw'icuraburindi cyahozemo kandi kikirimo n'ubu.

Ubutumwa bw'aba bahanzi n'abanditsi bacu b'abanyarwanda uko ari 5, barimo abahutu 3 n'abahutsi 2, bwatugezeho Imana ishimwe; kuko ari na kimwe mu byatumye biyemeza gushyira hanze ibihangano byabo. Ubutumwa bwabo twarabwumvise, turabuzirikana kandi tuzakomeza kubuzirikana tubushyira mu bikorwa kuko turi mu bo bwagenewe.

Mu rurimi rwacu rw'ikinyarwanda baca umugani ngo "Uwanga amazimwe abandwa habona". Natwe izina ry'ishyaka ryacu Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party-PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza ibyiza by'igihugu Abanyarwanda bose, ubwaryo rirerekana nta guca kuruhande cyangwa guhishahisha abo turibo.

Turi Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, bamaze gusobanukirwa kandi bafite umutima wo kubana no gutahiriza umugozi umwe nk'abasangiye igihugu kibabereye umubyeyi bose uko bangana. Ntituri abiharizi, turi abasangizi.

Turi abanyarwanda biyemeje kurenga biriya byose bidutandukanya tukambara ubunyarwanda bugaragarira mu kubana no gukorana neza mu bworoherane, mu bwubahane, mu bwizerane no mu busabane buzira ubuhemu, amacenga n'uburiganya.

Twiyemeje kuba intango ya sosiyete nyarwanda nshya mu guca no kurenga ibibazo by'amoko n'uturere nta buryarya, nta mbereka, bityo tukarema u Rwanda rushya mu mitwe, mu mitekerereze no mu migenzereze y'Abanyarwanda.

4. AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE

            Kimwe mu byishe abanyarwanda, ni ukudashaka kwigora ngo barebe kure, hirya y'u Rwanda no kw'isi yose. Nyamara kandi nibo baca umugani ngo "Ubwenge burarahurwa", ariko bananiwe no kujya kuburahura ku baturanyi ba Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo.

Ibyo byiza bya Tanzania dukeneye, babigejejweho n'imbuto nziza y'ubworoherane, ubwubahane,  ubwumvikane, ubufatanye,  n'ubusabane Perezida wabo Mwalimu Julius Nyerere yabibye mu ba Tanzania kuva mu 1961 akoresheje inzira y'uburezi n'umuco.

Perezida wa Rusiya Mikhail Gorbachev, kubera ingengabitekerezo ye  y'ubworoherane no gukora politiki ishingiye ku bitekerezo bishyashya by'uko abantu bagomba kwivugurura ubwabo no kuvugurura ibiriho, mu 1989 iyo mpinduramatwara ye ya politiki niyo yashenye urukuta rwa Berlin mu Budage nuko intambara y'ubutita yari ishyamiranije Rusiya na Amerika, uburasirazuba n'uburengerazuba, irangira ityo nta sasu habe na rimwe rirashwe, nta muntu upfuye, nta bintu bisenyutse, maze Abadage bari baraciwemo ibihugu bibiri barongera baba igihugu kimwe. Bityo Politiki ishingiye ku bworoherane, ubwumvikane n'ubusabane n'ibindi bihugu ya Perezida Gorbachev, iva mu Burusiya iba idukijije twese intambara y'isi yose y'ibitwaro bya kirimbuzi yahoraga inuka.

Mu 1994 muri Afurika y'epfo, Perezida Nelson Mandela yabaye ikirangirire kw'isi yose kubera ko yaranduye imbuto mbi y'ivanguramoko ayirandurisha imbuto nziza y'ubworoherane, ubwumvikane, ubusabane n'ubwuzuzanye hagati y'abirabura n'abazungu bo mu gihugu cye.

            Nelson Mandela (umwirabura) na Perezida Frederik de Klerk(umuzungu) bakoze ibintu byakagombye kubera Abahutu n'Abatutsi urugero. Bashyize hamwe maze de Klerk yemera ko Mandela afungurwa,Mandela nawe ntiyatuma habaho inzika yo kuzamura ibibi abazungu bagiriye abirabura igihe cy'imyaka myinshi cyane.

Kuki twe Abahutu n'Abatutsi tutagira aho duhera ngo dukore amateka mashya, tworoherane, twubahane, tubane mu mahoro arambye kandi no hagati y'Abazungu n'Abirabura b' Afurika y'Epfo byarashobotse! Ubu seMandela iyo avuga ati abirabura mwese muhagurukire icyarimwe twivune umwanzi, Afurika y'Epfo iba iri he? Ubu se Frederic de Klerk iyo aza kunangira umutima burundu amatwi akayavuniramwo ibiti agakomeza politiki mbi y'ivangurabwoko ubu igihugu cya Afurika y'Epfo kiba kigeze hehe?

Nidufatire rero isomo rikomeye kuri Perezida Nelson Mandela wanze gutwarwa n'ubuhezanguni, inzika, inzigo n'urwango ngo yihimure nka FPR Inkotanyi mu Rwanda.  Ahubwo yahamagariye abenegihugu bose ba Afrika y'Epfo, abirabura n' abazungu, gufata inzira y'ubworoherane bakabana neza mu mahoro, mu bwumvikane n'ubwuzuzanye hagati yabo.

Muri Afurika y'Epfo nanone, umuzungu w'umupasitori w'umwangilikani ukomoka mu gihugu cya New Zealand witwa Michael Lapsley yarebye akarengane abirabura bo muri Afurika y'Epfo barimo yiyemeza kuza kubafasha kurwanya ivanguramoko ryari ryarayagoje icyo gihugu nuko yiyemeza kuba ushizwe iyobokamana (Aumonier/Chaplain) muri ANC kuva 1976 kugeza  1994 Nelson Mandela aba Perezida .

Hagati aho, abahezanguni b'abazungu bamwoherereje ipaki mu iposita itezemo kabutindi y'igisasu maze imuca ibiganza byombi imunogoramwo n'ijisho rimwe. Ubu araho muri Afurika y'Epfo aho yashinze ikigo gifasha abirabura n'abazungu ba Afurika y'Epfo gukira ibikomere mu mitima no mu mitwe batewe n'ibibi byose bikomoka kw'ivangurabwoko byabaye muri icyo gihugu.

Muri Cote d'Ivoire/Ivory Cost kuva ku mwaka wa  1999 kugeza muri 2012 umutegarugori w'umunyapolitiki w'intwari Henriette Diabate wari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka Rassemblement des Republicains/ Rally of the Republicans yarwanije ivanguramoko mu gihugu cye hagati y'abasangwabutaka bo mu majyapfo y'igihugu aho nawe akomoka n'abakomoka ku bimukira . We yari mw'ishyaka ryiganjemo abimukira bo mu majyaruguru b'abayisilamu kandi ari umusangwabutaka wo mu majyepfo w'umukirisitu. Nuko ashyira mu gaciro no mu kuri ayobowe n'ingengabitekerezo ye yo koroherana, kubahana, gusabana n'abandi no kumva ibibazo byabo atitaye ku bwoko cyangwa idini ryabo; ahubwo arwanya akarengane aho kaba gaturutse hose n'uwaba arengana uwo ari we wese, yaba uwa ruguru yaba uw'epfo, yaba umwimukira, yaba umusangwabutaka, yaba umuyisilamu cyangwa umukirisitu. Ishyaka rye ubu niryo ryegukanye insinzi muri Cote d'Ivoire kuva mu 2011.

Aba banyapolitiki uko ari batandatu b'ibirangirire kw'isi yose, Abirabura 3 n'Abazungu 3, amatwara yabo y'ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane, ubwizerane, ubusabane, ubufatanye, kumva no kwitangira abandi mutanahuje ubwoko, akarere cyangwa idini, nayo yatubereye iriba twavomyeho ishingwa ry'iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party-Abasangizi rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo.

 

II. IMPAMVU Z'ISHINGWA RY'   I S H Y A K A   PRM/M R P- ABASANGIZI

            Ahabi u Rwanda n'Abanyarwanda twageze muri 1994 n'aharindimuka tugeze ubu, hari impamvu zatumye tuhagera. Hari ibibazo byinshi binyuranye byabiteye ndetse natwe ubwacu nka sosiyete (societe/society) nyarwanda tutiretse.

  1. A.    Bimwe muri ibyo bibazo n'izo mpamvu ni ibi bikurikira:
  • Kuba ahagana mu kinyejana cya 16 u Rwanda rwaravukiye ku nkaba y'amaraso, Abami b'Abatutsi bica Abami b'Abahutu n'abandi bari bayoboye uduhugu twabo duto bityo hagatangira mu Rwanda umuco w'ubutegetsi bushingiye kw'ivangurabwoko, irondakazu, igitugu, akarengane, urugomo, ubwicanyi no kwigwizaho ibyiza byose by'igihugu;
  •  Imitegekere y'ingoma ya Cyami ntutsi ishingiye ku buriganya n'ikinyoma yabibye mu banyarwanda umuco mubi wo kubeshya twitirira ubwenge, kudakorera mu mu cyo, n'umuco wo kwica twitirira ubutwari (reba imvugo mu kinyarwanda ivuga ngo "Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose",  indi ngo "Umwami ni uwishe"; reba ibyivugo nyarwanda n'imvugo yabyo yo kwica, n'ibindi);
  • Repubulika mputu ya mbere kuva tariki ya 28/01/1960 aho igiriyeho nayo yaguye mu mutego nk'uw'ingoma ya Cyami ntutsi wo gushingira ubutegetsi bwayo kw'ivangurabwoko, igitugu, akarengane, kwihimura n'ubwicanyi. Ntiyigeze iba Repubulika y'abanyarwanda bose bafitemo uruhare n'ubwisanzure bingana;
  • Repubulika mputu ya kabiri kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 yakomeje gahunda ya Repubulika mputu ya mbere ndetse inakaza umurego ishyiraho politiki y'iringaniza rishingiye kw'ivangurabwoko n'ivangurakarere mu mashuri no mu kazi, isoza mu 1994 ikora jenoside y'abatutsi n'abahutu bari baranze kuba abahezanguni;
  •  Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n'izayibanjirije, yashingiye kw'ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, ubwicanyi no gusahura umutungo w'igihugu. Yongeyeho n'akarusho ko gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw'ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri 85%  bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze gukora ibarura rusange ry'abaturage (recencement general/general census) ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu; hakiyongeraho n'iyicwa muri ubwo buryo ry'abandi bantu bose FPR yabonaga ifite inyungu mu gutuma umubare wabo uba muke cyane (barimo abatutsi bo mu bwoko bw'abagogwe n'abacitse ku icumu rya genocide muri rusange barimo abatutsi n'abahutu);

Tumaze gusuzuma ubu bubi bwose bwaranze amateka y'ubutegetsi bwo mu Rwanda, by'umwihariko ububi bw'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze imyaka 19 butsikamiye u Rwanda n'abarutuye;

  • TUMAZE KUBONA KO ibyiza by'igihugu byose byikubiwe n'agatsiko kamwe k'abatutsi kari ku butegetsi ku buryo abahanga mu bya politiki n'ubukungu kw'isi baherutse gutangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu gukenesha abaturage  babyo nkana no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwishakira imibereho myiza uko bishoboka;
  • TUMAZE KUBONA KO gahunda zose za FPR Inkotanyi zishingiye ku ivanguramoko n'inda nini, urugero rukaba  nk'inkiko gacaca zari zigamije gusiga icyaha cya jenoside umubare w'abahutu mwinshi ushoboka  kugirango bavutswe uburenganzira bwabo nk' abenegihugu ku mirimo imwe n'imwe ya Leta nko kuba bakwiyamamariza imyanya bashatse mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu n'ibindi;
  • TUMAZE KUBONA KO  FPR Inkotanyi ikoresha Abatutsi bahoze mu Rwanda bacitse ku icumu mu nyungu zayo bwite yarangiza ikabitura kubakorera ibibi byinshi itaretse kubatuka ngo ni "za mbwa z'abatutsibahoze mu Rwanda zitakuzura na bus imwe", kugira gahunda yo kubateranya n'abahutu no kuyishyira mu bikorwa, no kubateranya n'abatutsi baturutse hanze;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi yabeshye u Rwanda n'amahanga ko yakuyeho igihano cy'urupfu kandi mu by'ukuri ari mategeko yanditse gusa mu bikorwa  kigihari,  igakomeza kwica abantu mu magereza ikoresheje kubicisha ubujyahabi bw'uburoko, iyicarubozo, inkoni, kubakoresha imirimo y'agahato ivunanye, kutabagaburira, kubaha uburozi, n'izindi mfu z'agafuni n'akandoyi;
  • TUMAZE KUBONA KO kuva muri 1994 FPR Inkotanyi yagiye ishyiraho amategeko atabereye igihugu cyose n'abagituye ahubwo ugasanga ari amatageko adoze nk'ikote ryo kwambika FPR n'abayobozi bayo akaba n'amategeko yo gupyinagaza igice kimwe cy'abanyarwanda muri rusange;
  • TUMAZE KUBONA KO umuhutu wese unenze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imucecekesha imutwerera cyangwa imugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside kandi mu by'ukuri ari FPR ubwayo ifite iyo ngengabitekerezo mu buryo bwihishe noneho ikayitwerera abandi, cyane cyane abo ifiteho uwo mugambi;
  • TUMAZE KUBONA KO umututsi wese unenze ububi bw'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imugerekaho ibyaha by'ibihimbano ngo yanyereje umutungo w'igihugu, cyangwa ikamwitirira ko afite amaraso y'abahutu, ko akorana n'abanzi b'igihugu, akaba ari muri urwo rwego Aloysia Inyumba yiswe umuhutu bigakwirakwizwa hose n'abamaneko ba FPR nkaho kuba umuhutu ubwabyo byonyine ari icyaha;
  • TUMAZE KUBONA KO societe civile/civil society mu Rwanda ubu irangajwe imbere na IBUKA ari ntutsi gusa naho abahutu barokotse genocide bagahezwa, ubundi abahutu biciwe ababo n'Ingabo za FPR-Inkotanyi bakaba barececekeshejwe nta jambo bafite, nta ruvugiro bagira nta n'uburenganzira bafite bwo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro  ababo;
  • TUMAZE KUBONA KO  Ibuka irengera inyungu za FPR kurusha uko irengera iz' bacitse kw'icumu yitwa ko ihagarariye, iyo Ibuka ibifashijwemo na FPR ikirengagiza nkana ko mu bacitse kw'icumu rya jenoside ya 1994 harimo  n'Abahutu benshi cyane ariko FPR na Ibuka bakarenga bakabita interahamwe cyangwa abajenosideri;

 

  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi yagiye ifata ibyemezo bihubukiyeho nk'i byo gukuraho ururimi rw'igifaransa mu Rwanda, gukuraho bourses d'etudes /scholarship muri Kaminuza z'u Rwanda, no gukuraho amazina y'Intara z'igihugu zigize amateka yacyo n'abagituye batabagishije inama kandi ari bo ibyo byose bireba mbere na mbere;
  • TUMAZE KUBONA KO Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, nta kizere habe na busa bafitiye ubutegetsi buriho mu Rwanda kubera gushyirwa muri FPR ku ngufu hakoreshejwe iterabwoba no guhozwa ku nkeke;
  • TUMAZE KUBONA KO ububi bw'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwateye ubwihebe bukabije mu banyarwanda, abenshi muri bo bakajya gushaka ubuhungiro mu madini y'ibyaduka yitwa "abarokore" maze ibyo bigatuma FPR nayo mu buryo bw'ibanga yinjira cyane mu bapasitori benshi b'ayo madini bamwe ibaha amafaranga abandi ibatera ubwoba kugirango batazajya bagira icyo banenga ubutegetsi buriho mu nyigisho zabo;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi kuva muri 1994 yatoteje Kiliziya gatolika mu Rwanda iyiziza ko ari ryo dini ryonyine itabashije gucengeramo no kwigarurira burundu kugeza ubu, ikageza n'aho ita muri gereza umupadiri wayo witwa Emile  Nsengiyumva Padiri mukuru wa paruwasi ya Karenge mu karere ka Rwamagana imuziza ko mu nyigisho ye yo ku cyumweru yavuze ku kababaro k'abakirisitu be baterwa n'urugomo ubutegetsi bwa FPR budasiba kubagirira nko kubarandurira imyaka, kubatemera intoki, kubasenyera amazu, kubategeka guhinga imyaka itera mu masambu yabo, n'ibindi uko bagiye babimuganyira;
  • TUMAZE KUBONA KO sosiyete nyarwanda yananiwe gukemura ikibazo kiremereye cy'agahurwe (alienation) hagati y'ubwoko bw'Abahutu n'ubwoko bw'Abatutsi kavutse mu kinyejana cya 16 kakagenda gakura uko ibibazo byagiye byiyongera none kakaba karabaye inganzamarumbu;
  • TUMAZE KUBONA KO Leta ya FPR Inkotanyi ari Leta iriho itariho(a fake state), Leta ya baringa kuko yubatse ku musenyi ndetse abahanga mu gusesengura ibya politiki n'ubukungu kw'isi yose bakaba bateganya ko nibikomeza bitya mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba  rwarasuruye (a failed State), rumeze nka Somalia uko imeze ubu;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi idateganya gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ubworoherane, ubwubahane, ubusabane nyakuri, n'ubwuzuzanye hagati y'abana b'u Rwanda bose;

Tumaze gusuzuma izi mpamvu zose n'izindi tuzagaragaza mu nyandiko zacu zizakurikira iyi ngiyi;

b. DUSANZE ARI NGOMBWA KANDI TWIYEMEJE GUSHINGA ISHYAKA

Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI

kugirango dutabare igihugu cyacu amazi atararenga inkombe.

Ishyaka twiyemeje gushinga ni PRM/MRP- ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo kugirango riduhe uburyo bwo gukosora amateka yacu mabi, no gukura igihugu cyacu mu kangaratete FPR Inkotanyi yagitayemo.

Tuzi neza ko mu mateka y'u Rwanda kuva 1600 kugeza ubu, ijwi ry'ubworoherane, ubwihanganirane, gucisha make no gushyira mu gaciro ritigeze rihabwa umwanya muri politiki nyarwanda ahubwo ko ryanizwe uko bwije uko bukeye. Twe rero twibumbiye mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje guharanira ko iryo jwi ryumvikana muri politiki y'u Rwanda, iyo politiki ntikomeze kuba akarima k'abahezanguni b'impande zombi, urw'abahutu n'urw'abatutsi.

Twiyemeje guca imyumvire y'abahezanguni bumva ko niba utabogamiye kuri umwe muri bo nta mwanya uba ufite muri politiki nyarwanda ukurikije uko bo bayumva n'uko ikorwa kugeza ubu.

Twe tuzaniye Abanyarwanda imyumvire mishya idaheza, itarobanura kandi idasumbanya abana b'u Rwanda, ijyanye n'igihe tugezemo nkuko mubisanga muri iyi nyandiko y'amahame remezo y'  Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI.

Iri shyaka ryacu ryiyemeje kugendera ku murongo wo hagati uhamye, ugororotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, umurongo wa politiki utazigaziga ku buryo n'uwukurikiye amenya neza aho uganisha muri iki gihe no mu bihe bizaza.

Imirongo ya politiki yo mu mpande no mu nguni, zaba iz'iburyo, ibumoso, imbere cyangwa inyuma, ntabwo yagororokeye igihugu cyacu n'abagituye nkuko amateka mabi yacyo abigaragaza, ahubwo kugeza ubu yagiye ibashora mu nzigo, inzika, inzangano, guhora no mu buhezanguni bw'amoko n'uturere.

Mu gusoza iki gika ku gushingwa kw'iri shyaka n'impamvu zabyo, tuboneyeho kumenyesha Abanyarwanda bose ko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka rigamije impinduramatwara ya politiki nyayo mu Rwanda kugirango u Rwanda rube umugongo mugari uheka abana barwo bose nta kuvangura.

Ni ishyaka ryubakiye ku mahame-remezo ashingiye ku bworoherane (moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, ubwihanganirane, ubwizerane, ubusabane, ubwumvikane, ubwuzuzanye, ubufatanye, ubunyakuri no gukorera mu mucyo.

Nk'uko izina ryaryo ribisobanura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ribagira Umwe(One People/Un Peuple) w'igihugu kimwe (One Nation/Une Nation) nk'uko Tanzania imeze, bityo kikareka kuba igihugu cy'Abahutu uyu munsi, icy'Abatutsi ejo, icy'Abahutu ejobundi, icy'Abatutsi ejobundi buriya nkuko byagenze mu mateka yacu mabi kugeza ubu.

Twe tubona kuva 1994 kugeza ubu Abanyarwanda twarakojeje umutwe ku ndiba y'isi. Igihe kirageze rero kugirango tuve ibuzimu tujye ibuntu. Ni igihe cyo kuva mu icuraburindi tukuzamuka tukavayo tuvuyeyo ubutazasubirayo.

Abahezanguni intagondwa z'Abatutsi n'iz'Abahutu bo barabona ko twakomeza iyo gatebe gatoki. Ni wo mukino wa politiki bakina.  Twe si ko dutekereza.

III. INTEGO N'IBISOBANURO BY'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI:

DEMOKARASI, IMIYOBORERE MYIZA, AMAJYAMBERE ARAMBYE

1. DEMOKARASI

Demokarasi niyo ntego y'ibanze y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, hamwe n'ibyiza byayo byose birimo uburenganzira bw'ikiremwamuntu, guha buri wese agaciro ke nk'umuntu (human dignity/dignitée humaine), kugira Leta igendera ku mategeko, no gusaranganya ibyiza by'igihugu ntawe uhejwe. Kugeza ubu, nta demokarasi nyayo yigeze ibaho mu Rwanda uretse ku izina gusa.

2. IMIYOBORERE MYIZA

y'igihugu (Good Governance/Bonne Gouvernance).

Ikintu u Rwanda rwabuze ngo rube urw'Abanyarwanda bose ni ubuyobozi bwiza bukorera neza abaturage bubafata bose kimwe, bubaha uburenganzira bungana, bubaha amahirwe angana, bubarengera kimwe, butavangura amoko cyangwa uturere abantu baturukamo, mbese budatonesha bamwe ngo abandi bubapyinagaze nkuko ubuyobozi bubi bwa FPR bubigenza ubu mu Rwanda.

3. AMAJYAMBERE ARAMBYE.

Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi nyayo itari kw'izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza no kwikorera utwabo, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.

Aha ikindi twemera by'umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w'igihugu wa mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu, ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n'abantu kuko baba bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta gaciro ibyo bintu  byagira.

Niyo mpamvu kuri PRM/MRP-ABASANGIZI, Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, ibafata nk'inkingi ya mwikorezi y'igihugu. Byaba amahame- remezo ya politiki y'ishyaka ryacu, byaba imigambi(objectives) yaryo, byaba ingamba (Strategies) zaryo, byaba n'uburyo bwo kubishyira mu bikorwa(Actions) byose bizajya biganisha ku muntu, ku munyarwanda, ku burenganzira bwe, ku mibereho ye, ku buzima bwe, ku bumenyi akeneye, ku bikorwa bye bwite, ku mutungo we bwite n'uw'igihugu cye, ku mutekano we, ku gaciro ke n'ak'ubuzima bwe, no ku mibanire ye n'iy'igihugu cye n'amahanga.

Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n'indwara cyangwa yishwe n'agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro w'Interahamwe, aba ari icyuho n'igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi amajyambere y'igihugu ari igiteranyo rusange cy'ibikorwa byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize hamwe.

Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya. Ari wowe Minisitiri ari n'umushumba w'inka zawe cyangwa umuhinzi uhinga imirima yawe, mwese murakeneranye.Nta muntu rero umwe cyangwa agatsiko k'abantu bavuga ko ari kamara ku gihugu. Twemera kandi ko politiki nziza y 'ubukungu bw'igihugu n'abaturarwanda ijyanye n'imibereho yabo n'imico yabo ari iyo kwishyira ukizana mu by'ubukungu n'ubucuruzi (capitalism system/systeme capitaliste).

IV.IBIRANGO BY'ISHYAKA

  1. a.      Ibendera ry'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n'amabara abiri ariyo umutuku n'ubururu

Umutuku utuma tuzirikana Abanyarwanda mu mateka y'igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n'isangira ry'ibyiza by'igihugu hagati y'abana b'u Rwanda bose bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n'abandi bana b'u Rwanda bose bishwe urw'agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma z'igitugu zagiye zisimburana mu gihugu cyacu.

Ubururu ni ibara rivuga amahoro n'ihumure bikenewe mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku majyambere arambye (Sustainable development/developpement durable).

VINZEGO Z'UBUYOBOZI BUKURU BW'ISHYAKA  PRM/MRP-ABASANGIZI

Inzego z'Isyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo kugirango babe Umwe (One People/Un Peuple) w'igihugu kimwe (One Nation/Une  Nation) ziteye zitya:

a. Komite nyobozi y'ishyaka igizwe na :

(1) Perezida w'ishyaka ;

(2) Visi –Perezida ushinzwe Politiki ;

(3) Visi-Perezida ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n'Imali ;

(4) Visi-Perezida ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage  n'Amajyambere y'Icyaro ;

(5) Visi-Perezida ushinzwe umutekano ;

(6)Visi perezida ushinzwe isura y'ishyaka, imibanire n'imikoranire yaryo n'abantu (Public

Relations Vice-Chairman) ;

(7)Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman).

 

  1. b.      Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe imirimo inyuranye y'ishyaka

Kugirango inshingano z'ubuyobozi bukuru bw'ishyaka zigende neza, hazashyirwaho za komisiyo zinyuranye zizajya zibwunganira nkuko amazina yazo agaragara  mu rutonde rwayo ruri hano hepfo. Buri Komisiyo izajya igira Perezida wayo, Visi-Perezida, n'Umwanditsi (Secretary/Secretaire).

Iri shyaka kandi rifite n'ibiro bihoraho biri mu rwego rwa komisiyo bishinzwe igororamitima y'abanyarwanda hifashishijwe iyobokamana. Ibyo biro bizajya biba biyobowe na Aumonier/Chaplain w'ishyaka ryose.

Mu gihe hategerejwe ko aboneka, ishyaka ryemeje ko Padiri Emile Nsengiyumva abaye Aumonier/Chaplain w'icyubahiro kubera ubutwari yagize bwo kuvuga mu ruhame ku karengane k'abaturage ba Paruwasi Karenge (Rwamagana) yayoboraga.

Nta ruhusa twabimusabiye, nta n'ubwo tumuzi; gusa nk'abandi banyarwanda bose, twanyuzwe n'igikorwa cy'ubutwari no kwitangira abandi yagize bikamuviramo kujugunywa muri gereza.

Urutonde rwa komisiyo zigize ishyaka Parti des Rwandais Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI risangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo nta n'umwe uhejwe:

 

  1. Komisiyo yo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu;
  2. Komisiyo y'ukuri, ubwiyunge n'ubumwe bw'Abanyarwanda;
  3. Komisiyo ishinzwe kuvura ibikomere bibi jenoside y'abatutsi na jenoside y'abahutu zasize mu mitima y'abacitse kw'icumu ry'izo jenoside zombi (Healing Commission)
  4. Ibiro bishinzwe igororamitima hakoreshejwe iyobokamana (Aumonerie du Parti PRM/MRP-ABASANGIZI /Chaplaincy);
  5. Komisiyo yo gutegura ibiganiro n'imishyikirano hagati ya FPR Inkotanyi n'amashyaka ya politiki atavuga rumwe nayo;
  6. Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose z'Abanyarwanda;
  7. Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi, no gutegura inyandiko ihanitse kandi itabogamye yo kuba imfashanyigisho muri izo ngando;
  8. Komisiyo y'amategeko ishinzwe gucukumbura amategeko yose ariho mu Rwanda yakozwe mu nyungu z'ubwoko runaka cyangwa ishyaka rya politiki runaka, no gutegura amategeko agenga imikorere y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI(Reglement d'ordre interieur du Parti);
  9. Komisiyo y'amateka y'u Rwanda ari nayo iziga ikibazo cy'agahurwe(ethnic alienation) hagati y'abahutu n'abatutsi n'uburyo kigomba kubonerwa umuti;
  10. Komisiyo y'itangazamakuru n'iyamamazamatwara y'Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
  11. Komisiyo politiki
  12. Komisiyo y'ubuzima, imibereho myiza y'abaturage, n'amajyambrere y'icyaro;
  13. Komisiyo y'Abari n'Abategarugori
  14. Komisiyo y'Urubyiruko(abana, abasore n'inkimi);
  15. Komisiyo y'ubukungu, ubucuruzi,  n'imali;
  16. Komisiyo y'Uburezi, Umuco, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi mu by'ubuhanga;
  17. Komisiyo y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane;
  18. Komisiyo yo gutegura ibirangantego bishya by'igihugu Abanyarwanda bose bibonamo; ibendera ry'igihugu rishya, ibirangatego bishya n'indirimbo nshya yubahiriza igihugu;
  19. Komisiyo y'imyifatire n'imyitwarire ishinzwe kujya ihwitura abarwanashyaka bashaka gutandukira umurongo n'amahame y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI no kurenga ku mategeko arigenga;
  20. Komisiyo  yo kurwana kw'isura nziza ya PRM/MRP-ABASANGIZI, no ku mibanire myiza n'imikoranire myiza yaryo n'abantu muri rusange(Public Relations Commission/Commission des Relations Publiques du Parti);

Uko igihugu cyacu cy'u Rwanda cyahuye n'ibibzo bidasanzwe, ni nako kigomba gushaka no kubona umuti udasanzwe w'ibyo bibazo. Ni byo mu ndimi z'amahanga bavuga ngo: "A des maux speciaux, des remedes speciaux/ Special evils need special remedies". Ngiyo inzira yatuyoboye mu gihe twatekerezaga tukanandika iyi nyandiko ikubiyemo imigambi (objectives/objectifs), ingamba (strategies), n'ibikorwa (actions) ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya kugeraho kugirango rigire uruhare mu gutanga uwo muti.

VI.IMIGAMBI Y'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs)

            Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy'u Rwanda ari System/Systeme mbi y'ubutegetsi n'abantu bayishyizeho n'abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko,  dusanga ikibazo ari system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa n'abandi ariko system/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere,

Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize système mbi y'imiyoborere hashobora kubonekamo abashobora guhindura imyumvire bagahinduka bagahunga système mbi, ariko System/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere, ndetse kenshi ikaba yanagenda iba mbi kurushaho.

Urugero ni nk'uko system/systeme y'Ingoma ya Cyami ntutsi yari ishingiye ku ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma, uburiganya n'ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwicanyi, ubwibone, agasuzuguro no kwigwizaho ibyiza by'igihugu.

Kubera ko iyi system y'ubu butegetsi yamaze imyaka hafi magana ane, byabaye nk'aho ibaye umuco wa politiki nyarwanda  maze ibyo biyiha uburyo bwo kwambukiranya  ibihe byose kugeza kuri Repubulika mputu zombi, iya mbere n'iya kabiri, na Repubulika ntutsi ya mbere iriho ubu nayo ikaba yarabikomeje, ndetse ikabishyiraho n'akarusho.

Hagiye rero hahinduka abantu gusa ariko umuco mubi w'ubutegetsi bushingiye kw'ivangurabwoko, igitugu, urugomo, urwango, kwihimura, iterabwoba n'ubwicanyi wo wikomereza kuba wawundi uko ibihe byagiye bisimburana kugeza ubu.

Twibutse kandi ko n'ubutegetsi bw'ubukoloni ntacyo bwafashije u Rwanda mu gukemura biriya bibazo kuko bwari bushishikajwe gusa no gushimangira system yabwo muri Afurika yari ishingiye ku bintu bine bikurikira :

(1) kwenyegeza imyiryane mu bantu kugirango ubone uko ubategeka,

(2) kudatuma abantu biga amashuli ahanitse yatuma bagira ibyo bakubaza ku mitegekere yawe,

(3) koza ubwonko abantu ukabumvisha ko nta gaciro bafite imbere yawe, ko indimi zabo, imico yabo, amadini yabo, n'ibindi byabo byose nta gaciro bigira ko ahubwo bagomba gukurikira ibyaduka ubazaniye ; no

(4) Gusahura umutungo-kamere wose w'ibyo bihugu.

Ibi bisigisigi bibi by'ubukoloni na n'ubu ubisanga mu mikorere no mu migenzereze y'ubutegetsi bwa Repubulika zakurikiranye uko ari eshatu mu Rwanda kuva mu 1962 kugeza ubu.

Niyo mpamvu mu migambi yacu tugomba guhindura uriya muco mubi wa politiki n'ubutegetsi nyarwanda bushingira ku gitugu(dictature/dictatorship), maze nkuko Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabivuze, tukagira inzego z'ubutegetsi zikomeye kandi zibereye abenegihugu bose aho kugira abategetsi ngo bakomeye b'ibihangange.

Kugirango iyi mpinduramatwara ya politiki ishoboke mu Rwanda, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje gushingira ku migambi ikurikira:

  1. Guharanira ko mu Rwanda hajyaho system/système ya politiki ishingiye ku mashyaka menshi y'ukuri yigenga, nibura 2 cyangwa se impuzamashyaka 2 zifite porogaramu politiki zitandukanye kugirango bijye biha buri gihe Abanyarwanda guhitamo umurongo wa politiki n'abayobozi babona ko babereye u Rwanda n'Abanyarwanda bose ;
  2. Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose n'abanyarwanda bose, ritadoze nk'ikote ryo kwambika umutegetsi w'igihangange runaka n'ishyaka rye nkuko byagenze kuva 1962 na n'ubu akaba ariko bikimeze ;
  3. Gushyira iherezo ku murage n'umuco mubi wa politiki nyarwanda wo kumena amaraso y'abanyarwnda, wo kwica, uriho kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (reba imvugo nyarwanda igira iti "Akaboko kafashe ingoma kayirekura ari uko bagaciye". Ngiyo politiki y'u Rwanda!);
  4. Gushaka inzira zihariye z'umwimerere n'uburyo mu Rwanda haba impinduramatwara ya politiki nyayo mu mahoro nkuko Perezida Mikhail Gorbachev yabigenje bigatuma ashyira iherezo ku ntambara y'ubutita n'intwaro za kirimbuzi byari bimaze imyaka 55 byaraciye isi mo ibice bibiri byahoraga bishyamiranye, intambara y'isi yose ihora inuka;
  5. Kuvura sosiyete nyarwanda muri rusange irwaye agahurwe (alienation) kari mu moko y'u Rwanda uko ari atatu, buri bwoko bugafitiye ubundi, kakaba kameze nk'indwara ya chronique yageze mu maraso noneho kakora ku bwonko gato nko mu 1994 ntumenye uko bigenze jenoside ikaba irabaye, yaba iy'abatutsi yaba iy'abahutu;
  6. Guhangara sosiyete nyarwanda uko yakabaye yose muri rusange no kuyibaza uruhare rwayo mu mabi yose yabaye mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu;
  7. Guhindura uburyo Politiki zo mu Rwanda zikorwa tukubaka amateme, ibiraro bikomeye hagaati y'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose maze u Rwanda rukaba nk'umuturanyi wacu Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo;

 

  1. Kurandura uhereye mu mizi no guca burundu mu Rwanda ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w'igihugu;
  2. Gushyira imbere ya byose ikiremwamuntu, umunyarwanda muri rusange akaba  ari we ibikorwa byose by'igihugu biganishaho kuko ari we bukungu bwa mbere bw'icyo gihugu  aho kumubuza uburyo no kumwica;
  3.  Kuba ijwi ry'ubworoherane, ubwubahane,  ubwumvikane n'ubwuzuzanye hagati y'abana b'u Rwanda bose no kuba ijwi ry'abarengana n'abarenganyijwe n'ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi bose, baba abahutu, baba abatutsi, baba n'abatwa;
  4.  Guhindura abahutu, abatutsi, abatwa n'imvange umunyarwanda umwe (One People/Un Peuple) nk'uko umutanzania ari umwe, nkuko umunyamerika ari umwe (reba icyivugo cy'ingabo za Amerika:An Army for One/ Ingabo z'umuntu umwe (umuturage), umunyamerika; naho twe ni ingabo ntutsi z'Umwami, ingabo mputu za MDR-Parmehutu na MRND, ingabo ntutsi za UNAR yahindutse FPR Inkotanyi);
  5. Kuba abanyakuri no kutabogama tukamagana ikibi aho cyaba kivuye hose kabone n'iyo cyaba gikozwe cyangwa cyarakozwe n'abo dusangiye ubwoko cyangwa abo mu karere dukomokamo, no mu miryango yacu;
  6. Guhamagarira abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku nzangano abantu bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhora, kwivuna uwo twita umubisha,  umwanzi, kandi ari umunyarwanda nka twe, n'ibindi bibi bidahesha politiki nyarwanda isura nziza nk'ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya (diffamation), no gutukana;

 

  1. Kumvisha abanyapolitiki b'abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwanda nk'uko twese tubivuga, twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse Abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo: irondabwoko(rigaragara cyangwa ryihishe), irondakarere, irondakazu, inzigo, inzika, urwango, guhoora, ubugome, uburyarya n'imbereka. Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye;

 

  1. Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Leta ifite mu migambi yayo kuzamura imibereho myiza y'abanyarwanda bose muri rusange kugirango n'igihugu ubwacyo kibone gutera intambwe igaragara mu majyambere;

 

  1. Guhamagarira abanyarwanda kugira ijambo ku byerekeye umurongo wa politiki igihugu cyabo kigomba gukurikiza kuko ari uburenganzira bwabo, no kubera ko iyo uwo murongo wa politiki ubaye mubi aribo bigiraho ingaruka;

 

  1. Gushyiraho iherezo  kw'itotezwa ry'abantu n'iry'amadini amwe namwe kuva mu 1994, cyane cyane irya Kiliziya gatolika mu Rwanda, n'iry'abahamya ba Yehova;
  2. Kuryoza Leta ya FPR Inkotanyi ibinyoma byayo n'imbereka mu mikorere yayo mibi  igira inzira ebyiri, imwe isize umunyu yo kubeshya Abanyarwanda n'amahanga, n'indi nzira mbi cyane yo ikorerwa mu bwihisho iyoborwa n'abantu b'abanyarugomo barenganya, bica, ari nayo igejeje igihugu aharindimuka;

 

  1. Gukora ku buryo u Rwanda rugira uruhare rwubaka akarere k'ibiyaga bigari bya Afurika aho kugasenya ruhakurura intambara z'urudaca nka ziriya za FPR Inkotanyi yateje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.

Mu gusoza iki gika cy'imigambi yacu irimo uw'ingenzi wo kurandura ivanguramoko n'ubuhezanguni mu Rwanda, twarabisuzumye dusanga bishoboka kubigeraho kuko nta muntu uvukana ubuhezanguni (extremism) yaba umututsi, yaba umuhutu, yaba umutwa, yaba n'undi wese.Sosiyete avukiyemo niyo imubumbabumba ikamugira uko agenda amera.

Urugero nk'abatutsi bahungiye muri Congo muri 1959 bo nta buhezanguni bagira muri bo. Kuburyo bakigera mu Rwanda bahungutse mu 1994, abandi batutsi bavuye i Burundi cyane cyane, Uganda n'abahoze mu Rwanda, babitaga ibicucu kuko babaga bagendera ku kuri batagaragaza mu mvugo yabo no mu ngiro urwango n'ubuhezanguni ku bahutu basanze mu Rwanda.Wabonaga bitabarimo rwose habe na busa. Ibi byerekana  rero uburyo sosiyete ariyo igira uruhare rukomeye mu kwangiza abantu ari nayo mpamvu mu ndimi z'ikizungu bavuga ngo ; "Les peuples ont les dirigents qu'ils meritent/People have leaders they deserve", umuntu agenekerereje mu Kinyarwanda akaba yavuga ko ari nko kwibyarira ikishi.

Natwe nka sosiyete nyarwanda, ntitukajye twibagirwa ko abayobozi b'igihugu cyacu twagize kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (abami 32, abaperezida b'ukuri 3 n'aba baringa 3 bose hamwe bakaba 38) muri bose habuze n'umwe wamera nka Perezida Nyerere Tanzania yibyariye cyangwa se nka  Perezida Mandela Afrika y'Epfo yibarutse, cyangwa se nka Mikhail Gorbachev wa Rusiya.

Tugomba kumenya, nka sosiyete nyarwanda ko ari twe twibarutse bariya bami bose na bariya ba perezida bose kugeza ku muperezida uyobora u Rwanda uyu munsi; tukibuka ko ari sosiyete nyarwanda n'amateka yayo mabi byamwiremeye bikamutereka hariya.

We azi ko ibibazo by'u Rwanda byatangiye mu mwaka w' 1959. Ibya mbere yaho n'ibyateye iyo 59 ntabyo azi nta n'ibyo ashaka kumenya kuko ari uko sosiyete nyarwanda yamubumbabumbye ikamushyira hariya.

Tujye rero tuzirikana twese nka sosiyete nyarwanda, twaba abahutu, twaba abatutsi, twaba abatwa, ko dufite uruhare rusange (responsabilité collective/collective respondability) mu bintu byose bibi byabaye mu gihugu cyacu.

Ni yo mpamvu twakagombye gufata inzira y'ukuri n'ubworoherane tugashakira hamwe umuti urambye w'ibibazo by'u Rwanda aho gukomeza kwitana bamwana no kubumbabumba ba Kayibanda benshi, ba Habyarimana benshi naba Kagame ishyano ryose. Abategereje Kagame wundi ariko we uzaza ari umuhutu, mutubabarire!

 

VII. INGAMBA (Strategies) Z'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI

Kugirango imigambi tumaze kubona y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo igerweho, hari ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira:

1        Kureba ibibazo by'u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye (comprehensive   approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo bikwirwemo.Ni u Rwanda rw'imisozi igihumbi n'ibibazo ibihumbi n'ibihumbagiza. Ni muri ubwo buryo rero tugomba kubyitegereza dusa nk'aho tubyitaruye gato kugirango tubibone neza bityo tubone uko tubishakira umuti nyawo ungana n'uburemere n'ubukana n'ubwinshi bwabyo (comprehensive solutions);

2        Gukoresha ibintu byose biranga imibereho ya buri munsi y'abantu mu gufasha Abanyarwnda gukira indwara y'agahurwe (ethnic alienation) iri mu moko uko ari atatu, cyane cyane hagati yabatutsi n'abahutu. Ibyo bintu ni uburere, uburezi, ubugororamubiri, iyungurabwenge, ubunyangamugayo, ubunyanzu cyangwa ubunyagikari, ubusabane n'abandi, iyungurabukungu, ikoranabuhanga, ubuhanzi, umuco n'iyobokamana;

3        Gushyigikira buri gihe abanyarwanda b'amoko atandukanye bafashe icyemezo cyabo cyo kubakana urugo, kuko bizadufasha kurwanya iriya ndwara y'agahurwe( alienation) hagati y'amaoko agize igihugu cyacu

4        Gushyiraho Repubulika y'u Rwanda ya mbere y'Abanyarwanda bose itari mputu (1960-1994) itari ntutsi (1994 kugeza ubu), no gushyiraho ibirangantego bya Leta bishya, ibendera rishya ry'igihugu n'indirimbo nshya yubahiriza igihugu Abanyarwanda bose bibonamo;

5        Gushyiraho amategeko akaze kandi yuzuye ubutabera (atabogamye) maze Leta ishingiye ku miyoborere myiza y'igihugu igakora ku buryo buri muturarwanda uwo ari we wese ayubahiriza uko ameze uyarenzeho agahanwa nta kubembetereza ;

6        Gushyiraho amasomo y'imboneragihugu (civic education/education civique) mu gihugu cyose kugirango abaturarwanda bose bamenye amategeko abagenga, kandi ko nta muntu numwe muri bo, niyo yaba ari umutegetsi runaka, uri hejuru y'amategeko ;

7        Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw'iyicwa ry'abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y'u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri, na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu;

8        Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n'imwe bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha n'abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u Rwanda rw'Abanyarwanda bose;

9        Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma y'ikinyoma nk'iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma ntikizakurwaho n'ikindi kinyoma, kizakurwaho n'ukuri, umwijima ntuzakurwaho n'undi mwijima, uzakurwaho n'urumuri, n'umucyo; ubuhezanguni n'ubutagondwa ntibazakurwaho n'ubundi buhezanguni, bizakurwaho n'ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane n'ubusabane;

10    Gukoresha ibiganiro-mpaka kuri politiki nyarwanda n'amateka yayo mabi nta buryarya bujemo, nta kwifata, nta bwoba, nta no kubogama;

11    Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye bw'Abanyarwanda bose kuko ari bo ngufu z'igihugu, kuko ari bo bukungu bwa mbere bwacyo;

12    Kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose kuva mu 1990 kugeza ubu, baba Abatutsi, baba Abahutu n'Abatwa no kwita ku bacitse kw'icumu bose nta vangurabwoko rijemo nk'iririho ubungubu. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvura ibikomere byo ku mutima  Abanyarwanda babikiriye;

13    Gushyiraho itegeko rigenga amashyaka menshi, ryemerera amashyaka gukora impuzamashyaka ariko ribuza ko hongera kubaho ishyaka rimwe rukumbi cyangwa se impuzamashyaka imwe rukumbi mu Rwanda nk'uko byagenze ku ngoma ya MDR-Parmehutu, iya MRND n'iya FPR Inkotanyi iriho ubu; kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ko hakomeza kubaho Leta z'igitugu mu Rwanda;

14    Gushyiraho itegeko rigenga amatora atarimo ubujura (adafifitse) kugirango buri munyarwanda ajye yitorera uwo ashatse cyangwa ishyaka ashatse nta gahato, hakurikijwe gusa ihiganwa mu bitekerezo hagati y'amashyaka ya politiki anyuranye ;

15    Kwibutsa amashyaka ya politiki n'abayobozi bayo, uhereye no ku ryacu bwite, ko umuco wo kwemera ko mw'irushanwa iryo ari ryo ryose havamo utsinda n'utsindwa, haba mu matora atarimo uburiganya, haba n'ahandi, ko uwo muco mwiza ari ngombwa muri demokarasi ayo mashyaka ubwayo avuga ko aharanira ;

16    Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y'icyaro kuko ari ho abanyarwanda benshi baba no gukora ku buryo ayo amajyambere y'icyaro aba inkingi y'ubukungu bw'igihugu(pro-growth area);

17    Gusubiza abantu amasambu n'imitungo yabo bambuwe mu buryo bw'urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, kimwe n'abatarahunze bayambuwe FPR ikayagabira Abahinde ku ngurane y'amafaranga bayihaye igihe yateraga iturutse Uganda kuva mu 1990 kugeza mu 1994;

18    Gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry'ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu, iterabwoba n'agahato kavanze n'inkoni nk'aka FPR Inkotanyi;

19    Guha  abanyarwanda ibyo  bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro kugirango bagire ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no guteganya ejo hazaza, kubaha agaciro n'amahirwe angana muri byose no kubahiriza uburenganzira bwabo  busesuye kuri bo ubwabo, ku masambu yabo, n'utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze;

20    Gushyiraho Komisiyo yo kuzacyura impunzi zose, mu nshingano zayo ikagira no kwiga ikibazo cy'abana b'abanyarwanda batanye n'ababyeyi babo mu mashyamba ya Congo n'ahandi bagahindurwa abacakara mu miryango y'amahanga bityo nabo bakazataha mu rwababyaye ntawe usigaye inyuma uretse utazabishaka ku bwende bwe;

21    Gusubiza agaciro ururimi rw'igifaransa mu Rwanda  kugirango abarwizemo amashuri yabo bagire ijambo nabo mu gihugu cyabo no kugirango Abanyarwanda  b'impunzi mu bihugu bitandukanye kw'isi bikoresha urwo rurimi n'abana babo biga muri urwo rurimi bazatahe iwabo mu Rwanda  bisanga, bajye gukorera igihugu cyabo nta mipaka y'indimi bahuye nayo;

22    Guharanira ifungurwa ry'abanyururu bose bafungiye  ibyaha bitiriwe kubera politiki cyangwa se ubwoko bwabo harimwo n'abafunzwe na Gacaca yari igamije gusiga icyaha cya jenoside umubare munini w'abahutu ushoboka kugirango batakaze uburenganzira bwabo bahabwa n'ubwenegihugu nko kwiyamamariza umwanya w'ubuyobozi runaka mu gihugu, kuba umukozi wa Leta n'ibindi;

 

23    Gusesengura bigamije kuzakuraho amategeko yose Leta ya FPR Inkotanyi yashyizeho agamije inyungu zayo gusa n'iz'ibikoresho byayo  nka IBUKA mu gutoteza abagize ubundi bwoko bw'abanyarwanda, kubatambamira no kubafungira amayira nkana muri byose;

24    Gushyiraho ikigega cy'amafaranga cyo gufasha imfubyi n'abacitse kw'icumu iryo ari ryo ryose, ryaba iry'interahamwe ryaba n'iry'Inkotanyi aho kugira ikigega cya Leta gifasha igice kimwe cy'abacitse kw'icumu nkuko bimeze kuva 1994 kugeza ubu;

25    Gusubizaho bourses d'études/scholarship muri Kaminuza z'u Rwanda ku bana bose badafite ubushobozi bwo kwirihira, kwicumbikira, kwigurira ibikoresho by'ishuli nka laptop n'izindi ngorane zibuza abana b'abakene barangije amashuli yisumbuye kujya muri Kaminuza kandi babyifuzaga;

26    Kwiga amateka y'amazina y'intara (Provinces/ Prefectures) z'u Rwanda no kuzayasubizaho kuko yakuweho mu buryo bw'igitugu cya FPR Inkotanyi ba nyirayo aribo Abanyarwanda ntacyo babiziho;

27    Gukora ku buryo hazajyaho itegeko ribuza amashyaka ya politiki kujya mu mirimo y'ubucuruzi kuko bibangamira bikomeye abakora uwo mwuga nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ihombya abacuruzi bamwe ibabuza gutera imbere noneho ibyo bikoreraga ku giti cyabo akaba ariyo ibikora ku mugaragaro cyangwa se ikoresheje abo bita "abashumba";

28    Gutambamira FPR Inkotanyi muri politiki yayo ishingiye ku kinyoma n'uburyarya yo kujya gupfurika igihugu cyacu mu Muryango w'Ibihugu by Iburasirazuba bw'Afurika ( East African Community) ibeshya ngo nta bibazo izanyemo, ngo ibibazo by'u Rwanda byararangiye byabonewe ibisubizo, ngo u Rwanda ruri muri Demokarasi kandi atari byo;

 

29    Gukora ku buryo u Rwanda rujya mu mubare w'ibihugu bigize Urukiko Mpuzamahanga rukurikirana kandi rugahana ibyaha by'ubwicanyi bw'abantu benshi n'ibindi byaha byibasira inyoko muntu (International Criminal Court) kuko bizafasha igihugu cyacu guca umuco w'ubwicanyi  n'umuco wo kudahana;

30    Guharanira ko hajyaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga igizwe n'abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by'ubwicanyi bw'abantu benshi kugirango idusuzumire niba mu Rwanda no muri Congo-DRC harabereye jenocide ku bahutu yakozwe na FPR-Inkotanyi;

 

31    Kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b'Abanyarwanda nk'uko byari bimeze mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa.

Bityo rero, kubera izi mpamvu z'ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rizashyiraho ishami rya gisilikare rikaba rizitwa:

People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple,

PPF/FPP-URUKATSA.

Ibisobanuro by'iri shami ry'URUKATSA bikubiye mu itangazo ryihariye rireba iby'uwo mutwe ubuyobozi bw'iri shyaka buzashyira ahagaragara mu minsi ya vuba.

Nk'uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y'amasasu. Twawutekereje kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw'Abahutu, Abatutsi, Abatwa mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z'Igihugu nyakuri.

Urugamba rwacu rw'ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa byatuma u Rwanda ruba urw'Abanyarwanda bose nta vangurabwoko, akarere, n'irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.

Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano;

Bwana BAMARA, Prosper: Visi- Perezida ushinzwe umutekano

Ikindi kandi turebeye ku baturanyi bacu b'i Burundi turibuka neza igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga amatora binyuze mu nzira ya demokarasi. Byaragaragaye ko bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo (ntutsi) zitatojwe umuco w'ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n'izo ngabo kubera ko zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye n'impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi.  Niba dushaka kugera ku mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka za politiki zishingiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane na demokarasi.

Mu gusoza iki gika cy'ingamba z'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twagirango dutangarize Abanyarwanda bose n'amahanga ko twe twarangije kumenya umwanzi w'u Rwanda uwo ari we.

Twamaze kumva ko umwanzi w' u Rwanda atari umuhutu cyangwa se umututsi bitewe n'uri ku butegetsi uwo ari we akabyita undi.

Niyo mpamvu mu mvugo ya politiki y'iri shyaka tutazigera twita undi munyarwanda uwo ari we wese umwanzi, umubisha, ngo n'uko tutavuga rumwe muri politiki cyangwa se tudahuje ubwoko.

Twarangije kumenya ko umwanzi nyakuri w'u Rwanda n'Abanyarwanda ari kariya gahurwe (ethnic alienation) kari hagati y'abatutsi n'abahutu, ipfunwe, ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, akarengane, urugomo, ubwibone, ubujiji, urwango, ubwihimure, ubwicanyi, n'ubusahuzi bw'umutungo w'igihugu. Ngabo abanzi b'u Rwanda batuma  rwisenya ubwarwo kuva rwabaho kugeza uyu munsi.

Mureke rero dukenyere dukomeze dushakire hamwe uko twafatanya gutsinda bariya banzi bacu twese, dore ko ari na benshi, maze natwe tugane turi benshi Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza  Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo.

VIII. IBIKORWA (actions) BY'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI

      Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi (objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba (Strategies). Izo ngamba nazo kugirango zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ari ibi:

  1. Guhamagarira abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y'ubworoherane (moderatism philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no kubabwira ko igihe cyabo cyo kuba ari bo bayobora u Rwanda cyageze kuko intagondwa z'impande zombi zagize igihe cyazo zigipfusha ubusa zica abenegihugu, zisenya igihugu aho kucyubaka;
  2. Guhamagara abahinduye ubwoko nk'uburyo bwo gucungana n'ibihe by'ubuyobozi bugendera kw'ivanguramoko no kubahumuriza tubabwira ko nta mpamvu yo guhindura ubwoko kuko ntawe uzongera kubuzira igihe ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi buzaba butakiriho n'igihe aya mahame y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI azashyirwa imbere mu miyoborere y'igihugu;
  3. Kwereka abanyarwanda bakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange) ko ari abo babyeyi ari n'ababakomokaho, bose bafite uburenganzira bungana n'ubw'abandi banyarwanda kandi akaba ari ihame ridakuka ;
  4. Guhuza Abahutu n'Abatutsi bacitse kw'icumu tubereka ukuntu FPR ibakiniraho bombi umukino umwe wa politiki yayo mbi yo kubateranya no kubanganisha urunuka itegeka abacitse kw'icumu gushinja abahutu ibinyoma muri Gacaca n'ikindi gihe cyose bikenewe, umututsi ubyanze FPR ikamutoteza ngo ni igipinga ngo yanze gushyigikira Icyama ;
  5. Kuganira n'imiryango mpuzamahanga yadufasha muri gahunda yacu yo kuvura indwara sosiyete nyarwanda irwaye z'ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, akarengane, ikinyoma, uburiganya, ubugome, ubwicanyi no gusahura umutungo w'igihugu. Iyo miryango ni iy'uburenganzira bw'ikiremwamuntu (Human Rights Organazitions), iyo kurwanya ibintu byo gukorera mu bwiru (Transparency International), iyo kurwanya ruswa no gusahura umutungo w'igihugu (Anti-Corruption League), iyo kurwanya kwaya no gusesagura umutungo w'igihugu (Citizens Against Government Waste)  n'iyo kurwanya ikinyoma no guteza urubwa (Anti-Diffamation League);
  6. Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy'intege nke n'ubuswa bukabije muri politiki;
  7. Gusobanurira abayobozi b'ishyaka ryacu, abarwanashyaka bacu n'abandi banyarwanda, ko umugambi w'ishyaka iryo ari ryo ryose atari ukujya ku butegetsi gusa. Ni no kugira byonyine uruhare mu mpaka za politiki zitari iza ngoturwane, impaka ahubwo zishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo binyuranye kandi byagira icyo byungura igihugu n'abagituye ;
  8. Gushishikariza urubyiruko rw'u Rwanda kumenya ibibazo bya poliltiki igihugu cyabo gifite no kumvisha abanyarwanda b'ingeri zose (abakristu, abayisilamu, abagakondo, n'abandi) ko kugira uruhare muri politiki y'igihugu cyabo ari ngombwa aho guterera iyo ngo bizakorwa n'abandi kuko buri wese atekereje atyo, ntacyakorwa habe na kimwe;
  9. Gukoresha ukwemera Imana Abanyarwanda bose bahuriyeho nk'uburyo bwo kubahuza ngo bubake ubumwe bwabo n'ubw'igihugu cyabo (reba amazina yabo bose arimo Imana);
  10. Gutegura inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu byose byateye kandi na n'ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda;
  11. Gukora gahunda inoze kandi ihamye y'ibikorwa ishyaka rigomba gukora buri mwaka no kuyubahiriza, ibyateganyijwe byose bigakorwa nta gisibya;
  12. Gushyiraho Radio y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ikitwa IJWI RY'UBWOROHERANE (La voix de la tolerance/Tolerance Voice) ; kandi ikazakomeza kubaho igihe cyose iri shyaka rizaba ririho kugirango ubu butumwa bw'ubworoherane, ubwubahane, n'ubusabane bukenewe mu banyarwanda buzashinge imizi mu mitima yabo ;
  13. Kujya gusura ikigo cy'imiyoborere myiza cyashinzwe na Nyakubahwa Prezida wa Tanzania Julius NYERERE no kwegera abaturanyi bacu ba Tanzania ngo tubahamureho umuti w'amahoro, ubworoherane, ubwumvikane, ubwizerane n'ubufatanye nk'abenegihugu kimwe baranzwe buri gihe kandi na n'ubu bakirangwa no gusenyera umugozi umwe;
  14. Gusaba umubonano na Perezida Nelson Mandela akiriho ataratabaruka no kumusaba ko yaha Abanyarwanda umugisha w'umwihariko akabaraga urukundo  yagiriye igihugu cye n'abigituye bose, baba abirabura baba n'abazungu,  n'ubworoherane, ubwihanganirane, n'ubwuzuzane yaraze Afurika y'Epfo igihe yari Perezida w'icyo gihugu kuva 1994 kugeza 1999;
  15. Kujya gusura ikigo cyo kuvura sosiyete y'igihugu cy'Afurika y'Epfo ibikomere bibi ivanguramoko ryahasize kikaba cyarashinzwe n'umupasitori w'umuzungu Michael Lapsley wahoze ashinzwe iyobokamana muri ANC (aumonier/chaplain), abazungu b'ababahezanguni bakaza kumwoherereza ipaki mwiposita irimo kabutindi y'igisasu ikamuca ibiganza byombi ikamukuramo n'ijisho;
  16. Gushyiraho Komisiyo zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya politiki yose y'Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI hakurikijwe uburemere bw'ibibazo u Rwanda rwagize kandi rugifite muri iki gihe nk'uko urutonde rwazo rugaragara mu gice cy'iyi nyandiko kivuga ku nzego z'ishyaka;
  17. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y'u Rwanda, kimwe mu bikorwa by'ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo kugangahura igihugu (Nation's Healing Government) yaba igizwe na sensibilities politiques zose ziri mu mitima y'abanyarwanda kandi zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira:
    1. Abo bita Ingabo z'umwami Kigeli V barahari,
    2. Abo kwa Kayibanda barahari,
    3. Abo kwa Habyarimana barahari,
    4. Abo kwa Kagame barahari,
    5. Ab'ikiciro cya 5 batari muri biriya bine tumaze kuvuga nabo barahari, ari naho Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ribarizwa.

Twarabyize rero dusanga guverinoma imwe y'umuntu umwe ariwe munyarwanda(One People/Un Peuple) w'igihugu kimwe(One Nation/Une Nation) abanyarwanda bose bakwibonamo bakayishimira, yatanga inzira nziza mu gukiza u Rwanda ibikomere. Urugero nk'uwagira guverinoma irimo umuntu wo kwa:

  • Kigel V Ndahindurwa wenda waba nk'umwe mu bana cyangwa abuzukuru ba Rwigemera  waba ari umuntu muzima ubifitiye ubushobozi kuberako ari umwami Rudahigwa ari n'Umwami Kigeli batabyaye;
  • Umwe mu bana ba Perezida Kayibanda uzwiho ubwitonzi n'ubushobozi ku buryo na se ubwe yasize amugize umutware w'umuryango ari we Assumpta Kayibanda;
  • Murumuna wa Perezida Habyarimana witwa Dr.Seraphin Bararengana nawe uzwiho ubwitonzi n'ubushobozi no kuba yaritaruye ubutegetsi bwa mukuru we ku bushake bwe bukarinda bumara imyaka 21 we yibereye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare;
  • Umuhungu wabo wa Perezida Kagame witwa Cyusa nawe uzi ko ubutegetsi buri mu nzu iwabo ariko akabigaragazamo ubwitonzi budasanzwe ku buryo n'abantu benshi usanga batamuzi kandi asa na se wabo cyane.
3.Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

Leta nk'iyi yaguye, y'ubumwe bw'igihugu nyakuri, irimo sensibilites politiques zose z'igihugu uko ari eshanu, Leta yo kugangahura igihugu (Nation's Healing Government), ikemuye ikibazo Hutu/Tutsi, ikibazo Kiga/Nduga, n'ikibazo Abega/Abanyiginya.

Leta nk'iyi leta yo kugangahura igihugu yagira uruhare            rukomeye mu kuvura ya ndwara y'agahurwe (alienation)         iturimo, cyane cyane hagati y'Abatutsi n'Abahutu, no hagati         y'Abakiga n'Abanyaduga.

Nta cyabuza mwene Rwigemera mukuru wa Kigeli V    Ndahindurwa kwicarana na Madamu Assumpta Kayibanda mu            nama y'Abamisitiri bagize Guverinoma imwe kuko azi neza ko nta kibi yabagiriye.

Ntacyabuza Assumpta Kayibanda na Dr. Bararengana kwicara hamwe mu nama y'abaminisitiri kuko Assumpta Kayibanda azi neza ko Dr. Bararengana nta ruhare habe na rutoya yagize mu kwica Perezida Kayibanda.

Ntacyabuza Dr. Bararengana na Cyusa umuhungo wabo wa Perezida Kagame kwicarana hamwe mu nama y'abagize guverinoma kuko Dr. Bararengana azi neza ko Cyusa nta ruhare habe na runzinya yagize mu guhanura indege ya Habyarimana. Uyu muhungu wabo wa Perezida Kagame, Leta yabo imaze imyaka 19 ariko nta n'umuntu numwe umuzi kubera ko we yahisemo kwitondera ibintu no gucisha make muri byose no kutagendera mu bikabyo.

Nta n'ikizabuza umwana wa Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa kwicarana na Cyusa umuhungu wabo wa Perezida  Kagame mu nama y'abagize Guvernema y'u Rwanda kuko azi neza ko ari Kagame, ari Cyusa , bose b'Abega, nta ruhare bagize mw'itsemba ry'Abanyiginya mu w'1896 ku Rucuncu n'ahandi mu Rwanda.

Ngiyi Leta izaca inzigo n'inzika mu gihugu.

Ngiyi Leta izaca irondabwoko, irondakarere, n'irondakazu mu gihugu. Ngiyi Leta izaca ubutegetsi bushingiye ku gitugu, iterabwoba, akarengane, ubwiru, ikinyoma,urwango, kunyereza abantu, kubica, no kunyereza umutungo w'igihugu.

Ngiyi Leta izacyura impunzi z'abanyarwanda bose ntihagire utinya gutaha mu gihugu cye kuko buri wese azaba afite umuhagarariye muri Leta y'Ubumwe nyakuri, kuko buri wese azaba afite uwo asanga mu gihugu kandi uhafite ijambo. Ngiyi Leta izaca ibintu byose bitera ubuhunzi mu Rwanda, ntihagire izindi mpunzi zongera kubaho, abanyarwanda bose bakabana mu gihugu cyabo mu mahoro no mw'ituze nk'umuntu umwe (One people/Un Peuple) mu gihugu cyabo kimwe (One Nation/Une Nation) nkuko Tanzania imeze.

IX. INGINGO ZISOZA

Iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turituye abahutu bose baranzwe cyangwa se barangwa n'ingengabitekerezo y'ubworoherane(moderatism philosophy/ideology) bahararaniye mu buzima bwabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza n'isangira ry'ibyiza by'igihugu hagati y'abahutu n'abatutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima bwabo, cyane cyane abishwe n'interahamwe ku ruhande rumwe n'Inkotanyi ku rundi ruhande mu 1994 na nyuma y'aho;

Iri shyaka turituye abatutsi bose baranzwe cyangwa se barangwa n'ingengabitekerezo y'ubworoherane (moderatism philosophy/ideology) bakaba baraharaniye nabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza n'isangira ry'ibyiza by'igihugu hagati y'abatutsi n'abahutu ndetse bamwe muri bo bakicwa ari icyo bazize, cyane cyane abari muri FPR Inkotanyi bakaza kwicwa kuko banze gushyira mu bikorwa gahunda ya FPR yo kwica inzirakarengane z'abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 2003;

Iri shyaka turituye ingo z'amoko yombi, abahutu bashakanye n'abatutusi, n'abatutsi bashakanye n'abahutu kubera urukundo rwabo rwiyemeje gusenya urukuta nk'urwa Berlin ruri hagati y'ayo moko yombi.

Iri shyaka turituye Abatwa bose kuko nabo ari Abanyarwanda bafite ubuzare ku gihugu cyabo n'uburenganzira bungana n'ubw'Abahutu n'Abatutsi.

Iri shyaka turituye abanyarwanda b'imvange ni ukuvuga abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko kuko byagaragaye ko nabo bagiye bagirirwa akarengane ko kutizerwa n'impande zombi bityo bigatuma bavutswa uburenganzira bwabo burimo no guhezwa mu mirimo imwe n'imwe y'igihugu.

Twese hamwe nk'abitsamuye, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, abakiga, abanyanduga, dufitanye isano kuko dusangiye byinshi birimo ururimi rumwe, umuco umwe, ukwemera  Imana kumwe, igihugu kimwe mu mugabane w'isi umwe w'Afurika, tukaba turi Abanyarwanda, tukaba turi Abanyafurika. Iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ni ishyaka ryanyu mwese, ni ishyaka ryacu twese Abanyarwanda.

X. U M W AN Z U R O

            Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka riharanira inyungu z'abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo, indimi bavuga, n'ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.

Gahunda yacu ni uguca burundu mu Rwanda, politiki y'ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, ikinyoma, akarengane, urugomo, urwango, kunyereza abantu no kubica, no kunyereza umutungo w'igihugu.

Intwaro tuzatsindisha ibi bibi byose ni politiki y'ishyaka ryacu yubakiye ku ngengabitekerezo y'ubworoherane (moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, n' ubwihanganirane bibyara ubwizerane, ubusabane n'ubufatanye nk'abenegihugu bamwe(One people/Un Peuple) b'igihugu kimwe(One Nation/Une Nation).

Niyo mpamvu ishyaka ryacu twarihaye izina ABASANGIZI kuko rigamije gusangiza  Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo kugirango babe wawundi umwe dushaka, dukeneye, ugize igihugu kimwe cyacu twese, u Rwanda.

Dufitiye Abanyarwanda n'amahanga ubutumwa bwa politiki bufite ireme, dufite umurongo wa politiki uhamye, utihishahisha, ugorotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange, tutibagiwe n'abatari abanyarwanda kavukire ariko bafite ubwenegihugu nyarwanda.

Ishyaka ryacu rifite gahunda ya politiki inoze hamwe n'inzego zaryo, n'uburyo Leta yo kugangahura igihugu (Nation's Healing Government) yashyirwaho n'uko yakora. Dufite ubushobozi, ubumenyi, n'inararibonye mu byerekeranye n'ibibazo by'u Rwanda, Afurika n'andi mahanga. Kuburyo dufite guha u Rwanda ikindi cyerekezo gitandukanye neza neza n'inzira mbi FPR Inkotanyi yaroshyemo u Rwanda n'Abanyarwanda kuva mu w'i 1994 kugeza ubu, nkuko twabigaragarije buri wese muri iyi nyandiko y'amahame shingiro ya politiki y'ishyaka PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo.

 

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z' Amerika

Ku Cyumweru, taliki ya 10 / 03 / 2013

Perezida  w'ishyaka:                          Dr. Gasana, Anastase

(Sé)

Tel : 0019198186405

Visi-Perezida ushinzwe Umutekano: Bamara, Prosper

(Sé)

Tel : 00221774589317

Skype : sabizeze0

 

Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman): Akishuli, Abdallah

(Sé)

Tel: 00262639030023

Skype: abdallah.akishuli

Niba mwifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza, mutwungura,  cyangwa mushaka kuza muri iri shyaka, mwohereza ubutumwa bwanyu kuri:mrp.abasangizi@yahoo.com

Mushobora no guhamagare kuri izi numero:

Tel: 0019198186405              Tel : 00221774589317                Tel:00262639030023

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development