Pages

Saturday, 19 January 2013

Nyuma y’uko twanditse inkuru ku itahuka ry’uwitwa Eugene Ndahayo abantu bavuze byinshi ndetse bamwe baranatwandikira


Nyuma y'uko twanditse inkuru ku itahuka ry'uwitwa Eugene Ndahayo abantu bavuze byinshi ndetse bamwe baranatwandikira

rwanda-in-liberation-process.gif

Nyuma yo kubagezaho inkuru ijyanye n'itahuka rya Ndahayo Eugene, abantu  baratwandikiye badusaba ko ubutumwa bwabo twabushyira ahagaragara ariko amazina yabo ntituyatangaze kuko bari mu Rwanda batinya kugirirwa nabi n'ubutegetsi. Niba nawe wifuza kugira icyo uvuga ku nyandiko zacu andika igitekerezo cyawe munsi ya buri nkuru tubagezaho cyangwa utwandikire kuri rwandaliberation@gmail.comcyangwa kuri facebook kurihttp://www.facebook.com/pages/Rwandans-Mobilisation-for-Liberation/373159352727659

Ubutumwa umukunzi wacu yatwandikiye buragira buti:

Abatavuga rumwe na leta ya Kagame muri iki gihe bashobora guhura n'ibibazo bikomeye bibaturutseho nibatitonda.

N'ubwo muri iki gihe havugwa ihungabana rikomeye ry'ubutegetsi bwa Kagame kugeza aho na we ubwo abona ko ubutegetsi bwe bushobora guhura n'ibibazo bitoroshye muri uyu mwaka wa 2013 kandi ugasanga ibyo bibazo byaratewe n'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bahagurukiye kumurwanya bashyizeho umwete, abatavuga rumwe na we badashishoje nabo bashobora guhura n'ibibazo bikomeye ndetse bishobora no gutuma Kagame yisubiza imbaraga yari afite mbere akabarandurana n'imizi ku buryo kongera kubyutsa ibikorwa byo kumurwanya byazasaba imbaraga zidasanzwe ndetse n'abari baratangije ibyo bikorwa batakibibarizwamo.

Impamvu yo kubandikira muri aya magambo ni uko hari ibimenyetso bimwe byatangiye kugaragara ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali bashobora ubwabo gukora ibikorwa bibasenya ku buryo byatuma gukuraho ubutegetsi bwa Kagame baba batakibishoboye. Ibi bimenyetso kandi na Kagame ubwe ashobora kuba yaramaze kubibona ku buryo yatangiye gukoresha propaganda mu baturage agamije kubumvisha ko itegeko nshinga ryahinduka akongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017. Niba amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame adahinduye uburyo bw'imyumvire n'imikorere, gukuraho ubutegetsi bwa Kagame nabiharire abavuka ubu kuko bo nibakomeza inzira bakoreramo ubu ndabarahiye baraba barota.

Ibibazo bishobora gutuma aya mashyaka adakuraho ubutegetsi bwa Kagame kandi birabonwa ubu n'abanyarwanda batari bake ndavuga abo turi kumwe mu gihugu. Kubera ko nanjye kimwe n'abandi banyarwanda batabarika nshishikajwe n'uko ubu butegetsi bwavaho, izo mpamvu sinshaka kuzivuga kuko nzi neza ko byaha icyuho leta ya Kagame ikaba yahita izifatiraho igasenya ayo mashyaka burundu ndetse ikanayarandurana n'imizi. Gusa abayobozi b'amashyaka agaragaza ko yokeje igitutu Kagame (FDU, RNC, PS na PDP niba hari ayo nibagiwe avugwa hano mu Rwanda ambabarire) nibajye hamwe cyangwa uko babigenza nibo babizi ariko bazahure amashyaka yabo kuko bigaragara ko nibakomeza kugenda intatane bazaba nka bwa bushwiriri. Bambabarire simbatuka ahubwo ni inama n'igitekerezo nabagezagaho.

Ikindi ni uko hano mu Rwanda abanyarwanda tuzi ukuri kw'ibibaho n'ubwo twicecekera. Guceceka ntibivuga ko tudakurikira ahubwo ni ubwoba mwese muzi ko aribwo bwokamye abanyarwanda twese kandi ntawabiturenganyiriza keretse utazi ubugome bw'ingoma ya Kagame. Ndi umwe mu bakunze gusoma amakuru ku mbuga zitandukanye za internet aho nakomeje kujya mbona ko hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuba bajya muri opposition bagamije gusa kumenyekana cyangwa gushaka indonke ndetse no gushaka ubutegetsi nyamara binagaragara ko nta n'icyo bamariye abaturarwanda bicwa n'ubutegetsi bubi bwa Kagame.

Amakuru yanyuze kuri uru rubuga avuga ibyerekeranye n'itahuka ry'uwitwa Ndahayo Eugène narayasomye nakurikirana ibyo benshi bayavuzeho. Ikigaragara muri ibyo ni uko abantu benshi batazi iyo bava n'iyo bajya kuko icyo dukeneye hano i Rwanda ni uko Kagame na FPR bava ku butegetsi tugahumeka. Gusa intambwe yari imaze guterwa abanyarwanda turayishima n'ubwo dukeneye ko ibintu byakwihuta. Ariko niba bikomeje uko bimeze n'ubundi turacyakomeza kwipfira ntawe uzadutabara tubona vuba aha. Abanyarwanda benshi nkanjye bifuza ko Kagame yavaho tugahumeka dushima ibikorwa bya Boniface na bagenzi be bari hano mu Rwanda ku buryo ubarwanya tutatinya kuvuga ko yaguzwe na FPR nk'abandi bose yaguze. Twemera kandi uburyo twumva ko FDU na RNC bakorana mu gushaka uko bahirika ubutegetsi bw'igitugu cy'abicanyi ariko mu ikurikirana twasesenguye dusanga hari ibitagenda neza kandi ibyo Kagame na we ubanza yaba yarabiteye imboni ku buryo nimutitonda arabasenya asigare yidegembya nk'aho mutigeze mubaho.

Ngiyo inama yanjye n'abandi bagenzi banjye dushyigikiye ibikorwa byanyu kandi nimuhindura imikorere muzabona ababafasha benshi ariko nimubyima amatwi nta kundi tuzahora ku ngoyi idashira ya Kagame na FPR.

Ubu butumwa mwe abandika kuri Rwanda in Liberation Process mumbabarire mubungereze ku basomyi banyu kuko ibitekerezo bibukubiyemo mbisangiye n'abandi banyarwanda batari bake.

Mugire amahoro.

Iyi nkuru yakiriwe kandi ishyizwe ku rubuga
Rwanda in Liberation Process na
Ubwanditsi


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development