Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asigaye ahanurira abamuteze amatwi ibigiye kubaho: noneho ngo aho kwicwa no kwemera abatanga imfashanyo ngo azicwa no kutabemera
Posted on janvier 14th, 2013 par rwanda-in-liberationKuba abantu benshi bakomeje kuvuga ko leta y'u Rwanda ari leta y'abidishyi bifite imvano kuko nyuma yo kubabwira ko niba babona adakwiye kubayobora bamusaba akavaho; ko azasubira mu ndaki kandi ko umwaka wa 2013 abasezeranyije ko bazahura n'ibibazo bikomeye ariko muri ibyo byose bakamuha amashyi y'urufaya.Ibi rero bituma abantu bakomeza kwibaza leta iriho aho ishingiye uretse gukoma amashyi kugeza n'aho nyirayo avuga ibibazo bizamubaho bakamuha amashyi nk'uko bamuhaye amashyi y'urufaya igihe yabahanuriraga ko azahitamo gupfa aho kwemera abamutegeka aho yagize ati: …Ndababwira nti ni byo noneho ndabyumvise, najyaga mbyumva simbyemere kuko sinumvaga aho bishingiye, ndababwira nti rero, na bya bindi bavugaga, "what to live for and what to die for". Ndababwira nti aho kwicwa no kukwemera nzicwa no kutakwemera (aha niho bamuhaye amashyi menshi cyane).After all, harimo gupfa nabi mu kubemera, kurusha mu kutabemera, ababemeye bose ngo babakurikire babakurikire nk'imana, urwo bapfuye murarubona. Biragaragara ko Kagame yahanuraga ibizamubaho nk'uko yahanuye iby'indaki n'ibindi amaze iminsi avuga mu maganya atari make, nyamara igitangaje ni ukuntu bamukomera amashyi nk'aho baba bashimishijwe n'ibyo ababwiye. Uumuntu wenda yapfa kugenekereza akavuga ko baba bamushimira ko ahangana kugeza n'aho atangaza ko yasubira mu ndaki. Ariko ikibabaje muri ibyo ni uburyo umuntu akubwira ibintu nk'ibyo by'akababaro ukamuha amashyi aho kumufata mu mugongo. Ni nk'aho umuntu yakubwira ko yapfushije umuntu wari umubereye intwari ukamuha amashyi kandi akwereka ko ababaye. Ntabwo wakomera mu mashyi umuntu ngo ni uko apfushije intwari. N'ubwo wenda ibi by'ubutwari bisobanuye ikindi, ariko ni uburyo twashakaga guhuza amashyi Kagame ahabwa n'abidishyi be n'ibihe ubutegetsi bwe bugezemo ngo dusobanure icyo bishatse kuvuga.Nibyo koko nk'uko Kagame yarangije ijambo rye, kubabwira ntibimunanira ahubwo ikimunanira ni ukubahindura ngo bamufashe kurwana urugamba rutoroshye arimo arwana muri iki gihe ahubwo bahitamo kumukomera amashyi gusa. Umuntu umwe abantu bose bemeza ko yamufashije kurwana urwo rugamba ni minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo ari na we wakomeje kwiruka hirya no hino asobanura ikinyoma cya leta ya Kagame ku byerekeye Kongo ariko na we byageze aho biramunanira (kuko nyine yakoze ari umwe abandi bakaba inkomamashyi) kugeza ubwo noneho ubu Kagame asigaye avugana amaganya nk'ariya bakamuha amashyi kuko nta kindi bashoboye kumufasha kandi na we ubanza yarananiwe kubahindura nk'uko yabyivugiye.Muri rusange tutagiye gusesengura ijambo ku rindi mu byavuzwe na Kagame taliki 13 Mutarama 2013 mu masengesho yo gusabira igihugu, biragaragara ko abo yabwiraga ari abidishyi koko kuko nta n'ukuntu byakumvikana ko we ubwe yanemeza ko urugamba baruhariye abantu bacye (we na Mushikiwabo nk'uko twabivuze) kandi kuvuga ko ikibazo niba abayobozi batacyumvise ko ngo bazagira ibibazo nyine. Ndetse kuba abasaba kwanga kunyurwa n'ubusa kugirango ngo badahinduka ubusa byo ni urundi rwego kuko yakagombye kuba abibona neza ko banyurwa n'ubusa kugeza n'aho bamukomera amashyi ababwiye ko azajya mu ndaki cyangwa ababwiye ko bazahura n'ibibazo bikomeye.Kagame na we yamaze kubona ko abo bafatanyije usibye kuba abidishyi nta kindi bazamumarira ariko nanone kuko azi neza ko ariwe nyirabayaza apfa kwihangana akababwira uretse ko n'amagambo asa n'ayashize ivuga dore ko guhagarika imfashanyo birimo gukurura ibibazo byinshi mu baturage aho ubu hatangwa amabwiriza ko uzajya agura ubutaka cyangwa ikibanza uwo ariwe wese ngo agomba kujya yishyura muri leta 30% by'ayo yakiguze. Ibi bikaba ari ugushakisha no gukama izo utaragiye. Iki kibazo nacyo tuzakigarukaho ku buryo burambuye mu nkuru tuzabagezaho mu minsi iri imbere.Nkunda L.
Kigali City
Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asigaye ahanurira abamuteze amatwi ibigiye kubaho: noneho ngo aho kwicwa no kwemera abatanga imfashanyo ngo azicwa no kutabemera
Kigali City
No comments:
Post a Comment