Pages

Sunday, 18 November 2012

Ubuhezanguni bwa bamwe mu banyarwanda ntibushobora gutuma ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bugerwaho

Ubuhezanguni bwa bamwe mu banyarwanda ntibushobora gutuma ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda bugerwaho

martin-luther-king.jpgIyo witegereje imitegekere n'imikorere ya leta ya FPR wibaza niba koko iyo leta nayo ubwayo yemera niba ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda byaragezweho nk'uko byirirwa biririmbwa hirya no hino. Keretse niba ubumwe n'ubwiyunge ari uguhana uvuze iki kuko ari runaka ugahemba ukivuze atyo kuko ari kanaka. Nirinze kuvuga ibintu mu mazina yabyo ngo abambari b'ingoma y'igitugu batanshinja ingengabitekerezo ya jenoside ugasanga nzize kuvuga amako kandi atari njye wayashyizeho.
Mu kiganiro Imvo n'Imvano cya BBC Gahuza cyo ku italiki 3 Ugushyingo 2012 cyibanze ku rubanza rwa Ingabire Victoire umuyobozi wa FDU ritaremerwa mu Rwanda. Taliki17 Ugushyingo 2012 havugwa ibitekerezo byatanzwe kuri icyo kiganiro aho bamwe mu banyarwanda bahawe ijambo bagira icyo bavuga kuri icyo kiganiro. Bamwe bati Ingabire ni Mandela bitinde bitebuke azayobora u Rwanda abandi bati uyu si Mandela ahubwo ni umunyabyaha ukwiye guhanwa.
Ikibabaje umuntu anumva muri iri tangwa ry'ibitekerezo ni uko ubuhezanguni bw'amoko bwasabitse bamwe mu banyarwanda ku buryo usanga barahindutse abagaragu b'ubwoko bikaba biteye impungenge kubona hari abanyarwanda bakibona agaciro k'abanyagihugu mu moko yabo n'ubwo baterura ngo babivuge ahubwo rimwe na rimwe bakabicamo amarenga.
Muri icyo kiganiro cya BBC profeseri Malonga Pacifique yasaze arasizora ati Ingabire si Mandela ahubwo ni umunnyabyaha ukwiye guhanwa ndetse kuri we ngo kiriya gihano cyo gufungwa imyaka umunani cyahawe Ingabire ngo ntacyemera kuko ngo ari gitoya ugereranije n'ibyaha ashinjwa. Umunyamakuru yamubajije igituma avuga ko Ingabire atagereranywa na Mandela abura icyo avuga kubera amarangamutima y'ubuhezanguni amwuzuyemo ahubwo atangira gutuka Ingabire abwira umunyamakuru ko ngo kugereranya Ingabire na Mandela ni nko kumugereranya n'ihene cyangwa imbwa. Umunyamakuru yamwibukije ko uko ari ugutukana bidakwiye ariko Malonga ntiyabyitaho akomeza kwerekana ko Ingabire ari umuntu ukwiye guhanwa kuko ngo yatakambiye Kagame ngo ace inkoni izamba amukure ku ngoyi.
Prof Malonga ni umuntu bizwi ko yasabitswe n'umutima w'ubugome n'ubuhezanguni ku buryo iyo wumvise ibyo avuga ubasha kubona imitekerereze ye bitakugoye. Mu mwaka washize akaba yaragiye mu nkiko kuburana azira akarimi ke k'ubuhezanguni aho yaburanaga na minisitiri Musoni bakaba ngo barapfuye ko rimwe bahuriye ahantu mu bukwe maze igihe bicaye baganira bashaka uwabahereza inzoga baramubura nuko Malonga abwira abari aho ati nta muhutu uri ahan go tumutume inzoga ? Yungamo abwira Musoni ati harya wowe nturi umuhutu ngo uduhereze inzoga ? Musoni rero byamuriye mu nda maze amujyana mu nkiko.
Ubusanzwe bene iyi myifatire kuri iki gihe FPR iyita ingengabitekerezo ya jenoside bityo uvuze bene aya magambo akerekezwa iya 1930 nyamara si kuri buri wese nk'uko bigaragara ko Malonga avuna umuheha akongezwa undi. Ubusanzwe niba kuri FPR kuvuga amagambo nk'ayo ari ukugira ingengabitekerezo ya jenoside yakagombye no guhana buri wese witwaye gutyo. Niba koko iyo ngengabitekerezo igomba guhanwa Malonga yagombye kuba ubu na we nibura akatiye imyaka 8 y'igifungo ari 1930 nk'uko FPR yabigenje ku bandi batanigeze ahubwo banagaragaza umutima w'ubugome no gukina ku mubyimba abandi.
Twibutse ko uwahoze ari Vice Mayor wa Nyarugenge Antoine Semukanya yigeze guhatira umukobwa we gukuramo inda yari yatewe n'umukunzi we biganaga ngo ntiyashakaga kubona umukobwa we abyara umwana w'umuhutu bityo akamuhatira kurya ibinini bikuramo inda ariko Imana igakinga akabako nyamara usibye guhagarikwa ku kazi bya nyirarureshwa nta kundi gukurikiranwa ku cyaha nk'iki kigaragaza irondakoko ryo mu rwego rwo hejuru. Gusa amateka ntajya asibangana hari igihe aba bose bazabaza n'amateka iyo myitwarire igayitse kuko FPR mu buhezanguni bwayo yananiwe kubibabaza. Nta mugayo kandi uruka ntafata uhitwa.
Barajiginywa M.
Umusomyi wa RLP wo ku Kicukiro

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development