Pages

Monday, 5 November 2012

Rwanda: Uburyo maneko za Kagame zajugunye umucuruzi muri Nyabarongo zimuziza ko yari yanze kugambanira umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert hamwe n’umuhungu we

 

Uburyo maneko za Kagame zajugunye umucuruzi muri Nyabarongo zimuziza ko yari yanze kugambanira umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert hamwe n'umuhungu we

Kagame akomeje gucura imigambi y'ukwivugana umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert .

 
Amakuru Umuvugizi ubona avuye mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame, yemeza ko ari maneko za perezida Kagame zashatse kwica umucuruzi witwa Tabura Sebirezi Callixte, uzwi kw'izina rya Pappy, ubwo bamujunyaga mu mugezi wa Nyabarongo mu minsi ishize Imana igakinga akaboko. Izi nzego zari zimuhoye ko yari yaranze gukora akazi ka za maneko za Kagame zari zaramusabye gukora, akazi ko kubafasha kugirango bazabone uburyo bagera ku munyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert ndetse n'umuhungu we  Richard Rujugiro, kugirango babice bitabagoye.
 
Iyi gahunda yo gushaka kwica Tribert Rujugiro hamwe n'umuhungu we yatangijwe na Col Dan Munyuza ubwo yari akiri umuyobozi wa maneko za Kagame zishinzwe kuneka hanze y'igihugu "External Security", akaba yarasabye uwo mucuruzi Tabura Sebirezi Callixte kureba uburyo yazumvisha murumana we ari we Patrick Tabura, ukorera umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert mu ruganda rwe ruri muri Angola, kubafasha kumenya gahunda z'uwo munyemari hamwe n'umuhungu we witwa Richard Rujugiro, uyobora urwo ruganda, kugirango bamenye gahunda zabo umunsi ku wundi, kugirango bizaborohereze  kubica.
Inzego z'ubutasi za perezida Kagame zakomereje aho Col Dan Munyuza yari ageze, bityo zikomeza guhatira uwo mucuruzi Sebirezi kumvisha uwo murumuna we Patrick Tabura gufatanya mu mugambi mubisha wo kumena amaraso y'umunyemari Rujugiro hamwe n'umuhungu we, Richard Rujugiro.
 
Nyuma y'aho Patrick Tabura atereye utwasi icyo cyifuzo cyo gutata Rujugiro n'umuhungu we, akanga no kujya mu mugambi mubisha wo kwica Rujugiro hamwe n'umuhungu we, bafashe icyemezo cyo kwihimura kuri mukuru we bari babikije iryo banga ryo kwica Rujugiro Tribert, ari we Tabura Callixte Sebirezi, ari bwo bamusangaga ku irembo ryo mu rugo iwe atashye bakamukura mu modoka, bakamushyira mu yabo, bakamujyana kumujugunya mu mugezi wa Nyabarongo, bamuhambiriye amaboko yombi, ariko Imana ikinga akaboko, ubwo yafatwaga n'agati ko mu mugezi wa Nyabarongo, bityo mu gitondo abaturage bari baraye kw'irondo bakaza kuhamusanga, ari na bwo bamurokoraga.
 
Iki gikorwa cy'ubunyamaswa cyo gushaka kwica Tabura Callixte Sebirezi cyari kiyobowe n'abasirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, ari bo "Presidential Protection Guards", bafatanyije n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame.
 
Gasasira, Sweden 
 
Byashyizweho na editor on Nov 5 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development