Pages

Thursday, 15 November 2012

Rwanda: Intambara hagati y’abadamu bacuruza agataro n’inkeragurabara mu mujyi wa Kigali irabica bigacika

Intambara hagati y'abadamu bacuruza agataro n'inkeragurabara mu mujyi wa Kigali irabica bigacika

inkerakurimbura.jpgMu gihe urubuga Rwanda in Liberation Process rumaze iminsi rubagezaho iby'amakimbirane hagati y'abamotari n'abapolisi mu muhanda aho abamotari batagitinya guhangana n'abapolisi bakarwana, ubu nanone ni intambara ivugwa hagati y'inkeragutabara n'abadamu bacuruza mu buryo FPR irwanya bwitwa ubwo gucuruza agataro. Iyi ntambara y'abacuruza agataro n'inkeragutabara, local defenses ndetse rimwe na rimwe n'abapolisi ntabwo iri gusa mu bacuruza agataro ahubwo n'abacuruza ibindi bazwi kw'izina ry'abazunguza nabo ni uko bimeze aho birirwa birukanka bakwepana umujyi wose n'inkengero zawo aka wa mukino w'injangwe n'imbeba. Iyo ibintu bikomeye nyir'ibyago arayongobezwa.
Amakimbirane ari muri aba bazunguza n'abashinzwe umutekano cyangwa intore za Kagame amaze gufata intera ndende ku buryo ibintu nibikomeza uko bimeze ubu nta gushidikanya ko bizabyara Tuniziya cyangwa Misiri yo mu Rwanda kuko iyo witegereje usanga rubanda yemeza ko inaniwe gukomeza gucurwa bufuni na buhoro n'ubutegetsi bwa FPR bugamije kubacuza utwabo no kubabuza amahwemo mu gihe bo bavuga ko baba bishakira imibereho.
Kuri uyu mugoroba taliki 14 Ugushyingo 2012 mu ma saa mbili n'igice z'umugoroba, mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Nyakabanda ya I habereye imirwano hagati y'abadamu bacuruzaga imbuto n'inkeragutabara zitashoboye kumenyekana amazina. Intandaro y'iyo mirwano ni inkeragutabara eshatu zaje ku muhanda aho abo badamu bacururizaga imbuto maze zisesa ibyo bacuruzaga ku buryo imbuto zasandaye muri ruhurura (umuferege w'umuhanda) maze intambara itangira ubwo. Inkeragutabara ebyiri zahise zikizwa n'amaguru ziriruka naho iya gatatu ba badamu barayicakira maze si ukuyikubita bayigirizaho nkana ku buryo polisi yahise igota ahabereye iyo mirwano.
Nyuma y'uko polisi imaze kugota yafashe abantu bose bari bagatowe ahaberaga ako kavuyo maze ibapakira pandagari ijya kubafunga. Abadamu mu kubapakira bakomeje gusakuza babwira abapolisi ko kujya kubafunga ntacyo bibabwiye kuko n'ubundi ngo leta ntishaka ko babaho kandi ngo akarengane bagirirwa amaherezo kazarangira. Bakomeje bababwira ko kuba babatesheje abana babo bakaba babajyanye muri gereza kubera akarengane bakorewe n'inkeragutabara ngo ari igikorwa cy'ubugome cyiyongera kucyo bari bamaze gukorerwa ngo bikaba bigaragara ko leta ishyigikiye ko abaturage babaho nabi kuko bavugaga ko kuba ntawe bibye, ntawe bambuye, nta n'ubwo bagiye gusabiriza no kujya kwicuruza bo ngo babona leta yakagombye kubafasha aho kubatesha umutwe. Aha ni naho bakomezaga bavuga ko bigaragara ko leta igamije kubagirira nabi ariko ngo bizera ko ibintu bizahinduka vuba bagahumeka.
Ikindi umuntu yavuga ni uko bigaragara neza ko abaturage bamaze kurambirwa ubutegetsi bakaba basigaye babwiyahuraho kuko nta yandi makiriro babona hafi uretse nyine kubwereka ko ibyo bubakorera batabyishimiye na busa. Twanibutsa ko hari umwe muri bene aba badamu wigeze guteshwa abana be ajyanwa i Guantanamo kwa Kabuga i Gikondo hanyuma abana yari yasize mu nzu bicwa n'inzara abaturage baza guhuruzwa n'umunuko basanga abana bose uko ari batatu bapfiriye mu nzu. Ibi bikorwa rero bimazeho iminsi muri Kigali birasa n'ibicu biretse imvura ku buryo Kigali ishobora kuzahura n'ibibazo by'imyigaragambyo nk'iyabereye za Tuniziya na Misiri ndetse na Libiya mu myaka mike ishize. Kandi burya koko ntagahora gahanze niko umugani w'ikinyarwanda ubivuga.
inkera.jpg
inkerakubamara.jpg
inkeragisirikari.png
inkeragutabara.jpg
Nkunda L.
Kigali City
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/14/intambara-hagati-y%E2%80%99abadamu-bacuruza-agataro-n%E2%80%99inkeragurabara-mu-mujyi-wa-kigali-irabica-bigacika/

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development