Pages

Saturday, 3 November 2012

Amnesty International irifuza ko Madame Victoire Ingabire yajuririra icyemezo cyo gufungwa imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Rwanda

http://www.umuvugizi.com/?p=6968

Amnesty International irifuza ko Madame Victoire Ingabire yajuririra icyemezo cyo gufungwa imyaka umunani yakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwo mu Rwanda

Umunyapolitiki Ingabire Victoire mu rukiko

Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Amnesty International, uvuga ko Victoire Ingabire agomba guhabwa uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy'urukiko, rwamukatiye gufungwa, rudakurikije amahame mpuzamahanga. Madame Victoire Ingabire, uhagarariye ishyaka rya FDU-Inkingi, yakatiwe kuri uyu wa kabiri gufungwa imyaka umunani.

Sarah Jackson, umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Afurika muri Amnesty International, yatangaje ko «urubanza rwa Ingabire rwaranzwe no kudakurikiza amategeko : urukiko ntirwigeze rusuzuma neza ibimenyetso bimwe na bimwe, byongeye kandi n'ubushinjacyaha ntibwubahirije amategeko yagombaga kugenderwaho. Kubera iyo mpamvu, madamu Victoire Ingabire agomba guhabwa uburyo buboneye bwo kujurira, kandi bidatinze».

Mbere na mbere ibirego byaregwaga Victoire Ingabire byari bigizwe n'ibice bibiri : byari bigizwe n'amagambo yatangaje, ibindi bigizwe n'ibijyanye n'ibikorwa by'iterabwoba. Ibi birego bijyanye n'amagambo Ingabire yavuze, amagambo ashingiye ku bitekerezo bye bya politiki, ntibyari ibirego byo gushyikirizwa urukiko.  

Nyuma y'ibi byose, Ingabire yaje guhamwa n'ibindi birego bishya, ahanagurwaho ibindi bine. Amnesty International ikaba igitegereje ko hemezwa ibyaha bishya Ingabire yarezwe, n'amategeko yashingiweho kugirango habeho urubanza.

Victoire Ingabire yafashwe muri mata 2010, ubwo yari aje mu Rwanda, aturutse mu buhungiro yari amazemo imyaka 16. Ubwo yiyemezaga gutaha, yari yizeye ko ishyaka rye rya FDU-Inkingi rizemerwa mu gihugu ndetse rigatuma aniyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora yari ateganyijwe muri kanama 2010.

Benshi mu baharanizi b'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abanyamakuru, n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bari bitabiriye urubanza rwa Madamu Ingabire Victoire.   

N'ubwo uru rubanza rwari rwitabiriwe n'abanyamahanga benshi, ntibyabujije ko habaho ukubangamira amategeko y'iburanishwa ryarwo: ingingo abunganira Ingabire bahaye urukiko zo kumushinjura, ntizitaweho, abatangabuhamya ba Ingabire batewe ubwoba ndetse n'impapuro bari bateguye zo kumushinjura, zarafashwe, ntizashyikirizwa urukiko.

Ibirego Ingabire yaregwaga mbere, byarimo gukora ibikorwa by'iterabwoba, bishingiye ku buhamya bw'abantu bane bareganwaga na we. Aba bose bemeye ibyaha, banamushinja ko bafatanyije kubikora. 

Vital Uwumuremyi, lieutenant-colonel Tharcisse Nditurende, lieutenant-colonel Noel Habiyaremye, na capitaine Jean-Marie Vianney Karuta, bemeye ko bari mu mutwe wa FDLR, urwanira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ubushinjacyaha bwemeje ko Mme Ingabire yakoranye n'abareganwa na we mu gushyiraho umutwe utavuga rumwe n'ubutegetsi, umutwe witwaje intwaro. Sarah Jackson avuga ko « ifatwa ry'impapuro z'umutangabuhamya, rigaragaza neza ugutera ubwoba abandi batangabuhamya bashakaga gushinjura Mme Victoire Ingabire».
Ubwo urubanza rwabaga, Amnesty International yakekaga ko hari bwubahirizwe uburenganzira busanzwe bwa buri wese. Uyu muryango nta ruhande ushobora gufata rw'uko habayeho ikibazo cy'uko Ingabire yari umwere cyangwa ko yahamwaga n'ibyaha bishingiye ku bikorwa by'iterabwoba.

Amnesty International, ishingiye ku muntu wari muri uru rubanza wo mu rwego rwigenga, yemeza ko nyuma y'uko uyu akurikiranye neza uko urubanza rwagenze, yatanze imyanzuro irambuye y'ukuntu ibijyanye n'amategeko, bitubahirijwe. Amnesty International ibona ko amenshi mu mahame yo guha uburenganzira buri wese mu baregwa, atubahirijwe muri uru rubanza.

Kuba urukiko rutaritaye k'ukugenzura neza ibyo abatangabuhamya bari bafunganywe na Mme Victoire Ingabire bavuze, biteye impungenge kandi bizwi neza uburyo bari bafunzwemo butubahirije amategeko, bafunzwe n'abasirikare b'u Rwanda. Muri raporo yiswe Rwanda : Mu ibanga rikomeye : Ugufungwa bitemewe n'amategeko n'iyicwa rubozo mu maboko y'inzego za gisirikare zishinzwe iperereza, raporo yasohowe na Amnesty International mu ukwakira 2012, irerekana ibirego bigaragara bijyanye n'ibikorwa by'iyicarubozo bikorerwa abafungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kami. Nyuma y'uko iyi raporo ishyizwe ahagaragara, abategetsi b'u Rwanda bateye utwatsi ibi birego, batiriwe banabikorera amaperereza.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Nov 2 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development