Pages

Friday, 9 November 2012

Afrika iracyacumbagira muri Demokarasi

http://www.inyenyerinews.org/afrika/afrika-bagicumbagira-muri-demokarasi/

Afrika bagicumbagira muri Demokarasi

Afurika haguruka ! Dore ingero zigaragara ko hari aho igishashi cya Demokarasi kibonesha. Ni byiza ko turangwa no kunenga ibitagenda ariko n'ibikwiye gushimwa ntitukabirenze ingohe.

Hari uwagira ati "kuki uvuze igishashi, ko utavuze ko Demokarasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ijana ku ijana, uyu munsi si uwo gutanga amanota ni uwo kugaragaza ibyiza buri wese yabonye bishobora kubera urumuri ibihugu byose byerekeje mu matora n'abanyapolitiki bahatanira kuyobora ibihugu byabo.

Ubu inkuru ku Isi yose yabaye kimomo ko Barack Obama yatsinze Mitt Romney mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni byiza ko mwabimenye, ariko ubu ikintu gikomeye mwumvise ukuntu Mitt Romney yahise atangaza ko yemeye ko yatsinzwe ubuzima burakomeza. Yagize ati "Maze guhamagara Perezida Obama mushimira ku ntsinzi ye kandi ndashimira mwe mwese mwitabiriye amatora."

Ubu hari uwahita yihanukira akavuga ko byose ari process (biza buhoro buhoro) ngo na Amerika yanyuze muri byinshi, ngo bo barakiyubaka. Kugeza ryari ? Sinshaka kubyumva kuko iyo amaraso ameneka abenegihugu bazira abafite inyota y'ubutegetsi si ay'ababa bashaka ubutegetsi, igitangaje kandi bitwaza ko baharanira inyungu z'abahohoterwa.

Ni byo simbihakanye ko buri gahugu kagira umuco n'imitegekere bikaranga. Ariko na none gukopera ni byiza. N'ubwo umuntu yakwandika akaruha, ahantu hose hakwiye kugera ku ntera nk'iyo tureba mu bihugu bimwe, uburyo bisohoka mu matora umwuka ari mwiza, utsinzwe agashimira mugenzi we ko yamutsinze, agategereza manda ikurikiraho hatabayeho gutekinika ngo bikurikirwe no kumena amaraso cyangwa gusebanya.

Ingero ni nyinshi. Kenya, igihugu cyo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, mu matora aheruka abenshi barabyibuka amaraso yamenetse ubwo Mwai Kibaki yangaga kurekurira Laila Odinga byavugwaga ko yamutsinze, bikanyura mu buhuza kugira ngo amahoro agaruke.

Ubu Fatou Bensouda wasimbuye Luis-Moreno Ocampo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha afite akazi ko gukurikirana abagize uruhare mu mvururu zakurikiye amatora.

Noneho ubu bageze igihe cyo kwerekeza mu yandi matora, ingero nziza z'ibihugu byitwara neza mu matora badatekinitse ngo nyuma bikurikirwe n'imvururu utsinzwe akemera ko yatsinzwe. Iryo si isomo ? Amatora yo muri kenya ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2013 tubasabire kwiga.

Ahandi muri Afurika gusohoka mu matora bitoroheye, mu matora ya 2010 muri Côte d'Ivoire Alassane Ouattara na Laurent Laurent Gbagbo bombi bavugaga ko batsinze amatora. Muzi ko byasabye ko amahanga yinjira muri iki kibazo kugeza n'ubwo muri Mata uyu mwaka Gbagbo yaje kuvanwa ku butegetsi ku ngufu.

Tuvuye ku isomo ry'igishashi cyo gusohoka mu matora neza nk'uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagenze, Perezida Sarkozy yakubiswe inshuro na François Hollande. Sarkozy yaremeye, yifuriza Hollande wamutsinze imirimo myiza. Ibyo kandi byabaye Sarkozy ariye manda imwe rukumbi, Itegeko Nshinga ryaramwemereraga indi, ariko abaturage bamweretse ko batakimukunze atanga 'Champs-Élysées'.

Tutavuze gusa ku bemera ko batsinzwe, muri Afurika harimo n'abahitamo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo babone uburyo bwo kumatira ku butegetsi. Ubu Obama ntazarenza manda ya kabiri yahawe. Si ndi umupfumu ariko ndeba uko manda zagiye zisimburana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Habura iki iwacu muri Afurika ? Abanyapolitiki bahatana mu matora bagire ikinyabupfura cyo kwemera ko batsinzwe mu gihe barushijwe amajwi. Uwatsinze na we manda ye irangire ahe rugari abandi.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development