IMYANZURO Y'INAMA YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION N'ANDI MASHYIRAHAMWE NYARWANDA I BRUXELLES Uko igitekerezo cyaje n'uburyo cyavuyemo inama yabaye tariki ya 06/12/2009 Nk'uko byari bimaze igihe byifuzwa n'abanyarwanda benshi ko opposition nyarwanda ikwiriye guhura ikaganira kubibazo biyireba hamwe n'ibibazo by'igihugu muri rusange kandi bigafatirwa n'imigambi ihamye, Umukuru w'Ishyaka Banyarwanda, Bwana Rutayisire Boniface yagize igitekerezo cy'uko amashyaka yose ya opposition akwiriye guhura akaganira bakungurana ibitekerezo. Icyo gitegekerezo Bwana Rutayisire Boniface yakigejeje kuri Bwana General Habyarimana Emmanuel nawe asanga afite igitekerezo nk'icyo maze bombi biyemeza gufatanya gutegura inama yazahuza amashyaka yose ya opposition hamwe n'amashyirahamwe ya opposition atavuga rumwe na gouvernement ya FPR i Kigali. Hemejwe ko inama yaba ihuza amashyaka n'amashyirahamwe ya sosiyete civile yaba kucyumweru tariki ya 06/12/2009. ITUMIRA : Itangazo ritumira risinywe n'abakuru b'iyo mitwe yombi ya politiki ryasobanuraga ko abazaza munama bagombye kuba barangije gusubiza tariki ya 20/11/2009. Niko rero ibintu byagenze. Amashyaka yose ya opposition yaratumiwe, abazaboneka bari bamaze kumenyekanisha ko bazaba bahari mbere y'itariki ya 20/11/2009. Muri abo twavuga ishyaka : -ODR Dufatanye ihagarariwe na Ambassadeur Ildephonse Munyeshyaka -PSI Imberakuri ihagarariwe na Bwana Ntaganda Bernard Bamwe mubakuru ba FDU Inkingi na PDP bagaragaje ko bashaka kuzaba bari muriyo nama. Murwego rw'amashyirahamwe twavuga: -Association VIRTUS Panafricaine -Association TUBEHO TWESE ASBL -Hatumiwe kandi Padiri Murengerantwari Theophile watumiwe nk'umunyedini Uko inama yagenze Inama yabereye I Bruxelle kuri Rue du Damier 23, 1000 Bruxelles. Inama yatangiye imirimo yayo isaa munani n'igice iyoborwa n'abari barayiteguye aribo Bwana Rutayisire Boniface na Bwana General Emmanuel Habyarimana. Mbere y'uko inama itangira habanje kwibwirana kw'abari munama buri wese avuga organisation ahagarariye (tuributsako hari hatumiwe za organisations uretse umuntu umwe wari waje nk'umunyedini). Habanje gusuzumwa kandi niba ugusaba guhagararirwa mu nama kw'Ishyaka PS Imberakuri ry'i Kigali kujuje ibigomba. Abagize inama bemeye uko guhagararirwa kw'ishyaka PS Imberakuri kuko Perezida waryo yari yakoze inyandiko zose zigomba kuri icyo gikorwa ndetse na nyuma yo kurangiza inama Nyakubahwa Ntaganda Bernard, Perezida wa PS Imberakuri yahawe uburyo bwo kwemeza ibyemezo byafatiwe muri iyo nama hanyuma abyemeza uko byafatiwe munama. Amashyaka n'amashyirahamwe yashoboye kwitabira inama : Mumashyaka n'amashyirahamwe yashoboye kwitabira inama hari : -Ishyaka Partenariat Intwari-Imanzi -Ishyaka Banyarwanda-Insangizamahoro -Ishyaka PS Imberakuri rikorera I Kigari naryo ryari ryashyizeho uburyo rihagararirwa munama -Association Virtus -Association Tubeho Twese ASBL Abatarashoboye kuza muri iyo nama bamwe bohereje ubutumwa buvugirwa mu nama ko bari kumwe n'abandi muri iyo gahunda. Uko impaka zagenze: Nk'uko byari biri munyandiko itumira, habanje kwemezwa gahunda y'inama. Uko gahunda yari yarateguwe yaremejwe ariko noneho irushaho gusobanurwa ingingo kuyindi kugirango bifashe mumpaka kandi byoroshye no gufata imyanzuro kuri buri ngingo. Imyanzuro yafashwe ni iyi ikurikira: Abari munama bose babanje kwishimira icyo gikorwa cy'iyo nama yashoboye kuba kandi ikaba igamije inzira nziza yo guhuza opposition yose kugirango inshingano zo kubohora abanyarwanda zigerweho. Hanavuzwe ikibazo cy'impuha nyinshi zabayeho hamwe n'iterabwoba rya FPR ryashyizwe kubantu bamwe ngo be kuza muri iyo nama kuko yari inama iteye impungenge cyane abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR. Abari mu nama bishimiye ubutwari bwa buri wese washoboye kuza muri iyo nama kuko buri wese yagaragaje gukunda igihugu kandi ntakangwe n'iterabwoba ry'abatarashakaga ko inama iba. Hishimiwe ko kandi mukuyitegura habayemo ibanga rikomeye, iyo migirire ikaba yarahanganye n'ibyo bihuha n'iterabwoba kugeza umunsi w'inama. -Kungingo y'imigabo n'imigambi mishya ya opposition abagize inama bamaze kubijyaho impaka zihagije hafashwe imyanzuro ikurikira: -Inama yasanze ko n'ubwo nta ntambara iri mu Rwanda, udashobora kuvuga abanyarwanda bafite umutekano kuko hari byinshi bibi birimo kurenganya no kwica abanyarwanda b'ingeri zinyuranye bikorwa n'ubutegetsi bubi bw'igitugu bwa FPR kuburyo bihungabanya umutekano w'abanyarwanda bose kuburyo bukomeye. Iyo migirire y'ubutegetsi bubi ikaba ihungabanya umutekano, imibereho y'abaturage kandi ikanabuza ubucamanza buzima kubaho kugirango buhane abagize nabi bose. Abari munama bamaganye kumuragagaro iryo bura ry'umutekano mu Rwanda kandi basaba n'amahanga kubihagurukira kuko ubutegetsi bwa FPR bukoresha uko bushoboye bukabihisha buvuga ko mugihugu bigenda neza kandi atari ukuri. Abari munama batangaje ko bifatanije n'impunzi zose z'abanyarwanda aho ziri hamwe n'abandi bakomeza guhunga igihugu kubera ibyo bibazo by'umutekano muke hame n'ibindi. Kuri yo ngingo hemejwe ko ari ngombwa ko ubutegetsi bwa FPR bubi buvaho hakanjyaho ubutegetsi buha amahoro n'amahirwe amwe kubanyarwanda bose. Hemejwe ko buri shyaka iryo ariryo ryose ryashyira mubikorwa gahunda ryiyemeje kandi hakabaho no gusabana hamwe no kuzuzanya kumashyaka yose agize opposition kugeza bageze kuntsinzi y'abanyarwanda bose. -Ku ngingo yo gusabana no kuzuzanya kwa opposition hemejwe ko ari ngombwa kwemera ko hariho imirongo ibiri y'imibonere y'ibintu mumashyaka ya opposition ariko amashyaka agize iyo mirongo yombi akaba agomba kubahana, kuzuzanya no gukomeza kuganira bungurana ibitekerezo kubyafasha abanyarwanda bose kuko n'ubundi igiharanirwa ni igihugu cy'u Rwanda gisangiwe n'abanyarwanda bose kandi bose bakaba bakinganyamo amahirwe. Muri urwo rwego inama yasanze ko hariho amashyaka ya opposition yahisemo kujya mu mamatora yo muri 2010 n'ubwo bigaragara ko nta kizere na gito gihari ko ayo matora azaba ari amatora y'ukuri. Inama yasanze ko na none hariho andi mashyaka atemera kwitabira amatora ya FPR afifitse adashingiye kumahame ya demokarasi n'ubwisanzure. Ayo mashyaka akaba yiyemeje gukaza umurego kurugamba rwo guharanira demokarasi isesuye, igihugu kigendera kumategeko, ubutabera nyakuri, uburenganzira n'ubwisanzure bwa buri wese n'imiberho myiza ya rubanda. -Kungingo ireba umutekano w'abanyamashyaka n'abandi banyarwanda batavuga rumwe na leta ya FPR, inama yamaganye byimazeyo urugomo n'iterabwoba bikorerwa abanyarwanda muri rusange, no ku buryo bw'umwihariko abanyamashyaka, abagize andi mashyirahamwe nyarwanda n'abanyamakuru. Opposition yashinze aba perezida b'amashyaka kumvikana bagashyiraho za bureaux n' antennes zishinzwe gukusanya amakuru no kubonera umuti icyo kibazo cy'umutekano. -Inama yemeje ko hagomba gutegurwa conference internationale ihuza abahagariye abanyarwanda bose, ikaba umwaka utaha wa 2010 mbere y'uko amatora ya Perezida wa Republika ategurwa na FPR mu Rwanda aba. Abateguye iyi nama y'uyu munsi biyemeje no gutera inkunga mugutegura iyo conférence. Inyito y'iyo nama hemejwe ko izakomeza kunononsorwa. -Kubijyanye n'ubucamanza bwiza kubanyarwanda bose hamwe no guca akarengane burundu n'umuco wo kudahana mu Rwanda, inama yahuje amashyaka ya opposition yemeje ko abakoze genocide hutu na tutsi n'ibindi byaha byo gutsemba inyoko muntu mu Rwanda no mukarere k'ibiyaga bigari bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa n'inkiko zimwe by'intangarugero nta kurobanura amoko, ibihe, ababikoze, n'ibindi. -Inama yemeje ko guhera kuri iyi tariki hatangijwe ikigega « Fond de soutien de toute l'opposition Rwandaise » kigamije kugoboka abaturage bose mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Abayobozi b'ikigega ni abakuru b'amashyaka. Buri mukuru w'ishyaka mubiyemeje kugishinga ni umwe muri ba administrateurs bagize ubuyobozi bw'ikigega. Abatanze icyo gitekerezo basabwe kukinononsora neza kandi bagatuma gikora neza ndetse bakanafatanya n'abandi banyamashyaka kugishakira inyito. Inama yashoje imirimo yayo sa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Bitangarijwe I Bruxelle tariki ya 10/12/2009 Bishyizweho umukono n'amashyiharamwe akurikira: -Ishyaka UDFR Ihamye,www.udfr-ihamye.com ihagarariwe na Bwana Hitimana Boniface, Président -Ishyaka Partenariat Intwari-Imanzi ihagarariwe na Bwana General Habyarimana Emmanuel -Ishyaka Banyarwanda-Insangizamahoro rihagarariwe na Bwana Rutayisire Boniface, Président -Ishyaka PS Imberakuri rihagarariwe na Bwana Bernard Ntaganda Président |
No comments:
Post a Comment