Pages

Wednesday 28 May 2014

RWANDA: ABANDI BANTU BARENGA 60 BASHIMUSWE BAFUNGIWE MU KIGO CYA GISIRIKARI I KANOMBE


KIGALI: ABANDI BANTU BARENGA 60 BASHIMUSWE BAFUNGIWE MU KIGO CYA GISIRIKARI I KANOMBE.

28 mai 2014

Ubutabera

Nyuma y'uko FPR ikoze ikinamico mu rukiko rw'i Musanze ikerekana bamwe mu bo DMI yari yarashimuse, ndetse ikanarekura bamwe, Ikaze Iwacu yabonye andi makuru avuga ko hari abandi bantu benshi bashimuswe mu mugi wa Kigali no mu tundi duce tw'u Rwanda, ubu bakaba bafungiye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

Hagenimana Segatwa Robert afungiye muri gereza ya gisirikari, ku Mulindi wa Kigali

Hagenimana Segatwa Robert afungiye muri gereza ya gisirikari, ku Mulindi wa Kigali

Ubu kubera igitutu bimwe mu bihungu bikomeye ku isi, bifite za ambasade mu Rwanda, biri gushyira kuri leta ya FPR, abo bantu barenga 60 bafungiwe i Kanombe, nabo batangiye kubakorera ikinamico mu rukiko rwa Nyamirambo ejo hashize tariki ya 27-05-2014, aho nabo bari kubashinja gukorana na FDLR, mu mugambi wo guhirika leta ya Paul Kagame. Mu bafungiye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe, Ikaze iwacu yashoboye kumenyamo uwitwa NDERERIMANA ALEX hamwe na bA EXECUTIFS 3 b'imirenge yo mu karere ka Musanze.

Harimo kandi umu Lieutenant wa RDF tutarabasha kumenya amazina wigishaga mw'ishuri rikuru rya gisirikari rya Nyakinama, ndetse harimo n'undi musirikari wa RDF ufite ipeti rya Majoro,Inkeragutabara nyinshi cyane n'aba professeursbigisha ku mashuri yisumbuye na kaminuza mu mugi wa Kigali no mu karere ka Rubavu na Musanze.

Ikindi nuko na wa mugabo witwa Hagenimana Segatwa Robert wari washimuswe mu karere ka Rubavu tariki ya mbere mata 2014, ubu afungiye muri gereza ya gisirikari iba ahitwa ku Mulindi wa Kigali. Aha kandi ni naho Uwitwa Samuel Niyibizi afungiye. Uyu Samuel ni umuyobozi wa koperative iroba mu kiyaga cya Ruhondo akaba na none ayobora ishyirahamwe riroba amafi mu Murenge wa Kinoni akaba anikorera nka Rwiyemezamirimo. Umuntu yakwibaza impamvu ituma abasivili basigaye bafungirwa mu magereza ya gisirikari. 

Uretse ko nta kindi babikorera, uretse kuyobya amarari, ngo hatagira urabukwa aho babahishe, kubera ko ibigo bya gisirikari bitagendwa cyane. Ikindi nuko kubafungira mu bigo bya gisirikari, bifasha inzego za DMI kubica urubozo, bisanzuye. Banyarwanda, mwivunira ibiti mu matwi, ntimwishinge abanyapolitiki bagamije inyungu zabo bwite, dutabarize abacu, abo banyapoltiki bazabazwa ibyo bakoze, igihe abaturage bazaba babonye ijambo.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development