Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,Nk'uko mubibona muri opposition nyarwanda muri iyi minsi, ibintu bikomeje guhinduka mumashyaka ya opposition uko bukeye n'uko bwije. Uyu munsi ni RNC yahindaguye ubuyobozi n'abayobozi, ejo hashize hari ivuka rya CPC na PS Imberakuri isa n'iyahuye n'ibibazo ariko hakaba hari inkuru nziza itagira uko isa itangiye gukwira hirya no hino ko Ntaganda washinze PS Imberakuri ashobora gufungurwa mubihe bya vuba.Naramuka afunguwe rero bizagenda bite ibya PS Imberakuri yiyunze na FDLR na RDI? Bizamera nka FDU-RNC igipande kimwe kigume muri CPC ikindi kiyoborwe na Ntaganda mu Rwanda ?Icyo nabwira abanyarwanda n'uko iyo habaye impinduka muri ubu buryo muri opposition, ntawe ugomba kugira impungenge yibaza ko hari icyo byadindiza.Oya rwose ntagishobora kudindira cyangwa gusubira inyuma kuko kuri ubu opposition yubatse kuri za mouvances zinyuranye. Muri izo mouvances harimo imwe igizwe n'ishyaka Banyarwanda na MRP Abasangizi n'andi mashyaka turimo tuganira bifuza kujya muri uwo murongo.Iyi mouvance y'ishyaka Banyarwanda isangiye n'andi mashyaka, ni mouvance y'urukuta rukomeye cyane muri opposition kuko niyo yazamuye cause y'abavictimes bose kandi iyi cause muri ibi bihe yabaye iy'amashyaka yose ya opposition.Iyi mouvance y'ishyaka Banyarwanda ifite amateka n'ibikorwa byinshi kandi ni mouvance yita kukibazo cy'impunzi, ikibazo cy'inigwa ry'itangazamakuru mu Rwanda, ikibazo cyo kugira système nshya ya demokarasi mu Rwanda itazagira uwo iheza, Gusabana hagati y'amashyaka n'abanyarwanda, etc. Ndetse iyi mouvance yiyemeje kongera umurego mu gukorana n'andi mashyaka yose n'abantu kugiti cyabo afite mushingano zabo biriya bibazo bivuzwe n'ibindi.Hari kandi undi mwihariko ko twe turi mouvance ivuga ukuri kandi ikaba itagira aho yiheza n'ubwo intagondwa zimwe zibifata nabi kuko bo bamenyereye ko umuhutu agomba kwangana n'umututsi umwe ntiyegere undi. Ikintu cyo gusabana hagati y'amoko cyangwa abadahuje ibitekerezo, icyo nicyo cyabuze muri opposition hanze y'igihugu n'imbere mugihugu. Gusabana hagati ya opposition yose bigiye kurushaho koroha kuko icyo batavugagaho rumwe cya genocide hutu na genocide tutsi cyacyemutse kuburyo amashyaka yose abyemera kimwe. N'uwo muzajya mubona anyuranije n'abandi ntimukamufate nk'ishyaka bizajya biba we kugiti cye bitewe n'impamvu ze bwite zishingiye kubibazo bye. Kuba rero iyo ntambwe yaratewe, ubusabane bugiye kuba bwinshi kandi FPR n'amacuti yayo ntibazongera kugira aho bagera bacamo ibice opposition bitwaje icyo kibazo. Buri wese abwire abanyamahanga bari bakiri mumurongo wo kwinangira ko iyi ntambwe yamaze guterwa na bose muri opposition nyarwanda kumashyaka yose. Iyi ngingo tuzayigarukaho byumwihariko.Ikibazo gikomeye ahubwo kirimo kigwa na mouvance yacu ni ukureba uburyo abantu bo mugihugu twabavana mumurongo wo kubona opposition nk'abanzi nk'uko babyigishwa na bamwe b'intagondwa bo muri FPR. Ibyo biradusaba gusatira FPR tukayumvisha ko kuba tudahuje ibitekerezo na FPR ari ubukungu bw'u Rwanda kuburyo bitavuze ko turi abanzi b'abanyarwanda FPR iyobora mugihugu. Aha rero biradusaba kubona uburyo bunoze bwo gukemura icyo kibazo. ibitekerezo bya buri wese birakenewe.Abari muri opposition twese nituramuka twemeye ko bibujijwe guhura ndetse no gusabana n'abantu bari mugihugu bizaba ari ikosa rikomeye ry'amateka kandi bizagira ingaruka kubantu bose baba abo muri FPR cyangwa opposition ndetse na za generations zindi zizabaho. Na none nitwiheza muri opposition ntidusabene hagati yacu ndetse ngo twongere dusabane n'abo mugihugu, tuzaba dukinnye umukino w'intagondwa za FPR hamwe n'intagondwa zo muri opposition kandi intagondwa z'impande zombi ntacyo zizamarira igihugu ndetse ni nke cyane. Hakorwe iki rero kugirango urwo rugamba abashyira mugaciro turutsinde twaba abari hanze cyangwa abari mugihugu ?Uru rugamba dutangiye rero ni urugamba rutarwanywa n'abanebwe cyangwa abanyantege nke mubitekerezo cyangwa gutinyuka. Ndetse ni urugamba rutarwanywa n'intagondwa zaritswe n'urwango rw'uturere, amoko n'ibindi. Buri wese rero wumva urushoboye atumiwe kuri uru rugamba yaba ari mu ishyaka runaka cyangwa kugiti cye. Twe kuba kumwe natwe ntabwo bisaba ko tugirana amasezerano y'ubufatanye ahubwo ni ukumva uri mumurongo wacu utari uwo intagondwa izo z'impande zose.Kubijyanye n'ibibazo biri muri opposition mumashyaka amwe he kugira uhungabana nabona amashyaka amwe arimo kwivurugurura cyangwa guhura n'ibibazo. Ntawe ugomba guhangayika kuko mouvance ibarebera kure mwese kandi ikaba igizwe n'ishyaka Banyarwanda rikorana n'ayandi yose turahari. Ibibazo ntagihe bitabayeho muri opposition mumashyaka yose kandi ntacyo byahungabanije kuko ishyaka Banyarwanda ryagumye riba ijisho ry'andi mashyaka n'abanyarwanda muri opposition nyarwanda. N'ubu rero turahari kandi urugamba rw'amahoro rurakataje.Ibitekerezo bya buri munyarwanda birakenewe kuko iri ni ikoni naryo rikomeye cyane mumateka y'u Rwanda.NdabashimiyeBitangarijwe i Bruxelles tariki ya 26/05/2014Rutayisire BonifacePrésident w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa TUBEHO TWESETel : (32) 488250305
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------On Monday, May 26, 2014 5:17 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
On Monday, May 26, 2014 12:36 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [banyarwandaresearchcenter]" <banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr> wrote:
En date de : Mar 22.12.09, BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr> a écrit :
De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
Posted by: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment