Pages

Wednesday, 28 May 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* RNC: Abayobozi bakuru batowe le 25/05/2014

 

@Davis Muhire:

Nshimye ko wivugiye ko utari umuvugizi wa RPF. Ngaye cyokora ko ushyira RPF imbere nk'aho ariryo shyaka mbonera andi mashyaka yagombye kurebera ho.

Kuva ryari "parite" y'abagore ariyo igomba gushyirwa imbere kurusha ubushobozi bya buri muntu mu bijyanye n'icyerekezo cy'ishyaka runaka? Kubera iyi mpamvu ndahamya ko ikibazo cyawe kuri leadership ya RNC nta shingiro gifite.

Kwiyerekana uko utari ngo ukunde ushimwe (n'amahanga) si ibya bose. Ni umuco mubi wihariwe RPF-Inkotanyi.

Ingero ni myinshi:

-RPF yateje imbere igitsina gore bya nyirarureshwa kubera ko yabarunze mu nteko ishinga amategeko!

-RPF yateje imbere u Rwanda bya nyirarureshwa kubera ko kwubaka imitamenwa muri Kigali, ubukungu bukaba budasiba kwiyongera buri mwaka, n'ubwo akazi kabona umulgabo kagasiba undi, inzara ikabuma, amavunja akaba yaragarutse mu Rwanda, mu cyaro urugi rukaba rusigaye rukingwa n'abantu batatu kubera ko abeshi ari imidali bitewe n'indyo nke kandi nkene...!

Wibuke kandi ko iiriya mitanenwa u Rda ruyikesha gusahura abaturanyi bacu b'abanyekongo, rukayikesha imfashanyo ndengakamere z'amahanga ( iruta iyo afrique subsaharienne yose hamwe yabonye muri iyi myaka icumi ishize), imisoro y'abaturage idafashije ya hato na hato, ibi bikiyongera kuri gahunda ndende yo gukenesha ibyaro, gahunda yicisha abaturage inzara.

-RPF yunze abanyarwanda bya nyirarureshwa kubera ko abanyarwanda mu moko yose bava mo bakomeje kuyihunga no kwishyira hamwe ngo bayirwanye. 
Abanyarwanda mu moko yose bavamo bakomeje guhigwa bukware n'iriya ngoma mpotozi, bakicwa cg bagafungwa bazira kutavuga rumwe na RPF. Ngubwo ubwiyunge RPF iririmba, inkomamashyi zayo ziti komeza imihigo!

-RPF yazanye umutekano mu gihugu, ubu u Rda nirwo gihugu gitekanye kw'ishi kandi mu by'ukuri buri mu nsi abanyrwanda bicwa cg bagadhimurwa n'inzego z'umutekano, RPF ikaba inakomeje guteza akaduruvayo mu karere. 

Ngibyo bimwe mu bigaragaza ko RPF yishyira imbere nk'akaguru karwaye umufunzo, ikigaragaza uko itari, igamije gushimisha amahanga aho gushimisha abanyarwanda, akaba ari yo mpamvu leadership y'ishyaka nk'iri, rihonyora abaturage baryo ariko rikiyerekana uko ritari, utagombye kuryifashisha unenga leadership y'andi mashyaka.

Gira amahoro.



On May 27, 2014, at 5:18, "Davis Muhire davis.muhire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nzinink,

Urareba ugasanga kiriya kibazo nabajije nta shingiro gifite ku buryo umuntu atakinenga RNC? 
Sindi umuvugizi wa FPR gusa icyo nzi nuko mu buyobozi bwayo harimo parite y'abagore n'abagabo.

Sent from my iPad

On May 26, 2014, at 11:43 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

@Davis Muhire.

Babivuze ukuri ko "ubuze icyo anenga imbyeyi agira sti dore icyo gicebe cyayo"!

Mbere y'uko ujombora leadership ya RNC twereke uko leadership ya RPF iteye maze tuzigereranye.

Pour votre info, 
RPF ndabona yaragize isoni zo kugaragaza iyo leadership kuri website yayo.

Leaders of RPF | RPF INKOTANYI

http://rpfinkotanyi.org/wp/?page_id=90

What a shame!


On May 26, 2014, at 7:30, "Davis Muhire davis.muhire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Netters,

Mbese RNC nta bagore igira? Uretse uriya ushinzwe abagore nyine abandi bose ni abagabo! Ibi ntabwo bijyanye n'iki kinyejana kabisa!

Sent from my iPad

On May 26, 2014, at 9:43 AM, "Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

 

HOST: Serge Ndayizeye

TOPIC: AMATORA YA KOMITE NKURU NSHINGWABIKORWA Y'IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Komisiyo ishinzwe amatora ya Komite Nkuru Nshingwabikorwa y'Ihuriro Nyarwanda (RNC) ishimishijwe no kumenyesha abayoboke b'Ihuriro Nyarwanda, Abanyarwanda bose kimwe n'Abanyamahanga ko, ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2014, habaye amatora yo gushyira ho abagize Komite nkuru nshingwabikorwa. Abatowe mu myanya iteganijwe na sitati z'Ihuriro Nyarwanda ni aba bakurikira:

Abagize ibiro

1. Umuhuzabikorwa Mukuru: Dr Theogene Rudasingwa
2. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere: Jerome Nayigiziki
3. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri: Gervais Condo
4. Umunyamabanga mukuru: Dr Emmanuel Hakizimana
5. Umubitsi mukuru: Corneille Minani

Abayobozi bakuru b'amatsinda ahoraho

1. Itsinda ry'abategarugori: Christine Mukama
2. Itsinda ry'urubyiruko: Faustin M Rukundo,
3. Itsinda ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu n'ibibazo by'impunzi: Frank Ntwali
4. Itsinda ry'ububanyi n'amahanga, n'ubufatanye n'andi mashyirahamwe: Jean Marie Micombero
5. Itsinda ry'ubushakashatsi n'igenamigambi: Abdulkarim Ali
6. Itsinda ry'umutungo: Providence Rubingisa
7. Itsinda ry'itangazamakuru n'itumanaho: Jean Paul Turayishimiye
8. Itsinda ry'ubukangurambaga: Jonathan Musonera
9. Itsinda ry'ubukungu, ibidukikije n'imibereho myiza y'abatugage: Edouard Kabagema
10. Itsinda ry'uburezi n'umuco: Benjamin Rutabana.

Nk'uko biteganywa na sitati z'Ihuriro Nyarwanda, manda y'abatowe ni imyaka ibiri.

Komisiyo ishinzwe amatora

 
 

 
UT UNUM SINT

Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights

 
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development