Pages

Tuesday 19 February 2013

Rwanda: Kagame ibintu bikomeje kumuyobera

Kagame ibintu bikomeje kumuyobera arirukanka hirya no hino ashakisha uwamutera inkunga ari nako yiruka mu baturage abikundishaho: Taliki 19 Gashyantare 2013 araba ari mu karere ka Nyamagabe

février 18th, 2013 by rwanda-in-liberation
 
kagame-at-nyamasheke.jpg
Muri iki gihe havugwa ibibazo mu butegetsi bwa Kagame, akomeje gushakisha uko yabyikuramo ariko biramukomereye cyane kuko yahawe akato n'isi yose ari nacyo gituma arimo yiruka mu baperezida b'Afurika ngo arebe niba hari uwamupfa agasoni akamurema agatima wenda n'iyo yaba amubeshya. Kujya kwa Denis Sassou Nguesso byabaye gushakisha ubuhungiro ariko uyu muperezida na we ngo ntacyo amumariye kuko bagenzi be ngo baba baramwihanangirije ko atagomba gukorana n'umuntu uteza akavuyo mu karere kose.
Aho muri Congo Brazzaville aho yagiye taliki 16-17 Gashyantare 2013 ngo yatumije inama y'abanyarwanda baba muri icyo gihugu ariko ngo yaba yarabonye batandatu gusa bituma asubika ibyo kubonana nabo yohereza ushinzwe iby'itangazamakuru mu biro bye ngo abe ariwe ubonana n'iyo mbuzakurahira kuko abandi ngo batagikeneye kumva umunyagitugu nka Kagame wayogoje ibintu akaba n'abaperezida b'Abanyafurika yari yarifatiye baramukuyeho amaboko. Uwa mbere ngo wasabye bagenzi be ko bagomba guha akato uyu munyagitugu ngo yaba ari perezida wa Tanzaniya Jakaya Molisho Kikwete ariko n'abandi ngo ntawe ukimucira akari urutega. Ibi bikaba byaratumye Kagame ata umutwe ku buryo ngo yagiye gushakisha amaboko mu bihugu by'Afurika y'uburengerazuba bivuga ururimi rw'igifaransa ubusanzwe atari akunze kugendamo ariko nabo ngo baragerageza kumwirinda ngo atabanduza imungu y'ubugome.
Ubwo amaze gufata ubusa kwa Sassou Nguesso atashye ageze i Kigali ahita ategura urugendo rwo kujya gushaka abaturage i Nyamagabe ngo bamukomere amashyi yibagirwe akato amazemo iminsi. Abasirikari n'abapolisi batagira ingano bakaba boherejwe mu majyepfo kuhashinga ibirindiro kuva uyu munsi taliki 18 Gashyantare 2013 kugeza atashye, dore ko hamaze iminsi havugwa inkuru zo kumuhirika ku butegetsi ngo byaba kugeza magingo aya bigeregezwa imigambi igapfuba.
Mu minsi ishize hakaba harabaye agashya mu ngabo aho bamwe mu basirikari bandikiye urwandiko umugaba mukuru w'ingabo General Charles Kayonga bamubwira ko batishimiye kujya muri Kongo ko ngo babona nta mpamvu bagomba gukomeza guteza akavuyo muri icyo gihugu ari nako bamwe mu basirikari bayoboye bahasiga agatwe. Kayonga ngo yaba yaragejeje urwo rwandiko kuri Kagame amubwira ko abasirikari batishimiye urugamba rwo muri Kongo ariko Kagame agatumiza abasirikari bakuru akababaza abatifuza kujya muri Kongo n'ababyifuza ngo bitandukanye ariko habura n'umwe kuko bazi neza ko icyo yabishakiraga kwari ukugirango abone abatabishaka aberekeze aho asanzwe ashyira abo yita ibyigomeke. Abajije Kayonga abo bantu abo aribo amusubiza ko ngo ari tract banyujije munsi y'urugi rw'ibiro bye ariko kwari ugutinya kugirirwa nabi.
Ikindi nanone kigaragara ko ubutegetsi bwa Kagame butorohewe ni uko yategetse abahagarariye amashyaka gukoresha inama mu ihuriro ry'amashyaka bita forum des partis politiques aho bahawe amabwiriza ko niba bigejeje mu kwezi kwa Mata 2013 batarasubizwa inkunga ngo amashyaka ubwayo niyo agomba kuzitangira amafaranga yo gufasha abakandida bayo mu matora y'abadepite ateganyijwe mu mpera z'umwaka wa 2013 mu gihe ubusanzwe aya mashyaka yagenerwaga amafaranga avuge mu ngengo y'imari ya leta mu rwego rwo kuyafasha mu kwiyamamaza none ubu ngo abayahagarariye bagomba gutangira gukora propaganda mu baturage bakazabona amafaranga yo kwiyamamaza mu matora y'abadepite.
Bikaba bigaragara ko Kagame atorohewe na busa ku buryo isaha n'isaha ashobora gutakaza ubutegetsi n'ubwo hari abatabona neza inzira byacamo ariko abo ni abo yahumye amaso batabasha kubona aho ibintu bigeze.
Reka tubitege amaso burya ngo iminsi irira igahimwa n'umwe.
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development