Pages

Thursday 28 February 2013

Rwanda: Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino


Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino kubera gushakishiriza Kagame amafaranga mu baturage mu gihe inkorsmutima ze nazo zikomeje kumuvuganira ngo asubizwe imfashanyo

février 28th, 2013 by rwanda-in-liberation
ki-moon.jpg
Mu Rwanda ikimaze iminsi kigaragara kandi kivugwa na benshi ni uburyo abaturage hirya no hino bakomeje guhohoterwa, bagakubirwa, bagafungwa, bakamburwa ibyabo ku ngufu ndetse bagakorerwa n'ibindi bibi babikorerwa n'intore za FPR n'imitwe yayo yose yaba iya gisirikari, iya gipolisi n'iyitwara gisirikari cyane cyane izwi ku izina rya local defences forces n'inkeragutabara bita reserve force mu cyongereza.
Iri hohoterwa ryo gukubitwa no gufungwa ndetse no kunyagwa ibyabo abaturage bagiye bahura nabyo aho bahatirwaga ngo gutanga amafaranga ya mutuelle, abandi ngo ni inyubako z'amashuri, iz'abarimu n'iz'abapolisi, ahandi ngo ni uguhemba inkeragutabara nab a gitifu, ndetse hari n'aho bababwiye ko umurenge (Kacyiru) ngo ufite ibibazo by'amafaranga none ngo uwafatwaga wese yagombaga kurekurwa atanze hagati ya bitatu na bitanu by'amanyarwanda. Ibi bikaba byarabaye taliki 23 Gashyantare 2013 aho abantu bafashwe ngo bazindukiye mu bindi bitari umuganda hanyuma barafungwa. Icyaje kugaragara gisekeje ni uko abari bafashwe ngo babonye ko abayobozi b'umurenge barubiye ngo barashaka amafaranga byanze bikunze maze batuma kubo mu miryango yabo basize hanze ngo iboherereze amafaranga mu materefoni yabo ibyo bita Tigo cash cyangwa MTN Mobile money. Ngo bamaraga kuyakira abayobozi b'umurenge bakabereka numero ya telephone bayoherezaho bakabona kurekurwa.
Biteye isoni n'agahinda kubona leta yishongoye ngo irishoboye bigatuma abayiteraga inkunga bifata none ikaba irimo gusahura abaturage duke bari batunze. Ubundi se nibamara kudusahura bakatumara bazabigenza gute? Iri hurizo niryo ririmo gutuma Kagame ashakishiriza kubura hasi no hejuru ngo abone aho yapfunda imitwe. Bikaba bivugwa ko umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon ngo yaba yaramusabiye gukomorerwa ndetse na Tony Blair akaba ubu ngo atakira atakiryama ngo arebe ko yazongera kwibonera 1/10 igihe Kagame yaramuka ashubijwe amafaranga n'ubwo adahakana uruhare rwa Kagame muri Kongo ariko ngo si we ukwiye guhanwa wenyine. Ibi bikaba bitakagombye kuvugwa n'umuntu nk'uriy wiyita inararibonye yirengagiza amaraso y'inzirakarengane yamenetse mu ntambara bakomeje gutera inkunga. Mbese ariya maraso azabazwa nde? Iriya facture izishyurwa na nde? Mbese Kagame asubizwe imfashanyo akomeze amarire ku icumu abanyarwanda n'abanyekongo ngo ni uko afite abazamuvuganira yambuwe imfashanyo akazisubizwa?
Uko bimeze kose abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe cyane cyane ko bigaragara ko Kagame akomeje kongera kwisuganya yigira nyoni nyinshi, asinya amasezerano ya nyirarureshwa kandi atarigeze ahagarika kujya muri Kongo. Ikindi ni uko kuba abanyarwanda bakomeje kujujubywa n'ubutegetsi ari benshi byakagombye gutuma abatavuga rumwe na leta ya Kagame babona imbaraga zo kuyirwanya koko niba bafitiye impuhwe abaturage.
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development