Pages

Wednesday 10 April 2019

[haguruka] Ngoma: 25 bafashwe bareba Champions League, babaraza ku murenge | UMUSEKE

 


Ngoma: 25 Bafashwe Bareba Champions League, Babaraza Ku Murenge


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira muri Ngoma  Francis Bushayija  yatangarije Umuseke ko mu mu ijoro ahagana saa tanu inzego z'umutekano zafashe abantu 25 barimo bareba imikino ya 1/4 k'irushanwa rya UEFA Champions League. Ubuyobozi buvuga ko bishe amabwiriza agenga imyitwarire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Avuga ko amakuru y'uko bariya bantu barimo bareba umupira kandi basakuza bayahawe n'ababonye binjira ariko ntibasohoke.

Yagize ati  "Abaturage babonaga abantu binjira ahantu mu kumba ariko ntibasohokemo kandi ari benshi baza kubitubwira dufatanyije na Police, DASSO n'ingabo turaza turabafata kuko bishe amabwiriza y'ibihe by'icyunamo."

Nyiri urugo bafatiwemo witwa William Mutabazi ngo yahise yiruka baramubura. Abafashwe umukuru muri bo afite imyaka 42, na ho umuto muri bo afite 18 y'amavuko.

Uyu muyobozi anenga bariya bantu bahisemo kureba umupira ari benshi, bagasakuza, bagaragaza ibyishimo mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe by'icyunamo bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo ikibabaje ni uko abenshi mu bafashwe bakiri urubyiruko kandi ari rwo mizero y'u Rwanda.

Yasabye abaturage kumva ko ibihe Abanyarwanda barimo byihariye, abishima batagomba kurengera ngo babigaragaze ku karubanda.

Uyu muyobozi asaba ababyeyi gukomeza guha abana uburere banabaganiriza ku mateka ya mbere, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo kugira ngo bumve aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze n'akamaro k'ibi bihe byo kwibuka.

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko ibikoresho bakoreshaga bareba umupira na byo byafashwe. Ibyo bikoresho ngo ni projector, radio n'ibindi.

Mu masaha ya kare muri iki gitondo, aba baraye bafunze baganirijwe ku byerekeye ibi bihe byo kwibuka nyuma barabarekura.

Taliki 07 Mata, 2019 ubwo hatangizwaga icyunamo mu murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge hari umugabo wafashwe n'inzego z'umutekano nyuma yo kuzana mu biganiro byo kwibuka agatabo karimo imbwirwaruhame ya Perezida Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda  ashaka kugasomera abari aho ngo bamenye amatwara ya MRND.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development