Pages

Tuesday 16 April 2019

[haguruka] ’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

 

'Le Monde' N'ikinyoma Mu Bishushanyo Ku Rwanda

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru cyo mu Bufaransa 'Le Monde' – kimwe mu bikomeye muri iki gihugu, cyashyize ahagaragara igishushanyo [cartoon/caricature] cyateje impagarara hanze aha gishushanya ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyasesenguye uko Umushushanyi w'umuhanga ukorera 'Le Monde' witwa Serguei yahanze igishushanyo hejuru cyanditseho 'Rwanda' kigaragaza abagabo babiri, buri umwe acigatiye umuhoro ariko amajosi anagana yonyine, imitwe yabo igaragara hasi ku butaka yacitse. Iyo mitwe yatakaye hasi, umwe uba uri kubwira mugenzi wawo ngo 'Twakwiyunze?'.

Si ubwa mbere, yewe si n'ubwa kabiri iki kinyamakuru kifashisha ibishushanyo mu bikorwa bisa no guharabika ndetse no kugoreka amateka n'ibibera mu Rwanda nkana.

Nubwo kuri iyi nshuro Le Monde yasabye imbabazi, amazi yasaga n'ayarenze inkombe kuko icyo gishushanyo cy'agahomamunwa cyari cyamaze gushegesha imitima ya benshi, cyane cyane abakoresha murandasi.

Mu gusubiza amaso inyuma ariko mu myaka ya za 1994 mu gihe cya Jenoside na nyuma imaze guhagarikwa n'Inkotanyi, Le Monde ntiyigeze iha agahenge u Rwanda, yahoraga irugenda runono ishaka uburyo butandukanye bwo kwambika icyasha FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside.

Nka tariki 15 Nzeri 1995, nyuma y'amezi make Jenoside ihagaritswe, Le Monde yasohoye igishushanyo kiriho Paul Kagame wari umuyobozi w'ingabo z'Inkotanyi, kimugaragaza mu ishusho y'umunyagitugu uhishe umuhoro mu mugongo (intwaro yifashishijwe mu kurimbura abatutsi muri Jenoside) ahagaze mu kidendezi cy'amaraso.

Kuva mu 1994 icyo kinyamakuru cyakoresheje intwaro zose gishoboye ngo kigaragaze mu buryo bw'ibinyoma ko FPR ari amashitani nayo yakoze Jenoside adafite icyo azageza ku gihugu.

Muri Kanama 1994, hari ikindi gishushanyo cyashushanyijwe na Le Monde kigaragaza ingabo z'u Bufaransa zari muri muri Zone Turquoise zisubiye iwabo.

Icyo gishushanyo kigaragaza umusirikare w'umufaransa agiye kurira indege, agahindukira asezera ku musirikare wa FPR Inkotanyi amubwira ngo 'Noneho turabyemeranyaho, Jenoside ntisubire!!!"

Igishushanyo cya Le Monde mu 1994, umufaransa abwira umusirikare wa FPR ko nta yindi Jenoside izongera kubaho

Umufaransa Jean Paul Gouteux yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Le Monde 

Mu myaka ya 1999 umwanditsi w'Umufaransa Jean Paul Gouteux yanditse igitabo 'Le Monde un contre pouvoir' kigaragaza uruhare rw'ikinyamakuru Le Monde mu kuyobya uburari no gukwiza ikinyoma ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitabo Gouteux yerekana uburyo ikinyamakuru Le Monde n'ibindi binyamakuru bikomeye mu Bufaransa byakoreshejwe cyane n'ubutegetsi bwateye inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yigeze kugirana n'Ikinyamakuru Dominion cyo muri Canada, Gouteux yagize ati "Urebye ubunyamaswa bwebereye mu Rwanda mu gihe cy'amezi atatu uhereye Mata 1994, birababaje cyane gusoma uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa byabitangazaga. Ntabwo byari byitaweho."

Gouteux avuga ko ibinyamakuru byakoreye mu kwaha kw'abategetsi, byirengagije inshingano zabyo zo kuvuga ukuri kandi byari gushoboka ko Jenoside ihagarikwa kare.

Ati "Hari uburyo bubiri bwashoboraga gukumira Jenoside. Ubwa mbere kwari ukugaragaza ubukana bw'ibyabaga guhera muri Mata 1994 hanyuma bakabisakaza ku buryo abantu babimenya bagasaba ko bihagarara. Icya kabiri kwari ukugaragaza uruhare rw'abategetsi b'abafaransa mu biri kuba, byari kubashyira ku gitutu cyo kugenzura imyitwarire y'ibyo inshuti zabo zo mu Rwanda zari ziri gukora."

Gouteux avuga ko uwahoze ari Umuyobozi ushinzwe urwego rw'ubutasi mu Bufaransa, Claude Silberzahn yigeze kwiyemerera ko afatanyije n'uwari Umuyobozi wa Le Monde Jean-Marie Colombani, bajyaga bacura ubukangurambaga bugacishwa muri icyo kinyamakuru bitewe n'icyo bashaka.

Tariki 22 Kamena 1994, ikinyamakuru Le Figaro cyanditse inkuru igaragaza ko abari gukora Jenoside mu Rwanda bamenyekanye kandi ko hari umugambi w'ubutegetsi bw'u Bufaransa gukomeza kugaragaza FPR nk'amashitani bicishijwe mu binyamakuru byo mu Bufaransa.

Umunyamakuru Mathieu Olivier wa Jeune Afrique na we yigeze kwandika inkuru ifite umutwe ugira uti 'Rwanda, un génocide colonial, politique et médiatique' aho agaragaza ko ikinyamakuru Le Monde byari koroha gutahura ko amakuru gihabwa n'inzego z'iperereza kibeshywa gishingiye ku mikoranire myiza yari hagati y'ubutegetsi bw'u Bufaransa n'ubwakoze Jenoside ndetse n'uburyo u Bufaransa bwangaga urunuka FPR Inkotanyi.

Guhera mu 1999, Jean Paul Gouteux yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Le Monde, umuyobozi wacyo Jean Marie Colombani n'umunyamakuru Jacques Isnard bashinjwa gutangaza ibihuha ku byaberaga mu Rwanda mu 1994 bashingiye ku makuru bahabwaga n'inzego z'ubutasi z'u Bufaransa. Mu 2006 urukiko rw'ubujurire i Paris rwahamije Colombani na Isnard uruhare mu gutangaza ibinyuranye n'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko y'urubanza Le Monde yatsinzwemo na Jean Paul Gouteux

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa biracyasaza imigeri

Nubwo ukuri gukomeza gutsinda ikinyoma, ibinyamakuru byo mu Bufaransa byinshi ntibirashirwa ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi, agakomye kose gashaka kububangamira bagatiza umurindi cyane cyane iyo bigeze kuri Jenoside.

Urugero tariki 8 Mata 2019, Radiyo Europe 1 yahitishije ikiganiro cyiswe 'Quelle est la politique africaine du gouvernement' nyuma y'umunsi umwe Perezida Emmanuel Macron yemeje ko tariki 7 Mata buri mwaka mu Bufaransa hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakuru Vincent Hervouet muri icyo kiganiro yarabyamaganye, avuga ko bidakwiriye ngo mu gihe Abahutu bishwe bo batibukwa.

Yagize ati "Nta cyunamo gihari cy'Abahutu bishwe na FPR. Nta rwibutso, nta munsi wo kubibuka baraho gusa mu gicucu, ni urupfu rwa kabiri. Mu bwicanyi bwose bwabereye muri Afurika y'Iburasirazuba, Emmanuel Macron yahisemo kwemera gusa ubwo mu 1994, nta kureba ku bwabaye mbere cyangwa nyuma."

Hervouet yumvikanisha amagambo amenyerwe y'abahakana Jenoside, avuga ko abatutsi bazize "intambara", bityo ko urupfu rwabo rudakwiriye kuba umwihariko.

Mu minsi ishize nanone , ikinyamakuru RFI kibifashijwemo n'umunyamakuru wacyo Sonia Rolley cyahitishije ikiganiro cyuzuye akumiro bagiranye na Jean-Hervé Bradol, umufaransa uzwi cyane mu guharabika Leta y'u Rwanda, aho avuga ko muri Jenoside hari Abatutsi bishwe n'Abahutu kubera ko ari Abatutsi ariko ko ku rundi ruhande hari n'Abahutu bishwe kuko ari Abahutu.

Bradol we ntanatinyuka kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ayita Jenoside yo mu Rwanda.

Igishimangira ko bisa n'umugambi w'ibinyamakuru byo mu Bufaransa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko n'aho bitari ngombwa bagerageza kuzamura ikibazo cya Jenoside abyiri.

Claudy Siar wa RFI aganira na Yvan Buravan yazanye ibya jenoside ebyiri

Umuhanzi Yvan Buravan tariki 9 Mata yagiranye ikiganiro na Claudy Siar wa RFI, aho yagombaga kuvuga ku gitaramo cye mu Bufaransa nyuma yo kwegukana igihembo Prix Découvertes RFI 2018.

Buravan yagiye nk'umuhanzi byongeye wavutse nyuma ya Jenoside agomba kuvuga ku gitaramo yari agiye gukorera i Paris ariko Claudy Siar yakomeje kumutsindagira ibibazo bigaruka ku byabaye muri 1994.

Hari nk'aho yamubajije ngo 'Buravan, simbizi niba tubyumva kimwe ariko hari ibinyamakuru bivuga ko hari n'abahutu bapfuye muri ubwo bwicanyi ndengakamere". Buravan yamwumvishije ko icyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje gutegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Umunyamakuru Claudy Siar wa RFI yabajije Buravan amateka adafututse

Mu myumvire ya benshi mu bakorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa humvikanamo cyane guhakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi, yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n'abahezanguni b'Abahutu bagamije kurimbura umututsi aho ari hose.

Muri uko gukerensa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo binyamakuru bigerageza no gutoneka abayirokotse, bibumvisha ko ibyabayeho bisanzwe.

Charli Hebdo yasonze Stromae

Nka tariki 30 Werurwe 2016, ikinyamakuru Charlie Hebdo cyasohoye nimero yacyo ya 1236. Iyo nimero yasohotse hashize iminsi umunani mu Bubiligi hagabwe ibitero by'abiyahuzi byahitanye abantu 32.

Mu kubigaragaza Charlie Hebdo yiyemeje kwifashisha inkuru y'umuhanzi w'umunyarwanda uba mu Bubiligi Stromae n'urupfu rwa Papa we Rutare Pierre wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe Papa wa Stromae yarishwe ariko umubiri we ntiwigeze uboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro, ndetse n'urupfu yishwe ntirwamenyekanye ariko Charlie Hebdo yahisemo gusohora igishushanyo kigaragaza Stromae yibaza ngo "Papa où t'es?" (Papa uri he) hirya hari amaguru n'amaboko bicitse n'ijisho ryavuyemo bivuga ngo 'Ndi hano, hariya."

Ni igishushanyo cyababaje cyane umuryango wa Stromae ndetse na benshi hanze aha, kuba umuntu yatinyuka gufata urupfu rwatewe n'ibyihebe ukarugereranya n'urw'umuntu wazize Jenoside mu buryo busa no gukina umubyimba uwapfushije, byongeye ku muryango utarabashije gushyingura umuntu wawo, ni agahomamunwa!

Ikinyamakuru Charlie Hebdo nacyo cyigeze gukina ku mubyimba Stromae ku rupfu rwa Papa we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Inkuru ya IGIHE.COM
http://rushyashya.net/2019/04/16/le-monde-nikinyoma-mu-bishushanyo-ku-rwanda/


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development