Pages

Tuesday 18 September 2018

[haguruka] Rwanda : Abagore bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga umusatsi | IGIHE

 

Abagore bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga umusatsi | IGIHE

Rwanda : Abagore bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga umusatsi | IGIHE

http://igihe.com/

Abagore bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga umusatsi

Nk'abandi bantu bose bashaka kurimba no gusa neza muri rusange, imfungwa n' abagororwa b'igitsinagore bemerewe gutunga imisatsi; ibi bije nyuma yo kubisaba igihe kirekire, hanyuma Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa rwemera ubu busabe.
Ibi ni bimwe mu byemezo byafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'abagororwa RCS, nyuma yo kubisabwa n'imfungwa n'abagororwa, ndetse bikaza no gukomozwaho mu nama yahuje abayobozi b' amagereza yose yo mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu magereza ndetse na (...)

Nk'abandi bantu bose bashaka kurimba no gusa neza muri rusange, imfungwa n' abagororwa b'igitsinagore bemerewe gutunga imisatsi; ibi bije nyuma yo kubisaba igihe kirekire, hanyuma Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa rwemera ubu busabe.

Ibi ni bimwe mu byemezo byafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'abagororwa RCS, nyuma yo kubisabwa n'imfungwa n'abagororwa, ndetse bikaza no gukomozwaho mu nama yahuje abayobozi b' amagereza yose yo mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu magereza ndetse na Fondation Dide, Umufatanyabikorwa wa RCS.

Aganira na IGIHE, AC Jean Bosco Kabanda wari uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS yasobanuye ubundi icyemezo cyo kubuza abagore gutunga umusatsi cyari cyarafashwe mu rwego rwo kubungabunga isuku.

Abagore bafunze bari basanzwe bogoshwa umusatsi wose bakamaraho

Asobanura niba guhabwa ubwo burenganzira bwo kurimba kimwe n'abandi bagore bo mu buzima busanzwe bitazabangamira umwimerere w'igihano baba bakatiwe n'Inkiko, AC Kabanda yagize ati "Igihano kiba ari igihano, kandi mu byo baba bakatiwe n'Inkiko kogoshwa ntabwo biba birimo. Bategekwaga gukuraho umusatsi kubera isuku. Niba rero bigaragara ko isuku ihari, nta mpamvu yababuza gutunga umusatsi."

Ku nshuro ya mbere "gutereka umusatsi ku bagore muri gereza" byasabwe n'imfungwa n'abagororwa bari muri Gereza yihariye y'abagore ya Ngoma, icyifuzo cya bo bakaba barakigejeje kuri Minisitiri w'Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana ubwo yabasuraga ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.

Iki cyifuzo kandi cyaje kugarukwaho n'abagore bafungiye muri Gereza ya bo yihariye ya Nyamagabe ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa CGP Paul Rwarakabije yabasuraga kuwa 7 Ukwakira 2014, bakamusaba kubemerera gutunga umusatsi kimwe na bagenzi ba bo bafungiye muri Gereza ya Ngoma.

Ubusanzwe umusatsi umenyerewe nk'ikirango cy'ubwiza ku bari n'abategarugori, kuwogoshwa rimwe na rimwe binakozwe ku gahato bikaba ari bimwe mu byatera ihungana imfungwa n'abagororwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe no kwiheba, aho bamwe bibazaga ko batakiri abantu nk'abandi, bitewe n'uko baba bakuwe muri sosiyete.

Si iki gishya kitari kimenyerewe muri Gereza zo mu Rwanda gusa, kuko ubu zigiye gushyirwamo na telefoni rusange nk'uko byatangajwe na CGP Paul Rwarakabije, kuwa 3 Ukwakira 2014 ubwo yasuraga Gereza Nkuru ya Huye.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development