Violette Uwamahoro

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 aravuga ko ubu Leta y'u Rwanda ikoresheje ubugenzacyaha (CID) n'ubushinjacyaha irimo gutekinikana ingufu zidasanzwe idosiye y'umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ariko unafite ubwenegihugu bw'Ubwongereza. Dore ko n'ubwo bwose bamumaranye ukwezi kurenga (yafashwe ku itariki ya 14 Gashyantare 2017) idosiye barimo kumudodera isa nk'iyababanye ingume.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko Violette Uwamahoro azagezwa mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 akaba azashinjwa ibyaha 3 by'ingenzi:

-Kumena amabanga y'igihugu (umuntu yakwibaza niba ari umukozi wa Leta n'igihe Leta yamubikije ayo mabanga!)

-Kurema umutwe w'ingabo utemewe

-Gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho

Nta gushidikanya ko azakatirwa kuba afunze iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza nk'uko dusanzwe tubimenyereye mu manza nka ziriya.

Umuntu yakwibaza ati kuki Leta y'u Rwanda irimo guhihibikana ishaka gukurikirana Violette Uwamahoro kandi nta bimenyetso bifatika ifite?

Amakuru yageze kuri The Rwandan ava mu bantu twizeye bakora mu nzego z'umutekano mu Rwanda aremeza bidasubirwaho ko inzego z'iperereza zirimo gushyira igitutu no gukorera iyicwa rubozo abo mu muryango wa Violette Uwamahoro babahatira kuzamushinja mu rukiko!

Twashoboye kumenya ko abantu 3 bo mu muryango wa Violette Uwamahoro baburiwe irengero ku buryo imiryango yabo itazi aho baherereye.

Muri bo twamenye ko harimo umupolisi witwa Jean Pierre Shumbusho akaba mubyara wa Violette Uwamahoro watawe muri yombi akaba arimo gusabwa kwemeza ko ari mu bantu bakorana na Violette Uwamahoro bya hafi mu gihe uwo mupolisi mu by'ukuri nta byinshi azi kuri Violette. Uyu Jean Pierre Shumbusho yagaragaye ku biro by'ubushinjacyaha ariko umuryango we ntabwo washoboye kumenya amakuru ye n'uko amerewe. Ubu uyu Jean Pierre Shumbusho niwe ufatwa nk'umufatanyacyaha ndetse akaba anashinja nyuma yo gukorerwa iyicwa rubozo agasinyishwa ubuhamya ku ngufu nta n'umwunganira uhari!

Abantu bari hafi y'umuryango w'uyu mupolisi Jean Pierre Shumbusho bemeza ko rwose nta byinshi yavuganaga na Violette kuko ngo bavuganye gake cyane igihe Violette yari akiri mu Bwongereza. Ariko nyine birumvikana ko kugira ngo akize ubuzima bwe byabaye ngombwa ko amushinja kubera ko yari ku ngoyi.

Mukangabire Clemence nawe ufite umubyeyi uva inda imwe na Violette nawe yatawe muri yombi ubu nawe ari mu bahatirwa gushinja Violette.

Uguta muri yombi uyu Mukangabire Clemence bisa nk'ibyakozwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by'uburyo Violette yashimuswe ku wa 14 Gashyanyare 2017 kuko niwe bavuganye nyuma mu gihe yafatwaga ni nawe wari waguze itike ya bisi yo kujya Kampala gufatirayo indege igana mu Bwongereza. Twashoboye kumenya ko yategetswe kuzavuga ko ari bwo yari akinjira mu mutwe nyina wabo yarimo gushinga!

Undi muntu wa gatatu waburiwe irengero nyuma bikamenyekana ko yafashwe n'inzego z'iperereza ni Jean d'Amour Mbonigaba, akaba ari umwarimu, umuturanyi n'inshuti y'umuryango wa Violette aho yari yagiye guhamba Ise umubyara. Uyu Jean d'Amour Mbonigaba abamuzi neza bavuga ko rwose nta byinshi aziranyeho na Violette uretse kuba aturanye n'ababyeyi be gusa.

Mu iperereza ryacu twaje kumenya ko mu itekinika ririmo gukorwa n'inzego z'iperereza ngo Violette azashinjwa ngo kuba yarohereje uwitwa Mutoni (amazina ye y'ukuri ni Josephine Mutuyimana) mu gihugu cya Uganda ngo mu rwego rwo kurwanya Leta! Ariko twashoboye kumenya ko uyu Josephine Mutuyimana ahubwo ubu abarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi!

Aba  bantu batatu bavuzwe haruguru bari mu maboko y'inzego z'umutekano ariko abo miryango yabo ntabwo bashobora no kubona uburenganzira bwo kuvugana nabo ngo bamenye ibyabo uko byifashe.

Ibi byose byo gufunga umuntu w'inzirakarengane ikibyihishe inyuma nta kindi ni uko umugabo wa Violette ari komiseri ushinzwe urubyiruko mu ihuriro nyarwanda RNC.

Ubu mu Rwanda aho rugeze ni aho abava inda imwe bashinjanya, ababyeyi bagashinja abana babo, abana bagashinja ababyeyi babo, umugabo agashinja umugore bityo bityo… ibi byagaragaye mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi aho abo mu muryango we bari mu bamushinjaga ibyaha byamuviriyemo gukatiwa gufungwa burundu. Rero nta gitangaza kirimo kubona abayobozi bitakana abo bava inda imwe bari mu batavuga rumwe na Leta: urugero rwa hafi ni Depite Edda Mukabagwiza cyangwa Solange Mukasongawihakanye musaza we Anastase Gasana!

Ku bijyanye n'imiburanire naho haragaragaramo imbogamizi zitari nke:

Urugero rwa mbere n'uko bitoroshye na gato kugira ngo Violette abonane n'umwunganira, rimwe bamubwira ko adahari ubundi bakamwihorera. Kuba na none Violette yabona abamwunganira bakora akazi kabo neza nta bwoba biragoye cyane kuko ababuranira abandi bo mu Rwanda usanga barasaritswe n'ubwoba. Bikaba bitoroheye umuryango wa Violette kuba wamushakira abamwunganira b'abanyamahanga kuko bihenze cyane. Bikaba bitumvikana ukuntu umuntu nka Violette w'umuturage w'Ubwongereza unishyura imisoro, igihugu abamo kitakora uko gishoboye ngo agire ubwunganizi mu mategeko buhamye, kandi bizwi ko azira umugabo we gusa kandi icyaha ari gatozi n'ubwo bwose kuba mu ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi nta cyaha kirimo mu mategeko y'uBwongereza.

Abazi Violette mu Bwongereza twashoboye kubaza batubwiye ko uretse kuba umugabo we ari mu bikorwa bya Politiki, Violette we ngo ni umukristu wibera mu bikorwa by'amasengesho utita kuri politiki.

Uko bigaragara ikosa Violette yakoze ni ukwibwira ko kuba atari muri politiki byatuma Leta y'u Rwanda itamugaraguza agati dore ko bimwe mu binyamakuru biri mu kwaha kwayo nka byatangiye kumwibasira bimutwerera politiki atarimo.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com