Bavandimwe Serge n'abandi, niba mushaka kunva ibyo intwali za Rwanda bizabagora, kuko indagaciro zanyu n'izabakora izo ntwali zidahuje.
Umusaza Dr Ntabonvura bamuhaye ku byiga ku ngoma ya Habyarimana, alinda abivamwo atarasobanukirwa kubera amanyanga, ubuhemu no gusiba biboneka mu buzima bw'abanyarwanda. Wagira ngo nibyo byanatumye yijundika iyo ngoma yamukamiye (mwibuke ibyo yatangaje ashoreye bamwe bali bajyanye ibiseke muli parlement).
Icyokora muli mu kuli, murashungura ibyiza n'ibibi by'abanyarwanda. Gusa, niba ushushubikanya abantu abavana mu ntoki zabo aba intwali, ubakulikiye hanze kubicira iyo bamuhungiye akaba intwali, ugabye intambara mu ruvugwa-ko-rutera-rudaterwa akaba intwali, ufashije abashaka kurusandaza/kurubohora akaba intwali, urwanye ngo boye kurufata nawe akaba intwali, ujakaje akihalira akabeshya agakandamiza abandi akaba intwali, aho izi ntwali zose zizabona ibitabo zandikwamo n'ibicumbi bihagije?
Byaragaragaye, ubwami, republika ya 1, iya 2 n'iya 3, buli ngoma ifite intwali zayo, ahubwo ikibazo ni ukuntu ingoma ije isiba abiswe intwali mu zindi ngoma, kandi Rwanda ali yayindi imwe y'imisozi igihumbi tuzi, ya 26000km2. Ni byiza ko Madamu A. Uwilingiyimana aba intwari y'ingoma y'ubu, kuko yali pro-FPR inkotanyi (Guichaoua, 2004) akaba na minista w'intebe muli Leta ya Habyarimana yahanganye n'inkotanyi. Ku bya ziliya ntwali z'inyange, ni kumanza kumenya koko baliya babishe mushyira mu majwi uwo bakoreraga. Iby'izi ntwali (Uwilingiyimana n'iziNyange) byali kuzaha urumuli History, uretse ko bazabihomera na ya mategeko alinda imirenzo ubumwe bw'abanyarwanda bushingiraho.
Reka twisekere aliko ukuntu ibigwali bizaba abazanye Republika, imwe yalyoheye umunyenduga-hutu, ikalyohera umukiga-hutu (bombi banze kuyizibukira kugera bishwe), ikaba ilyoheye umututsi nawe udashaka kuyizibukira kandi alicyo yagilizaga uwo yasimbuye mu mivu y'amaraso, umugani wa C. Mukamugema.
Ku bijyanye na Francois Xavier wibukije bimwe bya Zephirin by'uko umukobwa wa Kagame ashatse mu bahutu byafasha: hali n'uwatebya agira ati wenda yaba ali na Yesu umurokoye amurangira inzira y'ihirwe kurusha gushaka mu batutsi nkuko MukaMakuza Anastase byamugendekeye!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment