Pages

Thursday 21 July 2016

TR: Re :[haguruka.com] Emera nkubeshye ni wanga nkubambe!

 


Twoye kurangazwa n'imiyaga, dukomeze ibiganiro!

Bwana Simpunga, Nsenga, Felisiyani, n'abandi murababazwa n'ukuli. Gushyira abantu mu gatebo kamwe ubahomaho icyaha ni kurenganya. Amoko yose agira abeza n'ababi. Rwanda yabuze ubutegetsi bushishoza, bwilinda ibisambo bimenya kureshya inkundarubyino zibujya inyuma zititaye ko makosa y'itonesha lya bamwe, nuko ishyano likagwa. Twabibonye kuva ku Rucunshu kugeza magingo aya. 


RPF rero yaje ishaka ubutegetsi kandi ntakuntu yabutunga itabeshye ngo inakandamize, inacemwo ibice, iby'ubutabera nyabwo ntabyo tuzabona i Rwanda. Kuko ubutegtsi bwa RPF bushingiye kuli jenosidi, ubwo rero hali za facts zigomba guhishwa, ubutabera bakabufungira mu gifuma. 

Bwana Simpunga, ni ubuswa bukabije kandi birababaje kwica ubutabera ngo urahora aba n'aba, igihe mu Rwanda bamwe bahindura amoko ndetse n'amashyaka bikulikije inyungu bagamije (Guichaoua, 2004). Bulya kuba umuhutu cyangwa se umututsi ni ubushake cyangwa bigaturuka kuko witwara aho uba! Amaculi n'ibififiko ubutegtsi bwa Rwanda bugenderaho atuma nta bwoko bubwungukiramo ibirambye. Ndetse isubiranamwo interne nilyo lyakunze kuboneka: Abatutsi bicanye ku Rucunshu, abahutu bicana ku ngoma ya ba Kayibanda na Habyarimana, abatutsi balicwa ubu ku ngoma ya Kagame.  Ibi byose bigaragaza ingoma mbi. Bamwe twigeze gukeka ko abanyarwanda twarebera ku Busuwisi uko bashyiraho abategetsi! 


Nka equlibre yamaliye iki koko abo ku ngoma ya Habyarimana, uretse abalyi bake bayungukiyemo? Waba se ufite ubwenge bukora neza, maze ugafata umutungo w'igihugu (miliyardi 50 buli mwaka) ukawugenera ibihumbi 320 z'abacikacumu-Tutsi (imfubyi, abapfakazigusa uretse abandi bakomerekejwemaze ukunva ko urwo Rwanda ruzatungana? Naho kwivugira cyangwa se kwiyondora kw'abacikacumu-ntabwa, kuko leta FPR ibirwanya ikoresha amanyanga anyuranye ntibyakoroha. Amashyaka ya politiki na za associations se mubona batarabinize bigasigara ali ibihindugembe? Kandi iyo umuntu ali muli abira agobokwa n'abandi, ntakizwa n'umulya we. Na baliya ba RPF na Kagame ntugire ngo ni rubagwilira nibo ubwabo bazikiza. Ashwi daa!


Mme Beatrice urashaka gukoresha ukuli, bishimirwe. Ntukaliganye nka bamwe bagiye gushinja ababahishe ngo bababonye bajya ku irondo, batunva ko iyo batalijyaho byali gukurura urwikekwe abicanyi bakaza kugenzura, bakavumbura abo bahishwe. 

Simpunga waratotejwe kuko utavanguye, ngo wirohe mu buhezanguni. Si wowe wenyine, hali benshi. No kuvuga gusa ukuli ku kababaro k'abahutu, abatakuzi barasimbuka barasa igicucu abakuzi bo bagakora dossier itagira facts nko kwa Kizito Mihigo. Bwana Simpunga, iyi ni History nziza wanditse kandi n'inama mugira Urwanda n'abanyarwanda ni nziza, ahasigaye ni aha RPF (reba guhera ku minota 1:30-3:22)!


http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/07/21/ibyo-fpr-yiratana-ko-yabayemo-indashyikirwa-umubano-mu-bantu-igice-gikomeza




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de benoit karekezi innotechrw@yahoo.fr [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : mercredi 20 juillet 2016 19:17
À : haguruka@yahoogroups.com
Objet : Re :[haguruka.com] Emera nkubeshye ni wanga nkubambe!
 
 

Urwaye umututsi, nkurwaye sida, ntamuti ubivura, bizakwica 


 

Dutangare tunaganira:

Aliko se RPF ishaka ko abanyamajyaruguru (Ruhengeri) bibagirwa bate uko ba jenerali Mubarak Muganga n'abandi  bahabagiye abaturage batazi gusoma no kwandika hamwe n'impinja babahora ubusa (unva ku minota 1:30-2:22)? 

Tuzi kandi ko abanyamajyaruguru ali bamwe batazi kwatsa umuliro bajunditse amazi, ngo bafatanye  ndi-umunyarwanda no gutonesha umututsi barubonanye hamwe. Ubwo rero ukora ubushakashatsi budafifitse kuli bo, yakagombye kubanza kumenya iyo contexte, ntapfe gusa kwandukura ibihali adashishoje. Abanyamajyaruguru ntibakunze kuliganya, nka bimwe by'abavuga ko basekuru babahaye ubwoko butalibwo, bashaka gutona ku ngoma iliho!


Dushyize iruhande ibinyoma/itekinika byahawe intebe ubu, umunyafurika yaza kwigira iki gishamaje ku Rwanda? Yarwigiraho se gushora intambara imara bene wabo, bikabyara jenosayidi, noneho abazungu bagakunda nawe bakamusenderezaho imali? Icyokora koko abanyafurika bakwigira ku Rwanda ubwenge bwo guhisha no kubeshya, hifashishijwe imbunda. N'abanyaburaya nka ba Rijntjens n'abandi  barabihamenyeye! 


Ibya financement ya AU, Afrika igira amahirwe yabonye abazungu bagwa neza, bagera aho bava muli EU ngo irabahenda, aliko bakemera bakoherereza AU imali itubutse (76% muli UA(unva ku minota 2:25-3:00). Ni ibyahishuwe byo bamwe bakunda umwana w'undi kuruta uwabo. 

Naho iliya Passeport ya Afrika yahawe HE, isa na za mbuto umwami yavukanaga zikanarangina nawe nta handi zitewe cyangwa se hali undi usanzwe uteye izizikomotseho!  


Ibijyanye no kugambanirana mu banyarwanda byo ntawabica, ni igufwa ly'umuco nyarwanda. Ntimukazakore mutegereje inyiturano, ahubwo muzakore mushaka gusiga akabuye ku isi yubakwa n'Immana nkuko intare y'ingabo isenza ingore yalinze; iyi nayo yabwagura ikonsa ibibwana ngo bikure; aliko izi ntare ntacyo ziteze ku bibwana kandi nabyo ntacyo bigomba izo zabikujije. Ni gukora rero ibizaba Human History, ntakindi

Nka prezida Kayibanda icyiza gihebuje yakoze ntabwo ali abo yagabuliye bakarara inkera, ahubwo ni uko yaba yaranze guhindura constitution ngo atagarura ibibi by'ingoma yali yirukanye (unva iminota 3:00-3:19), icyo akaba ali Human History. 


http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/07/18/impinduka-irakenewe-mu-rwanda-ese-urubyiruko-rwakora-iki-kugirango-igerweho-vuba



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Save time and get your email on the go with the Yahoo Mail app
Get the beautifully designed, lighting fast, and easy-to-use Yahoo Mail today. Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development