Pages

Sunday 6 December 2015

[haguruka.com] Rwanda: Perezida Kagame yemereye Abanyamuryango ba RPF ko referandumu yaba tariki ya 18 Ukuboza

 


Mu nama ya biro politiki y'Umuryango RPF Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Abanyamuryango bayo basabye Umukuru w'Igihugu ko yakwemeza itariki ya 18 Ukuboza 2015 nk'itariki izaberaho referandumu.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF basabye ko referandumu yakorwa vuba bishoboka mbere y'Inama y'Umushikirano n'umunsi mukuru wa Noheli, kuko hafi ya byose bikenerwa ngo ibe bihari.

Igitekerezo cy'uko referandumu yaba vuba cyashyigikiwe na benshi mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi, Umukuru w'Igihugu nawe ntiyazuyaza aracyemera.

Kuri ubu igisigaye ni uko byemezwa mu nama y'abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru, nyuma bikazasoka nk'iteka rya Perezida mu igazeti ya Leta.

Muri iyi nama kandi, Abanyamuryango benshi bari bifuje ku bwinshi ko nibura kuri uyu munsi Perezida Kagame yari kugira icyo ababwira niba yemera ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuzongera kwiyamamariza kubayobora.

Ni igitekerezo cyatanzwe n'abanyamuryango bose babashije gufata ijambo mu barenga 2500 bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki kuva mu masaha ya mu gitondo kugera mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo Umukuru w'Igihugu yahagera.

Aho ahagereye, yababwiye ko igisubizo bamukeneyeho batakibona uyu munsi [kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015] ahubwo ko bazakibona nyuma ya referandumu.

Ngo nyuma ya referandumu nibwo azagira icyo avuga, gusa kugira ngo hagire igisubizo cyiza cyijyanye n'ibyo abanyamuryango ba RPF n'abanyarwanda muri rusange bamusaba, byasaba ko iyo referandumu yaba yatowe ku bwiganze bwo hejuru ku buryo bushoboka.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (RNEC) iherutse gutangaza ko ifite ubushobozi buhagije bwo gukoresha referandumu, igihe cyose Perezida wa Repubulika azaba yemeje ko abaturage batora Itegeko Nshinga rivuguruye nk'uko rimaze igihe rinonosorwa.

Iyi nkuru turayibagezaho ku buryo burambuye mu mwanya uri imbere


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development