Pages

Friday, 8 May 2015

[amakurunamateka.com] Re: *DHR* Kagame ngo Nkurunziza akwiye kureba kure niba abaturage batamushaka

 

Amayeri y'inkotanyi ni iryaguye koko. Imana tugira ni uko yose yatahuwe.
Ejo Kagame azaba avuga ko we abaturage bakimukeneye, ko rero atabatenguha, ko ari we wenyine ushobora kubarinda amakuba nk'ayo mu Burundi. Igitangaje ni uko Kagame na M7 bashobora kuba bari mu bantu ba mbere boheje Nkurunziza gukora biriya arimo.

On May 8, 2015, at 8:47 AM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 



Deus Ntakirukimana - Igihe


Perezida Kagame asanga mugenzi we w'u Burundi Pierre Nkurunziza akwiye kureba kure mu gihe abaturage ayobora baba bamugaragariza ko batamushaka

Aho ari mu Busuwisi mu kiganiro cyateguwe na St.Gallen Symposium, ishuri mu bijyanye n'ubucuruzi muri icyo gihugu. Ni mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti "Proudly Small" bivuga, tugenekereje mu Kinyarwanda ngo "Guterwa ishema n'uko ungana n'iyo waba muto".

Perezida Kagame yatangaje bwa mbere uko abona ikibazo cy'u Burundi burimo kuvugwamo ibikorwa by'umutekano muke, n'icyo ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bukwiye gukora.

Yagize ati "Ikibazo cy'u Burundi ntabwo ari icyerekeranye na manda ya gatatu, ahubwo ni icyerekeranye n'icyo utanga", aha akaba yasobanuye ko "udashakwa n'abaturage hari indi ntambwe aba agomba gutera".

Ati "Mu gihe abaturage bawe uyobora bakubwiye bati 'ntidushaka ko ukomeza kutuyobora', ni gute wavuga ngo 'nzakomeza kubayobora mwanshaka mutanshaka?"

Yakomeje avuga ko abayobozi b'iki gihugu bagomba gukora byinshi mu guhagarika ikibazo cy'abenegihugu bakomeje guhunga.

Ku ruhande rw'u Rwanda ngo ruzakomeza kwita ku mpunzi ariko hari nyirantarengwa.

Perezida Kagame yagize ati "Tuzakomeza gukora ibishoboka byose twita ku mpunzi ariko si cyo kibazo. Ikibazo ni icyakorwa ngo he kugira abongera guhunga."

Yasoje avuga ko icyo yifuriza umuryango we ari na cyo yifuriza Abanyarwanda bose, bagakomeza kuba abaturage b'igihugu gitera imbere.

Perezida Kagame aherutse guhura na mugenzi we Pierre Nkurunziza i Huye, baganira ku bibazo bitandukanye birimo n'ikijyanye n'umutekano w'iki gihugu, ariko Itangazamakuru ntiryabona amakuru ku byavuzwe kuri manda ya gatatu mu Burundi.


http://www.igihe.com/spip.php?page=mv2_article&id_article=65824


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development