Pages

Sunday, 24 May 2015

[amakurunamateka.com] GEN GOD. NIYOMBARE NA BAGENZI BE BAHUNGIYE MU RWANDA BARATEGURA INTAMBARA YO GUTERA U BURUNDI

 

FPR, DMI na Gén. Godefroid Niyombare, Hussein Radjabu na Bernard Busokoza   bahungiye mu Rwanda barategura intambara yo gutera u Burundi 

Kuva aho abari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza, bananiriwe gusohoza uwo mugambi, bamwe muri bo bishyize mu maboko ya leta, ndetse ubu batangiye no kugezwa imbere y'ubucamanza. Ariko hari n'abandi bashoboye guhunga, kugeza ubu bakaba bataratabwa muri yombi kubera ko bahungiye hanze y'Uburundi.
Gen Godefroid Niyombare igihe yatangazaga ko yafashe ubutegetsi
Gen Godefroid Niyombare igihe yatangazaga ko yafashe ubutegetsi
Muri aba bahunze, harimo Gen Godefroid Niyombare, wari umukuru w'abari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza. Amakuru IKAZE IWACUimaze iminsi itohoza yemeza ko Gen Godefroid Niyombare hamwe n'abandi benshi bari mu gatsiko ke, bahungiye mu Rwanda, babifashijwemo na ambasade y'u Rwanda i Bujumbura.
Niyombare na bagenzi be bakigera mu Rwanda, DMI yahise ibashakira aho batura hitaruye umugi wa Kigali, kugira ngo abantu benshi batazabarabukwa, bakabitangaza. Nyamara ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi, kubera ko IKAZE IWACU, yo ifiteamakuru afitiwe gihamya ko Gen Niyombare na bagenzi be bashoboye kwambukana, ubu batuye mu mazu y'umugore wa Kagame, Jeannette Kagame, ari mu mudugudu uri i Kabuga mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, ni hafi yo ku Murindi uba uri hafi yo kugera ku ruganda rwa Inyange Industries.
Muri uyu mudugudu wa Jeannette Kagame niho amanama yo gutera Uburundi yose ari kubera, abarwanya leta ya Nkurunziza batuye i Kigali mu mugi, basanga ba Niyombare aho za Kabuga bagapanga intambara. Mu nama ziherutse kuba nibwo abajyanama babo bo muri DMI, bababwiye ko bagomba gutangira kwica abantu ba opposition maze bigashyirwa kuri leta ya Nkurunziza. Mu bantu bizweho bakwicwa bigateza akavuyo cyane mu gihugu niLéonce Ngendakumana, wo muri FRODEBU, akaba ari nawe perezida wa ADC-IKIBIRI.
Ubwo rero muraburiwe, Léonce Ngendakumana niyicwa muzamenye ko ahitanywe na DMI ifatanyije naHussein Radjabu, Gen Niyombare, Bernard Busokoza, wahoze ari visi perezida, agahungira mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka wa 2014, n'abandi benshi ubu bamaze kwirunda i Kigali.
Ikindi IKAZE IWACU yashoboye kumenya nuko icyumweru kimwe mbere yuko « coup d'état »itangazwa, umuryango wa Gen Godefroid Niyombare, umugore we n'abana, bari bahungiye mu Rwanda. Aya makuru akomeza avuga ko igihe Gen Niyombare yari umugaba w'ingabo z'Uburundi, yubatse ubucuti bukomeye na Gen Charles Kayonga, nawe wari umugaba w'ingabo muri RDF icyo gihe, kugeza nubwo imiryango yabo yanasuranaga inshuro nyinshi. Ubu bucuti nibwo DMI yanyuzemo mu kwigarurira Gen Niyombare.
Gen Charles Kayonga ari kumwe na Gen Godefroid Niyombare
Gen Charles Kayonga ari kumwe na Gen Godefroid Niyombare
Andi makuru nayo yemeza ko ubu DMI yafashe icyemezo cyo kujya kuri « Plan B », kubera ko imyigaragambyo yananiwe gusandaza ubumwe bw'abarundi. Iyi « Plan B » niyo yatangiye ejo haterwa ibisasu mw'isoko i Bujumbura. Bazakomeza bice abantu, kugeza ubwo Nkurunziza azicwa na stress, maze bikaboneka ko igihugu kimunaniye, icyo gihe nibwo bazahita bagaba igitero byitwa ko ari abarundi baje kuvana igihugu mu kaga. Hatagize igihinduka, biteganijwe ko icyo gitero kizagabwa mu Cibikoti cya Rugombo.
Abanyarwanda bo ubu barabona neza ko amayeri DMI iri gukoresha mu Burundi, ari yo yanakoresheje mu Rwanda hagati ya '93 na '94. Twitegure intambara turi kuyikozaho imitwe y'intoki!
 
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
http://ikazeiwacu.fr/2015/05/23/burundi-rwanda-gen-godefroid-niyombare-na-bagenzi-be-bahungiye-mu-rwanda-aho-bari-gutegura-intambara/


Envoyé depuis mon appareil Samsung

Envoyé par : itwagira71 <itwagira71@gmail.com>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development