Intumwa nshya ya Amerika mu Biyaga Bigari Linda Greenfield izanye amatwara akarishye ku kibazo cyo guhindura itegeko nshinga
Yanditswe: 11/03/2015 saa 15:04:02 |Yasuwe incuro: 42595
"Niba abaperezida b'abanyafurika batubahirije itegeko shinga ryabo, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zizafasha abaturage abakuru b'ibihugu byabo barangije manda zabo kwifatira inshingano" ibyo n'ibyatangajwe n'intumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Biyaga Bigari, Linda Greenfield, wasimbuye Russ Feingold.
Mu gihe Russ Feingold yasize asabye abakuru b'ibihugu byo muri Afurika by'umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza itegeko nshinga, Madamu Linda Thomas-Greenfield wamusimbuye we yagiye kure kuko nta cyahindutse kuri politiki ya Amerika kuri Afurika.
Mu gushyiraho iyi ntumwa nshya mu Biyaga Bigari, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zagaraje ubushake bwazo mu gukomeza gukurikiranira hafi abakuru b'ibihugu byo mu Biyaga Bigari.
Mu kiganiro madamu Linda Greenfield yahaye Radio RFI, ntiyigeze arya iminwa ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga bamwe mu bakuru b'ibihugu byo mu karere bakekwaho kugerageza guhindura kugira ngo babone uko biyamamariza kuyobora manda zirenze izo bagenerwaga n'itegeko nshinga ryari ririho mu bihugu byabo.
Yagize ati: "Niba abaperezida b'abanyafurika batubahirije itegeko nshinga ryabo, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zizafasha abaturage b'ibihugu abakuru babyo barangije manda kwifatira inshingano." Yakomeje agira ati: "Turahatirwa kwizera ko Washington inashobora gutuma abaturage b'Abanyafurika bigumura ku bayobozi". Ese uku niko byagenze muri Burkina Faso? N'ikibazo kikibazwa.
Ariko ukurikiranye neza iyi ntumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Biyaga Bigari, wari usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa leta ushinzwe ibibazo by'Afurika, asa n'ucira amarenga aba bayobozi.
Mu minsi ishize uyu mudamu yigeze gutumirwa mu biganiro mpaka, byarimo abahagarariye umuryango mpuzamahanga batandukanye, ku kibazo cy'irangira rya manda za perezida Kabila nka perezida wa Congo, inkuru yasohotse muri Jeune Afrique N°2804 yo kuwa 05 kugeza 11 Ukwakira 2014.
Muri iki kiganiro madamu Linda yashyigikiye ko abaperezida b'Abanyafurika bagomba gukora manda 2 hanyuma bakagenda. Ese yaba ari yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zamugize intumwa yazo muri ibi bihugu abakuru b'ibihugu babyo bakekwaho kugerageza guhindura itegeko nshinga? Icyo nacyo n'ikibazo kikibazwa nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende agerageza gusubiza Linda Greenfield yavuze ko atabona aho imibare na manda y'abaperezida bihuriye. Ngo aho kugaragaza uko inzego za Afurika zikwiye kumera, inshuti nyazo za Afurika zakagombye guhuza politiki nyafurika n'imibanire n'imico byayo.
Russ Feingold wasimbuwe na Linda Greenfield,yavuye ku mwanya w'intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Biyaga Bigari mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka nyuma y'umwaka n'igice yari amaze kuri uyu mwanya, akaba yarasuye Ibiyaga Bigari inshuro 15 nk'intumwa y'Amerika.
Dennis Nsengiyumva - imirasire.com
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment