Pages

Thursday 30 October 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Hasohorse itegeko ryangiza, rishwanyaguza, rihuhura, rinogonora Ikinyarwanda

 

Urakoze Bwana Munyakazi kuri ibi bisobanuro byimbitse uduhaye ku myandikire ikwiye ya k/cy cg g/jy.

Uragira uti:

Aya mategeko yombi yuzurizwa n'itegeko ry'izigama rigenga imyandikire rusange y'ururimi: 
"Ibintu bivugwa kimwe bigomba no kwandikwa kimwe, kabone n'iyo isesengura ryaba rigaragaza ko ki na kyibituruka ahantu hatandukanye."

Ukongera uti:

"Abitwa "Abanyamulenge" cg. abanyamahanga ni bo batabivuga batyo,bikaba byitwa ubuhindu bushingiye  ku karere cg. ku gikundi cy'abantu kihariye."

Sinzi cyokora niba ririya tegeko ry'"izigama" (njye nibwo naryumva) rireba n'izindi ndimi kubera ko mu gifaransa hari ibintu bita homonymie aho ibintu bivugwa kimwe ntibyandikwe kimwe. 
Urugero (rwo mu mashuri abanza ya kera):
"Si ces six saucissons-ci sont six sous, ces six saussissons-ci sont si chers."

Nashimye kandi ko wasobanuye neza zimwe mu ngingo Bwana Ntwali yibanze ho anenga iriya myandikire mishya y'ikinyarwanda ariko hari n'izindi ngingo Bwana Ntwali yanenze kandi njye mbona afite ishingiro.

Ingero ( imyandikire isanzwe/imyandikire mishya) y'aya magambo:
Injyana/Urujyana
Umutimanama/Umutima nama
Nta batsinze/Ntabatsinze
Niko/Ni ko
Ni uko/Nuko
Umwe umwe/Umwumwe
Intsinzi/Insinzi.

Ntakugoye cyane nifuzaga ko muri izo ngero wahita mo muri urugero rukubangukiye maze narwo ukarudusobanurira mu buryo bwimbitse.

Ndahamya ko hari abanyarwanda benshi (nanjye ndi mo) bategereje ibyo bisobanuro byimbitse kugira ngo basubize ubwenge ku gihe, imitwe icururuke, bityo bakuurire ingofero ziriya ntiti zateguye iyi imyandikire mishya y'ikinysrwanda.

Mbaye ngushimiye.

On Oct 30, 2014, at 18:10, Leopold Munyakazi Cakazi2004@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Iribagiza,

Uranditse uti "Uyu Ntwali ndabona umubwira nabi nkaho kuvuga uko abibona yaciye inka amabere! " Niba usanga amagambo nandikiye Ntwari afite ubukana bungana n'ubugaragara mu yo yavuze ku ntiti zateguye ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda,mbimusabiye imbabazi ku mugaragaro kuko inyandiko zanjye ziba zidafite intego yo gukomeretsa abandi.

Ikindi rero, ntangajwe n'uko waba warize ikinyarwanda mu mashuri y'Igihimba Rusange (TC) ukaba ugishyigikiye imyumvire ya Ntwari ku myandikire y'ikinyarwanda.

Aho gukomeza gukorera mu cyuka, reka nifashishe urugero rumwe gusa rw'ikinyazina ngenga kugira ngo ndebe niba dushobora kumva impamvu z'ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda.

Dore uturemajambo tugize ikinyazina ngenga muri ngenga ya mbere y'ubumwe:
- indangangenga ni (n)gi-
- igicumbi ni -e
 Ibyo bice iyo ubikurikiranyije bitanga ibi: (n)gi-e
Iyo ubishyize hamwe ukarema ijambo bitanga: (n)gy-e
Ubundi twakagombye kwandika ngo (n)gye(we) ndagiye, ariko ahubwo ivugururwa ryagennye yuko tuzajya twandika ngo (n)ge(we)[nge, ge; ngewe, gewe]kubera impamvu zikurikira.
 
Hari itegeko riboneka mu kinyarwanda gisanzwe rivuga ngo "Iyo ingombajwi na  zikurikiwe n'inyajwi i cg. e, zivugwa kandi zikumvikana gutya: ki=[kyi] (gukina),g=[gyi](kugira); ke=[kye](gukena),ge=[gye](kugera)".
Abitwa"Abanyamulenge" cg. abanyamahanga ni bo batabivuga batyo,bikaba byitwa ubuhindu bushingiye  ku karere cg. ku gikundi cy'abantu kihariye.
 
Na none kandi, "Iyo ingombajwi k na g zikurikiwe n'inyerera y n'inyajwi i cg.e  na zo zivugwa ku buryo bumwe n'ubwo mu itegeko tumaze kubona". Ni ukuvuga ko: kyi=[kyi] (ikibo),gyi=[gyi](Kagibwami); kye=[kye](urukerera),gye=[gye](amagepfo).
 
Aya mategeko yombi yuzurizwa n'itegeko ry'izigama rigenga imyandikire rusange y'ururimi: "Ibintu bivugwa kimwe bigomba no kwandikwa kimwe, kabone n'iyo isesengura ryaba rigaragaza ko ki na kyi bituruka ahantu hatandukanye". 
Bityo rero, kubera yuko  ki zo mu magambo "ikibo" na "ikigega" zivugwa kimwe, zigomba no kwandikwa kimwe, n'ubwo mu bwinshi hamwe uhasanga "ibyibo" ahandi ukahasanga "ibigega".

Niringiye yuko uru rugero rwerekanye yuko intiti zateguye ivugurura ry'imyandikire y'ikinyarwanda zitagendeye ku marangamutima, ko ahubwo zubahirije amategeko ateganywa n'icengerandimi.Ubu buhanga bwari butaragerwa ho mu gihe hashyirwaga ho imyandikire y'ikinyarwanda yo mu bihe byashize. Dukwiriye rero kugendana n'igihe tugeze mo, tukakira ibyo ubushakashatsi bushya butugaragarije.

On Thursday, October 30, 2014 3:44 AM, "ilibagiza1975@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
"...... kinteye kukubaza niba warigeze wigishwa ikinyarwanda kugera nibura mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye." (Munyakazi Leopold) Sinsubiriza Ntwali doreko ibyo yibaza hari benshi tubisangiye! Njye uwo mwaka uvuga narawize! Ariko se ahubwo abari barakoze amategeko y'imyandikire ya mbere, waba warahejwe ntutange ibitekerezo byawe ko mbona usa nkaho noneho wahawemo ijambo! Uyu Ntwali ndabona umubwira nabi nkaho kuvuga uko abibona yaciye inka amabere! Njye nako nge nize mu ba mu mi li ma ki bi n n ru ka tu bu ku ha! Ntibizoroha wenda twatabarwa nawe Munyakazi na Eugene Shimamungu mukatubwira uko hazajya handikwa ikibo, ikemezo, igendere nkaho biva kuri kuga! Ntibizoroha! Nari nagizengo n'igisaga(jya) ka (ky/cy)anga (ngwa) ikikonyine none Munyakazi atwerese (atweretse) ko aricyo (harya kuki bitaba arikyo) ky(cy)'umwimerere!

Ntibizoroha wa mugani wa mukuru wanjye!

Claudia



__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://realitesdurwanda.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development