Pages

Tuesday 4 March 2014

RWANDA: MUZEHE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU, KABUHARIWE MU GUPANGA, NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO, INARARIBONYE MURI POLITIKI NYARWANDA

 
 

BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: MUZEHE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU, KABUHARIWE MU GUPANGA, NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO, INARARIBONYE MURI POLITIKI NYARWANDA (IGICE CYA 1).

4 mars 2014
Nk'umwarimu wa Politiki igendera ku mahame ya Machiavelli (umunyamateka n' umunyapolitiki w' Umutaliyani), n'umuntu wiga ibintu bya politiki; ibitekerezo bya Muzehe Twagiramungu kuri politiki y' u Rwanda muri iki gihe tugomba kubyumva mu rwego rw' ubumenyi n' ubunararibonye afite, umukino n'amacenga bikinwa muri politiki. 
Faustin Twagiramungu ubu ni perezida wa Coalition des partis pour le changement (C.P.C.)
Faustin Twagiramungu ubu ni perezida wa Coalition des partis pour le changement (C.P.C.)
Mu byumweru bishize, Abanyarwanda benshi basohoye inyandiko zitandukanye bagerageza gusesengura icyaba kihishe inyuma y' inama za hutihuti ziswe "Inama Kaminuza". Si ibyo gusa, Abanyarwanda benshi bamaze iminsi bashengurwa n'intimba, amarira yenda kubarenga, kubera uburyo amashyaka yo muri opozisiyo adashobora kwishyira hamwe, ayandi abanyamuryango bayo bari kuryana hagati yabo, ndetse amwe muri ayo mashyaka akaba yari hafi yo gusenyuka burundu.
Nk' uko mpora mbivuga mu nyandiko zanjye, icyumweru ni kinini ngo habe habaye ibintu byinshi muri politiki y' u Rwanda. Icyumweru gishize, Abanyarwanda batangajwe no kureba umikino wo kwitakuma wa Evode Uwizeyimana, umugabo wigeze kuvuga ngo umuntu wese ukorana n' ingoma y' abicanyi ya FPR aba atagira ubwonko cyangwa se bwarimutse bukigendera mu gifu. Duhereye kuri aya magambo Evode Uwizeyimana yivugiye, Abanyarwanda bakagombye gufata uyu mugabo w' igisahiranda nk' umuntu utagira ubwonko. 
Iyi nyandiko iragerageza gutekereza no gusesengura ibikorwa byaranze kizigenza muri politiki y' u Rwanda, Muzehe Twagiramungu Faustin. Wamukunda, utamukunda, Muzehe Twagiramugu Faustin aduhaye icyo kuvugaho muri iyi minsi. Aduhaye ikintu dushobora kwicara tugasesengura. Aduhaye umutwe w' ikintu twese dushobora kwigaho. Abo mu nzego z' uburezi, abanyeshuri cyangwa abarimu, Muzehe Twagiramungu Faustin yabaye icyigwa umuntu yakoraho ubushakashatsi; ibi mvuze ushobora kutabiha agaciro, ariko gusuzugura ibyo uyu musaza akora, bishobora kugukurura ingaruka zigoye kwiireengera.
Muzehe Twagiramungu Faustin, umuhanga mu gupanga nka Jose Mourinho
U Rwanda ni nk'ikipe y'umupira ariko itigera na rimwe itsinda mu marushanwa. Kuba nazanye Mourinho mu gusesengura ikibazo cy' u Rwanda, ni ukugirango abazasoma iyi nyandiko bazumve igihe byazatwara Muzehe Twagiramungu kugirango agere ku ntego n' imigambi yiyemeje. Kimwe na Mourinho, Twagiramungu aricara akigana ubushishozi bwinshi cyane ingufu z'uwo bahanganye. Ni wa muntu uzafata umwanya akiga aho intege nke z' uwo bahanganye ziherereye kugirango abone uko amwiba umugono maze amuvune ibyubi.
José Mourihno, yongorera Samuel Et'oo, bari muri Inter Milan FC
José Mourihno, yongorera Samuel Et'oo, bari muri Inter Milan FC
Abantu basuye Muzehe Twagiramungu kimwe n'ababashije kuvugana nawe, bahamya ko uyu musaza yemera cyane politiki ya Machiavelli. Bamwe mu bantu bagendana nawe bavuganye n' Ikaze Iwacu, bavuze ko mu isomero rye huzuyemo ibitabo by' ubwoko bwose bya politiki. Harimo ibitabo birimo ubuhamya butandukanye bw'ibintu byabaye muri politiki, n'ibindi bivuga ubuzima bw' ibyamamare bitandukanye byo kw'' Isi. Muzehe Twangiramungu arasoma cyane, akemera ibyo asomye mu bitabo, nyuma agasigara ashakisha uko ibyo yasomye yabikoresha kugirango agere ku ntego ye.
Muzehe yumva neza amahame y' ibanze ya Michiavelli, avuga ngo kugirango wumve ingufu z' umuryango runaka, ugomba kubanza kureba ubushobozi n'ubwenge bw' abawugize. Nk' inararibonye mu gupanga gahunda, Muzehe Twagiramungu azi byimazeyo uko amashyaka yo muri opozisiyo akora. Azi amakimbirane abera mu banyamuryango b'ayo mashyaka, uko imigambi ya politiki y'ayo mashyaka iteguye, intege nke n' ingufu ayo mashyaka yifitemo.
Mu 2010, ubwo Inter Milan yatsindaga Barcelona ku mukino wa kimwe cya kabiri cy'urushanwa cy'amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (Liggue des clubs champions), Pep Guardiola, wari umutoza wa Barcelone, yarivovose ngo ikipe ya Jose Mourinho (Inter Milan) yakinnye umukino w'umwanda (wa giswa); ngo ubwo Inter Milan yazaga ku kibuga gukina, yapakiye abakinnyi bose mu ba kabiri (défensce). Mu myumvire ye, Jose Mourinho icyo aba agamije ni ugutsinda byanze bikunze. Kuba intsinzi yaturuka mu mukino w'umwanda (abafana batakunze uko yapanze abakinnyi be) cyangwa umukino uryoheye amaso (abafana bishimiye ko habaye gusatira no kwirwanaho), we ibyo ntacyo bimubwiye; icyo apfa ni ugutsinda gusa. Dore nguwo Muzehe Twagiramungu mujya mwumva rero. Ubwoko bw' umukino wa politiki akina ntabwo bujya bumuraza ishinga; icyangombwa nuko atsinda akagera ku ntego ye ya politiki. Kandi icyo byasaba cyose kugirango agere ku ntego ye, yagikora.
Kugirango agere ku ntego ye, Umuyobozi w' Ikipe y' umupira cyangwa w' Ikigo icyo aricyo cyose, agomba kuba ari umuntu uzi ubwenge, udapfa kugira impuhwe uko yishakiye, kandi uzi gusesengura ikibaye cyose. Jose Mourinho ntatinya guhangana na bagenzi be b' abatoza, cyangwa se abasifuzi, abanyamakuru…Kwinjirira abo bahanganye, Jose Mourinho aba agamije gukangurira abafana n'abakinnyi be kwitegereza ibyo akora. Ibi nibyo Muzehe Twagiramungu akora. Uyu musaza nta muntu n'umwe atinya, ibyo akora byose abikora agamije kwicuruza no kwimenyekanisha kugirango agere ku nyungu ze za politiki.
Muzehe yemera cyane ihame rikomeye rya Machiavelli rivuga ngo "uburyo bwiza bwo kwihagararaho ni uguhangana". Kimwe na Jose Mourinho, Muzehe Twagiramungu akunda gusiga inkuru aho anyuze. Muzehe akunda gukora udutendo two guhangana kandi abikorana ubwenge kuburyo bituma abantu benshi bamujya inyuma. Muri kamere ye, Jose Mourinho akora k' uburyo abafana b' umupira w' amaguru bahora bafite ikintu cyo kuvuga. Uku niko Muzehe Twagiramungu nawe ateye, kuko buri gihe aha abakunzi ba politiki nyarwanda icyo kuvugaho nk'iyo bateraniye mu kabari cyangwa mu makwe, banywa akayoga.
Ku bantu bumva ibintu bijyanye no kwamamaza ibicuruzwa, iyo abakiriya batangiye guhazira no kujya impaka ku kigo cyawe cy' ubucuruzi, burya bivuga ko baba bafite amatsiko kandi bashimishijwe no kumenya ubwoko bw'ibicuruzwa ufite. Muzehe Twagiramungu nk' ubwoko bw' igicuruzwa, yishimira cyane kumva abantu bamuvuga, bagerageza gusesengura bakajya n'impaka ku bikorwa bye. Iki ni ikintu cyihariye afite, kimutandukanya cyane n'abandi banyapolitiki dufite mu Rwanda; abanyapolitiki usanga bajya mu kibuga n' icyuka gusa, maze hagira umuntu ubabaza kuri icyo cyuka cyabo ngo ni gahunda ya politiki, ugasanga badugujwe ngo babatutse.
Muzehe Twagiramungu Faustin n' Urubyiruko muri politiki
Ubwo Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryashingwaga mu 2010, Muzehe Twagiramungu yakoresheje stratégie yo kwiyegereza abasore bakiri bato. Ubu bwari uburyo bwo kubwira Abanyarwanda ko ahari ntaho yagiye, kandi ko agifite akamaro muri politiki y' u Rwanda. Ahagana mu 2009, Abanyarwanda bari batangiye gutekereza ko Muzehe yavuye muri politiki, ariko siko byari bimeze, kuko we yari yiturije arimo gushushanya uburyo bwiza yagaruka muri politiki agatangira ikindi kivi.
Faustin Twagiramungu n'abo bahoranye mw'ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza
Faustin Twagiramungu n'abo bahoranye mw'ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza
Mu 2011, Muzehe Twagiramungu yirukanye shishi itabona itsinda ry'abasore yakoranaga nabo rigizwe na Patrick Ndengera, Evode Uwizeyimana na David Bugingo. Muzehe yari yatangiye kwikanga ko aba basore batatu bashobora kuba bakorana n' ingoma mpotozi ya FPR; ariko igihe cyaje kugaragaza ko ibyo uyu musaza yavugaga byari ukuri kwambaye ubusa. Aba baswa batatu bagaragaje ko bafitiye amafranga urukundo rurenze, biyibagiza ko ava mu ntoki za shitani, intoki za FPR.
Aba basore bari barahawe mission yo gusenya Muzehe bakamukura mu rubuga rwa politiki, bakagenda bamusebya ko ngo ari umunyagitugu, udashobora kumva inama z'abo bakorana, ntiyubahe na rimwe inzego z'ishyaka. Ariko, Muzehe nk' inararibonye muri politiki, yavumbuye bugicya imikino y'aba basore n'ubugome bwari bubihishemo, anabasha guhangana n'icyuho izi ntasi za FPR zari zisize mu ishyaka rye.
Muzehe Twagiramungu, umunyapolitiki ukerebutse
Nk' umuhanga mu bijyanye n' imibanire y'abantu muri rusange, mu 2011 Muzehe Twagiramungu Faustin yatangarije Abanyarwanda n' Isi yose ko agiye gusubira mu Rwanda kwandikisha ishyaka no gukorera politiki imbere mu gihugu nk' umuntu utavuga rumwe n' ubutegetsi bwa Kigali. Nk' umuntu usanzwe uzi neza FPR, muzehe Twagiramungu yatangaje iby' itahuka rye agamije ibintu bikurikira:
  • Gukangurira Abanyarwanda kugira icyo bamuvugaho n' ishyaka rye. Ibi kandi yabigezeho, kuko muri iyo minsi ibitangazamakuru byinshi byamuvuzeho, nawe aboneraho umwanya wo gutambutsa ibitekerezo bye no kwiyamamaza nk' umuyobozi umwe rukumbi muzima usigaye muri opozisiyo nyarwanda. 
  • Kwereka Abanyarwanda ko yiteguye guheba ubuzima bwe, ariko abantu bakagira ubwisanzure mu gihugu cyabo. Akimara gutangaza ko agiye mu Rwanda, ba bandi bose bari baramukuyeho icyizere, n'abamushinjaga kuba yaba akorana n' ingoma ya FPR, batangiye kumukunda. 
Akimara kwimwa pasiporo na visa byo gusubira mu gihugu cye, Muzehe Twagiramungu yasubiye inyuma gato afata akandi gahe ko kunononsora stratégies ze areba indi nzira yacamo kugirango agere ku cyo yiyemeje. Muzehe Twagiramungu yahise avumbura ko amashyaka yose atavuga rumwe n' ubutegetsi bwa Kigali akorera hanze yifuza kandi yiteguye gukorana na FDLR. Ni muri urwo rwego yamenye ko hari imishyikirano y'ibanga hagati ya RNC, FDU na FDLR.
Muzehe Twagiramungu, nk' umuntu uzi ubwenge, yahise asanga FDLR k'uburyo butunguranye, aca imyuma RNC na FDU aba asinye amasezerano y' ubufatanye n' uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo. Icyo gihe RNC, FDU na FDLR bari mu mishyikirano biga ingingo zimwe na zimwe zagombaga kugenga ubufatanye bwabo. Mu gihe Muzehe Twagiramungu yarimo kubyinira k'urukoma ko FCLR-Ubumwe imaze kuvuka, za RNC na FDU zo zariraga ayo kwarika k'ubwo imishyikirano yazo na FDLR yari imaze kuburizwamo. Iki kintu Muzehe Twagiramungu yakoze, akavumbuka nk'iya gatera akabatanga umushi, bacyita kwiba umugono muri politiki. 
Urugendo rwa Muzehe Twagiramungu muri Tanzaniya
Nyuma y' urugendo yakoreye muri Tanzania, urugendo rwagombaga kuba ibanga, Muzehe Twagiramungu yabwiye abanyamuryango ba RDI bari bateraniye mu nama i Lyon ko yagiye muri Tanzania. Kubivuga, bitandukanye n'ibyo yari yumvikanye n'abari bamutumiye. Urugendo rwa Muzehe Twagiramungu muri Tanzania rwagombaga kuba ibanga rikomeye, kubitangaza kwari ukugirango asakaze amakuru kandi ahuze inzego zitandukanye z' Abanyarwanda, cyane cyane ababa hanze.
Ibyamujyanye kimwe n' ibyavuye mu rugendo rwe muri Tanzaniya ntibyigeze bitangarizwa abanyamuryango ba RDI. Ariko ikigaragara cyo nuko ubwo butumwa bwarebaga abanyarwanda baba hanze muri rusange. Ibi byagize ingaruka nini mu kongera kwigarurira umubare munini w' abantu bamushyigikiye. Umubare w' Abanyarwanda bamushyigikiye bifuza impinduka zihuse mu Rwanda kugirango batahe m'urwababyaye wariyongereye. Abantu batangira kumuvuga, Muzehe Twagiramungu ashyirwa hejuru nk' umucunguzi.
Urutonde rw' amashyaka ya politiki yatumiwe mu cyiswe "Inama Kaminuza"
Amaze kubona ko rubanda nyamwishi imuri inyuma, Muzehe Twagiramungu yahamagaje inama mpuzamashyaka yagombaga gushyiraho urwego rw' ubuyobozi bwo guhangana n' abicanyi bo muri FPR. Uyu musaza yahise akora urutonde rw' amashyaka yifuzaga gutumira muri iyo nama. Nk' inararibonye mu gutohoza amakuru, yari azi amashyaka yose akorana n' umutwe w'abicanyi FPR, n' amashyaka akorera DMI, maze ntiyayatumira. Abanyarwanda baribuka induru ayo mashyaka ataratumiwe yirirwaga avuza.
Amakuru yizewe neza aturuka mu nshuti magara za Muzehe Twagiramungu yemeza ko Dr. Paulin Murayi yagize uruhare rukomeye mu gutegura no gufata ibyemezo ku mashyaka yagombaga kuza mu nama kaminuza. Nk'uko Abanyarwanda bose babizi, Muzehe Twagiramungu ntiyari gutumira Ishyaka Ishema kubera ko afata Padiri Thomas Nahimana nk' umwe mubigeze kuba abanyeshuri be mu bya politiki, akaba amuzi bihagije. N'ibisanzwe ko umumaneko atishimira guhura na mugenzi we basangiye umwuga, cyane iyo babaye inshuti nyuma bagatandukana nabi.
Nk' uko Machiavelli yigeze kubivuga "ntuzigere uha amahirwe uwo muhanganye muri politiki ngo agusome mu bwonko." Padiri Thomas Nahimana nk' umuntu ushobora kuvumbura ibyo Muzehe Twagiramungu ari gupanga, byari ngombwa ko uyu musaza akora ibishoboka byose kugirango amwegeze ku ruhande. Muzehe Twagiramugu ni umuhanga cyane mu gukora gahunda z'ibyo akora; akunda kugwa abantu gitumo akabiba umugono, ariko ntiyifuza na rimwe ko hagira uwumwiba. Abona kare aho ibyago n'ibibazo bishobora guturuka akabikumira bitaramugeraho. Abakoranye nawe muri za '90 ibi bashobora kubyemeza. Uburyo ahangana n' ibibazo n'uburyo abikumira ni umwihariko we.
Muzehe Twagiramungu, umuhanga mu kwimenyekanisha
Filimi nziza cyane yo muri Danemarke yitwa "Borgen" yerekana neza ibyo Muzehe Twagiramungu ari gukora muri ibi bihe. Ni ubwoko bwa filimi y'uruhererekerane yerekana uburyo politiki ari umukino w'umwanda, (w'amafuti). Ntabwo ari umukino w'abanyantege nke kandi kugirango umuntu awutsinde, agomba gukoresha inzira mbi zose zishoboka, usibye kwica nk'uko rukarabankaba Paul Kagame abigenza.
Umuntu wese urebye Borgen agirango ni filimi yanditswe na Muzee Twagiramungu, kuko uyu musaza yemera ko politiki ari umukino uzikura amahame ya Darwin, avuga ko mu gihe cy' impinduka n'ibyago hacika kw'icumu abanyambaraga gusa (mugerageze kureba ibice bindi by' iyi filimi BORGEN kuri Youtube).
Kugirango umuntu abashe kuba kabuhariwe mu kwamamaza nka Debi Mazar cyangwa Lewis Kay, agomba kubasha guhindura ikintu kibi mo icyiza. Iki kintu Muzehe Twagiramungu agifitemo ubunararibonye. Mu mezi make ashize, Rukarabankaba Kagame yashyikirije Muzehe Twagiramungu impano y'umushinga, umushinga w' amacakubiri yise ngo Ndi Umunyarwanda. Muzehe Twagiramungu yahise asamira hejuru ayo mahirwe Kagame yari amuhaye amushimira cyane. Ubwo Muzehe atangira kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye arwanya byimazeyo uwo mushinga-vanguramoko. Bityo umusaza wari usigaye agenda acumbagira nyuma yo kwimwa uruhushya (visa) rwo kujya mu gihugu cye, atangira kugenda yemye n'akanyamuneza ku maso.
Nyuma y' ijoro rimwe gusa, Muzehe yahindutse umuyobozi wahinduye inshingano, atangira kugaragara ku ma televisiyo mpuzamahanga arwanya byimazeyo iyi gahunda vangura-moko ya Ndi Umunyarwanda. Uku niko umucikacumu umwe w' Umututsi yabwiye Ikaze Iwacu ngo "Iyo ndebye Twagiramungu mpita nibona. 90% by' abantu bo mu muryango b' uyu musaza barabishe muri jenoside kandi ari abahutu. Uyu mugabo ni umucikacumu wa jenoside nka njye; yumva imibabaro yacu." Kuva Muzehe ari umucikacumu rya jenoside, ibi bimuhesha kuvuga rikijyana aho ageze hose kuko nta muntu ushobora kumushinja ngo avangura amoko (ngo ni umu raciste) mu gihe bafi umuryango we wose watikijwe n'abantu bo mu bwoko bwe.
Ubwo Muzehe Twagiramugu yandikiraga ababuranira Pascal Simbikangwa (ba avocats) abasaba ko yaba umwe mubatanga buhamya m' urubanza rwe, abo ba avocats barishimye cyane kuko babonaga Muzehe ari umutangabuhamya utagira uruhande abogamiramo, bityo ibyo yavuga mu rukiko bikaba byafatwa nk'ukuri. Nyamara Twagiramungu, nk' umuntu w' inzobere cyane mu kwicuruza no kwiyamamaza, we yari yifitiye ibindi bitekerezo mu mutwe. Ku itariki 18 Gashyantare 2014 ubwo yarari mu rukiko atanga ubuhamya mu rubanza rwa Simbikangwa, aho kuba umutangabuhamya kugirango avuge ibintu byarengera Simbikangwa, ahubwo yahindutse Umwarimu, Inzobere mu mateka, n' umuhanga mu gusesengura ibijyanye na politiki y' u Rwanda. Kugaragara kwa Muzehe Twagiramungu mu rubanza rwa Simbikangwa, yungutsemo ibintu bikurikira:
  • Byatumye Isi yose imubona nk' ijwi rivugira abatagira kivugira cyane cyane abo mu bwoko bw' Abahutu. 
  • Byatumye agerageza kuzana ikibazo cya FDLR m'urukiko. 
  • Byatumye yigaragaza mu rukiko nk' umunyapolitiki w' inararibonye wamaze kurenga ibintu bya politiki, ahubwo akaba ari umuntu wiyubashye urajwe ishinga no gutabara Abanyarwanda, akabakura ku ngoyi y' akarengane, ubusumbane, n'ubwicanyi ingoma mpotozi ya FPR yabashyizeho. 
  • By'umwihariko uyu Musaza yabashije kwimenyekanisha k'ubuntu (nta mafranga na make abishoyemo), yereka amahanga ubunararibonye bwe muri politiki y' u Rwanda.
Muzakunda kumva abantu bakiri bashya muri politiki bavuga ngo amashyaka yabo agizwe n' abantu bakiri batoya. Ariko ikintu biyibagiza nuko urwo rubyiruko rwose ruba rukeneye inararibonye zo kurwerekera. Icyo nabwira aba banyapolitiki bakiri bato, nuko kudaha agaciro abasaza (inararibonye muri politiki), ari ubuswa bubi.
Umwanzuro
Uyu munsi, abareba ibyo Muzehe Twagiramungu akora baramuha amanota menshi cyane kubera ko yumva neza, nta vangura, ubuzima Abanyarwanda babayemo. Yumva neza abanzi be ndetse n' inshuti ze. Ashobora gusoma kandi akumva neza ibijyanye n' imihindukire ya politiki bijyanye n' ibigezweho mu gihe runaka. Muzehe Twagiramungu yakinanye na RNC mu mukino wo gukorana na FDLR maze RNC irarangara igwa mu mutego, Twagiramungu ayikuramo izuba riva.
Abo muri RNC batinze kuvumbura hakiri kare uko ikibuga cya politiki giteye kandi ishyaka ryabo ryagenze biguru-ntege (rizetera!) mu gusobanura impamvu rititabiriye Inama Kaminuza. Baguye mu mutego, mu gihe Muzehe we yari akataje mu rugendo. Mu mashyaka 10 yari yatumiwe na Muzehe Twagiramungu, 6 gusa niyo yabashije kwitabira Inama Kaminuza z'ubushize; ariko icyagaragaye cyane nuko kutaza mu nama kw' andi mashyaka byitiriwe RNC.
Mu nyandiko itaha, nzagerageza gusesengura uko Muzehe Twagiramungu yabashije kwinjira amashyaka amwe ya politiki mbere yo gusohora ubutumire mu cyo yise Imana Kaminuza. Inama Kamunuza yageze ku kintu Kagame atabashije gukora mu myaka itatu ishize. Kudahuza kw' amashyaka, kutumvikana no kudashyira hamwe byahindutse umuco. Mu gihe amashyaka yo muri opposition yirirwa aryana hagati yayo, Inkoramaraso Jack Nziza, Umwamikazi Jeanette Nyiramongi, Akamana Gato Kagame mwene Rutarindwa, n' Umutwe w' Iterabwoba wabo FPR, bo barakataje mu gusenya igihugu no guhutaza uburenganzira bw' ikiremwa muntu. Biracyaza…
Mwumve uko Faustin Twagiramungu yasobanuye iby'inama kaminuza kuri Radio itahuka:
 
Intumwa y'Ikaze Iwacu

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development