Harya iyo Gasana avuga ibi ngibi yibuka ko mushiki we Mukasonga Solange ayobora akarere ka Nyarugenge naho muramu we Makombe akaba Gitifu w'Intara Iburasirazuba?Cyangwa nabo ni abatutsi bakaba badahuje ubwoko? Cyakora inda ibyara mweru na muhima koko...
-------- Original message --------
From: Anastase Gasana
Date:31/03/2014 21:08 (GMT+01:00)
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr,TUBEHO VictimRwanda,rwandalibre@yahoogroups.com,Lyarahoze Samuel ,amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
Subject: *DHR* Re:TUTSI LAND: Bamwe mu Basenyewe i Nyagatare Bahunze u Rwanda
Basomyi banditsi,Ikibazo cya bariya baturage bo muri Nyagatare kirakomeye kurenza uko abantu benshi bakibona. Iyo ukurikiye ikiganiro kw'ijwi rya Amerika Etienne Karekeze yagiranye n'umwe mu baturage basenyewe aho asobanura ko basenyera bamwe abandi ntibabasenyere, bakarenga inzu bagasenya ikurikiraho bitewe na nyirayo uwo ari we, wumva neza ko basenyera abahutu gusa. Utabyumva keretese atari umunyarwanda. Ibi ni gahunda ya leta ya FPR Inkotanyi yo gukora tutsi land/icyanya cy'abatutsi gusa mu turere two mu Rwanda nko kuva Nyagatare ukagenda, i Kayonza, Rwamagana yose Musha kugera i Kabuga n'umugi wa Kigali. Kimwe no kuva ku Gisenyi amasegeteri yose akora ku muhanda munini kugera mu Ruhengeli, Gakenke, Nyirangarama, Rulindo, na Shyorongi. Hose usanga ari tutsi land abatutsi ari nabo bayobozi bo mu nzego zose z' uturere, utugari, imirenge n'imidugudu.Kubera kurwanira iyo myanya hagati yabo usange akenshi baba basubinyemo hagati yabo ngo bamwe ni "abanyejomba" barimo binuba ngo "abagogwe" ni bo bafite imyanya myinshi muri ubwo buyobozi, ubundi hakaza "abanyamasisi", "abanyamurenge", "abahoze mu Rwanda" n'"abavuye hanze", "abagande", "abarundi" bagabiwe umugi wa Butare n'ikengero zawo nkuko umugi wa Ruhengeli(Musanze) wagabiwe "abagogwe", ect... Bariya baturage rero bo muri Nyagatare basenyewe bazira ko ari abahinzii atari aborozi, bazira ko ari abahutu, ibyo bibeshya ngo baratakambira Perezida wa Repubulika ni uguta igihe kuko iriya ari gahunda ya politiki ya FPR ya tutsi land imaze igihe ishyirwa mu bikorwa kandi igikomeza.(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uharenganiye, ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014-03-30 9:28 GMT-04:00 Nzinink <nzinink@yahoo.com>:Rwanda: Bamwe mu Basenyewe i Nyagatare Bahunze u Rwanda
30.03.2014igihe inkuru iherukiye kuvugururwaEtienne KarekeziBamwe mu baturage basenyewe mu karere ka Nyagatare mu ntara y'uburasirazuba y'u Rwanda batangiye guhunga igihugu cyabo. Abo twabashije kuvugana batangaza ko amafaranga y'ubutaka n'amazu yabo yasenywe, akarere kabasubiza, adahwanye na gato n'agaciro k'umutungo wabo babuze.
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bwasenyeye abo baturage kuwa 22 Ukwakira mu 2013. Twari twifuje kuvugana n'umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, ntiyitaba telefoni ye igendanwa.
Abasenyewe ni abari batuye mu murenge wa Rwimiyaga. Kugeza kuri iyi taliki, abo baturage ntibarongera gutuzwa bihamye. Cyokora bamwe mu batugejejeho amakuru babwiye Ijwi ry'Amerika ko ubuyobozi bw'akarere bubakodeshereza mu bandi baturage.
Dore ikibazo: Wowe usenyewe ku ngufu, ntuhabwe ikiguzi cyatuma ugira ahandi wakwimukira mu Rwanda ngo wongere wubake, wabigenza ute? Ese wakwitabaza nde?
Iki ni cyo kibazo bamwe mu bakunzi b'Ijwi ry'Amerika basubije bakoresheje urubuga rwa Facebook. Hari n'abandi baduhaye telefoni zabo turavugana, nk'uko mugiye kubyumva mu kiganiro "Murisanga kw'Ijwi ry'Amerika", cyateguwe n'umunyamakuru Etienne Karekezi.
0 Comments
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment