Pages

Saturday 1 February 2014

[RwandaLibre] Re: ibaruwa ifunguye igenewe F Twagiramungu n'amashyaka yose ya Opposition

 

Komera Manzi.
Urwo rutonde rw'amashyaka yatumiwe na FT ushobora kurusanga muri iyi nyandiko nkuye kuri Radio ijwi rya Rubanda.

Urebe hasi mu mugereka wiswe:

IMPAMVU Z'UBUTUMIRE BW'AMASHYAKA YA OPPOSITION MU NAMA Y'I BURUSELI (01-02 GASHYANTARE 2014)



Twagiramungu Fausitin uyobora RDI-Rwanda Rwiza yatumiye Amashyaka y'Indobanure mu "INAMA KAMINUZA"


RDI-Rwanda Rwiza Logo

Leuze, le 14 janvier 2014

Ku Bayobozi b'Amashyaka atavuga rumwe n'Ubutegetsi bw' u Rwanda, akorera mu bihugu binyuranye.

Bayobozi bavandimwe,

Nshingiye ku biganiro maze iminsi ngirana na mwe ku cyakorwa kugira ngo amashyaka ya opposition ahurize hamwe ingufu mu guhangana n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR-Kagame,
Nkurikije ko abo nashyikiranye nabo bose bemezaga ko igihe kigeze cyo gushyiraho urwego rw'ubufatanye rwakwemeza imikoranire y'amashyaka na gahunda y'ibikorwa byihutirwa,
Nshimishijwe no gutumira ishyaka ryanyu mu nama iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi
tariki ya 1 n'iya 2 Gashyantare 2014, muri ubu buryo :

Kuwa gatandatu tariki ya 01.02.2014 
10:00 Kugera aho inama izabera no gusuhuzanya
10:30 Gutangira inama
13:30 Gusubika imirimo (pause)
15:30 Gusubukura imirimo
18:30 Gucumbika imirimo y'inama

Ku cyumweru tariki ya 02.02.2014 
10:30 Gucumbukura imirimo y'inama
13:30 Gusoza inama
15:30 Gutangariza rubanda imyanzuro y'inama (imbere y' itangazamakuru n'abanyarwanda baboneka)
17:30 Gusezeranaho
Aho inama izabera n'umurongo w'ibyigwa muzabimenyeshwa mu minsi ya vuba.

Kugira ngo imirimo y'inama izagende neza, byaba byiza ko abayobozi b'amashyaka bayiserukamo bamaze gukemura utubazo turi mu mashyaka yabo.

Buri shyaka ritumiwe risabwe kuzahagararirwa n'abantu batarenze batatu, kandi ba Nyirubwite bakubahiriza ingengabihe y'inama uko iteganyijwe.

Mbaye mbashimiye kuzitabira ubu butumire, mwongera kugaragaza umutima ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, nk'uko mudahwema kubitangira, mubashakira ishya n'ihirwe byubakiye ku bumwe buhamye n'amahoro arambye, muri demokrasi n'ubwisanzure bwa buri wese.

Imana y'i Rwanda ihorane namwe n'Abanyarwanda bose !

Faustin TWAGIRAMUNGU Prezida w'Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

Contacts : +32 483 068 198 - rdi_rwanda810@yahoo.fr

Umugereka : Impamvu z'ubu butumire

==============================

IMPAMVU Z'UBUTUMIRE BW'AMASHYAKA YA OPPOSITION MU NAMA Y'I BURUSELI (01-02 GASHYANTARE 2014)

INKONO IHIRA IGIHE ! 
Ibaruwa itumira nyanditse nshingiye ku mvugo nyarwanda igira iti : « zitukwamo nkuru ». Ndagira ngo mbashimire kubera ko mwemeye ko tuvugana, mukantega amatwi. Ndabashimira kandi uburyo mwagiye munsobanurira ubushake mwagize n'imbaraga mutahwemye gukoresha kugira ngo amashyaka yacu akorere hamwe ; ariko ntibishoboke. Umurimo mwakoze ntiwapfuye ubusa : ni uko igihe cyari kitaragera. Ubu, icyo nakoze bisa no korosora ababyukaga !
Kuba ntumije iyi nama si uko nkunda u Rwanda n'Abanyarwanda kurusha abandi Banyamashyaka. Nta n'ubwo mbarusha kumenya amateka y'amashyaka akorera hanze y'igihugu kuva muri 1995 (RDR), 1996 (FRD), 1998 (UFDR), etc. Nshingiye ahanini ku burambe maze mu mashyaka akorera hanze, nkongeraho no kuba abenshi mu batumiwe tuziranye. Ikindi, nkaba nzi uburyo mwigoye mutekereza ku bibazo Abanyarwanda bahuye na byo kuva muri 1994. Twese icyo duhuriyeho ni uko twakoze uko dushoboye, buri shyaka ukwaryo, kugira ngo dushake umuti w'ibibazo byugarije u Rwanda.
Twese twahagurukijwe no gukemura ibibazo byugarije u Rwanda. Ariko bimaze kugaragara ko tutabishobora mu gihe buri shyaka rikora ukwaryo, n'irindi ukwaryo. Ibibazo dushaka gukemura bizarangizwa no gushyira imbaraga z'amashyaka hamwe, akavuga rumwe, akarushaho kugirirwa ikizere n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.
Ubu noneho koko, nyuma y'imyaka 19, IGIHE KIRAGEZE kugira ngo amashyaka akorera hanze ashyire hamwe. Ndetse afatanye urugamba n'ari mu gihugu, ariko azwiho kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR-Kagame.

TUGOMBA GUTSINDA UBWOBA, TUKAZIRIKANA IBITAMBO BYATANZWE 
Gukorera hamwe bizadufasha kurwanya ubwoba. Ubwoba ni bwo mwanzi wa mbere dufite. Tuzagera ku ntego twiyemeje ari uko dutsinze ubwoba, tukumva ko u Rwanda rutagomba kuyoborwa n'abadutuka, abadufunga tuzira ubusa, bakatwicira mu mahanga no mu gihugu, tuzira gusa ko tunenga imiyoborere mibi yabo.

Muri iki gihe amashyaka menshi ni ayumva ko agomba gushyira hamwe. Ayo mashyaka yerekanye ko ashoboye gushishikariza Abanyarwanda bari mu mahanga guhaguruka, yerekana n'ubushake bwo kwitandukanya na politike ishingiye ku matiku, yerekana ko afite ubumenyi buhagije mw'isesengura ry'ibibazo u Rwanda rwanyuzemo. Ayo mashyaka kandi yerekanye ubushobozi bwo kumvisha Abaturarwanda ko basangiye amateka, umuco n'igihugu, ko bagomba gufatanya bakacyubaka, bakagiteza imbere bakoresheje ubwenge, bagashyiraho politike ishingiye k'ukwishyira-ukizana mu butabera, aho gushingira ku moko n'uturere.

Birazwi kandi ko amwe muri aya mashyaka YATANZE IBITAMBO by'imfungwa, andi agatanga ibitambo by'abishwe bunyamaswa, baguye ku rugamba rwo gushakira Abanyarwanda amahoro arambye na demokarasi.

IGIHE KIRAGEZE ko twereka Abanyapolitike bacu bafunzwe ko tutabibagirwa, kandi ko abapfuye bishwe n'abayobozi babi b'u Rwanda batazafatwa nk'abapfiriye ubusa. Ni inshingano dufite yo kububahiriza, tugakomeza inzira y'ukuri bazize. Tuzabishobozwa no gushyira hamwe, tugamije guhindura imiyoborere y' u Rwanda, kugira ngo ishingire kuri demokarasi mu bwisanzure bwa buri wese.

IGIHE KIRAGEZE ko Abanyarwanda bari mu mashyaka akorera hanze babona ingufu zo kwirwanaho, ntibakomeze kwicwa baraswa nka Colonel Theoneste Lizinde, Seth Sendashonga, cyangwa bakicwa banizwe nka Colonel Patrick Karegeya, tutibagiwe n'abagiye barigiswa nka Colonel Augustin Cyiza, Depite Dr Léonard Hitimana, n'abandi benshi.

IKI NI IGIHE CY'IBIKORWA 
Igihe cyo gukoma akamo gusa no kuganyira amahanga, buri shyaka ribikora ku giti cyaryo, icyo gihe kirarangiye. Ubu igikwiye ni ugushyira hamwe, tugahuza imbaraga dufite, tugahuza umugambi, tugatangira ibikorwa bifatika byaha ikizere Abanyarwanda babuze kivurira, tutabangamiye ubwigenge bwa buri shyaka.

Kubera izo mpamvu zose n'izindi zitavuzwe, ndasaba nkomeje abayobozi b'amashyaka twavuganye muri iyi minsi ishize ko twemeranya nta shiti, nta buryarya, nta bwikunde no kwiyemera, ko muri ibi bihe bitoroshye, inyungu z'igihugu zidutegeka gufatanya. Igihe kirageze cyo KWANGA KWICWA ntacyo tugezeho.
Bityo mureke duhurire mu NAMA KAMINUZA tugomba kuzavamo twumvikanye kandi dushyizeho UBURYO BWO GUKORERA HAMWE, TUDAHEJE N'ANDI MASHYAKA AZAZA ATUGANA.

Kubera ko byihutirwa cyane, twatangirira kuri aya mashyaka icumi akurikira, nkaba nsabye abayobozi bayo kwitabira iyi mpuruza bashishikaye :
1. Amahoro People's Congress (APC)
2. Convention Nationale pour la République (CNR-Intwari)
3. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi)
4. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR)
5. Pacte Démocratique du Peuple (PDP)
6. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure)
7. Parti Social (PS-Imberakuri)
8. RUD-Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi
9. Rwanda National Congress (RNC)
10. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza)

Amahoro i Rwanda, n'ubumwe bw'amashyaka mu mahanga !
Faustin TWAGIRAMUNGU
Prezida w'Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza



On Feb 1, 2014, at 13:31, jpmanzi@gmx.de wrote:

 

Netters,
Hari uwaba afite ubwo butumire bwa Faustin Twagiramungu ngo abungezeho. Mfite amatsiko yokumenya amashyaka yatumiwe muri iyo mibonano!
Murakoze
Bon WE
JP
 
Gesendet: Samstag, 01. Februar 2014 um 14:45 Uhr
Von: "Mukandori Mukandori" <m_uk_andori55@yahoo.fr>
An: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>, Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>, "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>
Betreff: Re: [fondationbanyarwanda] ibaruwa ifunguye igenewe F Twagiramungu n'amashyaka yose ya Opposition
 

 


C'est à ces opposants d'ouvrir leurs yeux!

 
 
Le Samedi 1 février 2014 14h15, Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> a écrit :
 
C'est en bon organisateur, excellent stratege qu'il est (kagame), qu'il excelle en desorganisant ses opposants...en fait wishubije!
 
 
Le Samedi 1 février 2014 9h39, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> a écrit :
 
Rwembe,
Icyo abantu benshi bibaza niigituma uwiyita "un bon organisateur"ashaka kubiba "une désorganisation "mu mashyaka amurwanya. None se niba yarageze kubyo yifuzaga, ikindi ahihibikanira ni iki? Ayo mashyaka ugaya akeneye ubwigenge n'ubuzima gatozi ntakenewe gutekererezwa n'abayiyitirira. N'uko njye mbyumva.
 
 
 
Le Vendredi 31 janvier 2014 17h35, Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> a écrit :
 
bwa buro bwinshi...
abanyamashyaka mumenye ko mufite en face qqun de tres organise: bwana kagame ni efficace muri organisation! c'est un efficace organisateur, ntimugacyeke ko yatsinze ex-far kubera ikindi...fpr yari efficace muri organisation,  na nubu kandi ntimurayishyikira. ntabwo ubu butangazo bwanyu muhoza kuri murandasi aribwo buzabafasha kwiganzura fpr...il faut plus efficace!
 
 
Le Vendredi 31 janvier 2014 17h25, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> a écrit :
 
Byaba byiza mugaruye n'itangazo ritumira ayo mashyaka kugirango umuntu yirebere
amashyaka yatumiwe ayo ariyo n'umurongo agenderaho uwo ariwo bityo tubashe kumva icyo politiki irimo ikorwa muri iyi minsi igamije. Politiki yo mu rwego rwohejuru twabwiwe twarayibonye, ubu hakenewe ubushishozi muri byose.
Ngaho nimuhitishe iryotangazo n'ubwo butumire....
Muruhando rw'amashyaka menshi dukeneye kwicarana twese , tugaturana tutabangamirana.
umugoroba mwiza kubakunzi b'amahoro bose.
 
 
Le Vendredi 31 janvier 2014 16h29, Robert Rwangabwoba <rwangabwoba@yahoo.fr> a écrit :
 
De : ISANGANO ARRDC ABENEGIHUGU <isangano.arrdc@gmail.com>
À :
Envoyé le : Jeudi 30 janvier 2014 18h02
Objet : ibaruwa ifunguye igenewe F Twagiramungu n'amashyaka yose ya Opposition
 
IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU N'AMASHYAKA YOSE ATAVUGA RUMWE NA LETA YA KIGALI Ref: 001/ANCP 01/14
Impamvu: Kwamagana ivangura mumashyaka biciye mukiswe Inama Kaminuza y'Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu; Umuyobozi Mukuru wa RDI Rwanda rwiza.
Bwana Faustin Twagiramungu
Bayobozi b' Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali mwese,
 
Twebwe abayobozi b'amashyaka ashyize umukono kuri iyi baruwa tunejejwe no kubamurikira ibi bitekerezo kugirango ibigororwa bigororwe mumaguru mashya niba koko twese dukorera abanyarwanda nk'uko tubivuga tugomba no kubishyira mubikorwa.
 
Mbere na mbere tubanje kubamenyesha ko dushima byimazeyo igitekerezo cyo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali kugirango ahurize hamwe imbaraga zayo bityo abashe guhangana n'igitugu cy'iyo Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi.
Nubwo dushima icyo gitekerezo ariko, turanagaya twivuye inyuma ivangura n'ihezwa ryakozwe mu gutoranya amashyaka atumirwa munama yiswe Kaminuza iteganyijwe ku matariki ya mbere n'iya kabiri Gashyantare umwaka w'2014 mugihugu cy'ububirigi nka bimwe by'AMAJYOJYI majyogi n'ABA POWER byahozeho mubihe twaciyemo kungoma yari iyobowe na MRND.
 
I. DORE INGINGO Z'INGENZI MURI NYINSHI TUNENGA
1. Nk'uko twabibwiwe n'abakurambere bacu ngo "Umwana apfira mw'iterura" Tumaze gusesengurana ubushishozi liste y'amashyaka yatumiwe na Bwana Faustin Twagiramungu tukanasuzuma na liste y'amashyaka yakumiriwe turasanga uriya mushinga wo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali wamaze gukubita igihwereye utararenga umutaru.
2. Turamagana agasuzuguro, ubwiru, ubwishongozi n'ubwirasiburanga amwe mu mashyaka hanze aha yamaze kwishyira mu myanya ko ariyo akomeye ariko yiyibagiza ko umucamanza w'urubanza hagati y'amashyaka ari amatora adafifitse.
Tukibaza tuti ko ayo matora ataraba se ninde wakwihandagaza akavuga ko ishyaka iri n'iri rikomeye kurusha irindi?
Turamenyesha Abanyarwanda ko amashyaka yacu yagiye agira initiatives nyinshi zo guhuza bagenzi bacu b'abanyamashyaka ariko tugahura n'urukuta rw'agasuzuguro n'ubwishongozi bwa bamwe mu banyapolitiki bibwira ko ngo aribo bafite amashyaka akomeye kubera imyanya bahoranye mubutegetsi bwashenye u Rwanda nabo ubwabo bafitemo uruhare rugaragara bwaba ubwa MRND ndetse n'uburiho ubu bwa FPR.
3.Gushoza urugamba rutari ngombwa. ''Dusangane twese" aya ni amagambo Bwana Faustin Twagiramungu yigeze kuvuga mu myaka yashize asubiza bamwe mubanyapolitiki bari bafite utuntu tumwe na tumwe batumvikanagaho. Kuki Bwana Faustin Twagiramungu twafatwaga nk'inararibonye ubu aheza amashyaka amwe yarangiza akavuga ngo "amashyaka yandi ngo azaze abasanga ayoboka?"Ahinduye ate amagambo kandi atandukaniyehe na Prezida Paul Kagame wemera amashyaka amwe agendera mukwaha kwe andi akayigizayo cyane cyane akorera mumahanga? Ku muntu nka Faustin Twagiramungu uhirimbanira kuba Perezida w'u Rwanda ahinduye imvugo ate aka kanya?
Niba atari ivangura ni gute Bwana FaustinTwagiramungu yatumira amashyaka 10 gusa kumashyaka asaga hafi 20 akorera hanze?
4.Tuzi neza ko gutatanya ingufu hagati y'abagombye gutahiriza umugozi umwe biha ingufu uwo bahanganye ariko kandi ntibizatubuza kwamagana uwo ari wese ushaka kugarura amacenga, uburiganya, ubugambanyi, amaco y'inda n'ibindi nk'ibyabaye mu ruhando rw'amashyaka mu 1992, mu masezerano ya Arusha na nyuma yaho.
5. Amakimbirane n'inzika hagati y'abanyapolitiki ku giti cyabo, amashyari n'utundi dutiriganya ntibigomba kuba impamvu yo guheza no gukumira amashyaka ahagarariye abanyarwanda batari bake naho ubundi urwishe ya nka rwaba ntaho rwagiye.
6. Aho ibintu bigeze birakabije: Amashyaka yacu nta na rimwe azemera ibikorwa by'agasuzuguro bisa nko gutoragura utuvungukira twaguye munsi y'ameza y'andi mashyaka boshye usigira injangwe cyangwa imbwa ye nk'uko tutigeze kandi tutazigera na rimwe dushukishwa ubuhendabana bwa FPR ngo dutatire igihango twasezeranije abanyarwanda.
Twe nta nyota y'imyanya dufite ikidushishikaje ni ukurwanya igitugu cya Kagame tukageza abanyarwanda bose kuri Demokarasi, nta vangura nk'iryo tubona ryatangiriye mu biyita ko bashaka kubohora u Rwanda.
II. INAMA TWATANGA KUGIRANGO IBINTU BISUBIRE MU BURYO:
Turatanga inama duhereye kuri Muzehe FaustinTwagiramungu:
Zitukwamo nkuru koko. Ntidushidikanya ku bukuru bwawe ndetse no kuba ari wowe waba umuhuza mu mashyaka urabikwiye. Ariko kandi aho kugirango uteze intambara itari ngombwa hagati y'amashyaka agize opposition hari inama ebyiri twifuza kuguhakugirango ibintu birusheho gukorwa mu mucyo mu ntangiriro y'imikorere n'imikoranire hagati y'amashyakacyane ko ntamuntu kamara ubaho. Izo nama ni izi :
1. Ushobora kwimura amatariki y'inama ugatumira amashyaka yose nta na rimwe rihejwe muri iyo nama Kaminuza hanyuma amashyaka azavuka nyuma azabe ariyo aza asanga andi yamaze kwishyira hamwe kuko nyine atariho ubu.
Birumvikana ko wenda wamaze gukora réservation mu mahoteri ariko kandi biraruta kuriha amande ya Hoteri kuruta gukomera kw'izima ryo guheza abo mufatanyije urugendo kuko izima nk'iryo risenya igihugu aho kucyubaka kandi wibuke neza ko iyihuse yabyaye igihumye.
2. Mu masaha make asigaye ngo inama iterane ushobora gutumira n'ariya mashyaka wari waheje. Abazananirwa kugera aho inama izabera uwo si umurimo wawe. N'ubwo nta mwanya uzaba wabahaye wo kwitegura ariko kubatumira bakinanirwa biruta kubaheza.
Inama twaha amashyaka yatumiwe na Faustin Twagiramungu ni izi :
1. Niba muvugira abanyarwanda koko kandi mukaba mwemera principes za Demokarasi nimudufashe kumvisha FaustinTwagiramungu ko yakwisubiraho mbere y'uko inama iterana. Mu gihe gito gisigaye mu musabe kutagira abo aheza.
 
2. Turasaba amashyaka ashyira mugaciro ari kurutonde rw'ayatumiwe kutitabira iriya nama mugihe cyose haba hakomeje kurangwamo umuhezo n'ivangura ku yandi mashyaka niba koko mugamije gukosora ibyo twese tunenga leta ya FPR.
 
III. ICYO TWAVUGA KUMPUNGENGE ZIKUNZE KUGARAGARA
Ku mpungenge z'uko hashobora kuba hari ba gatumwa ba Leta ya Kigali bihishe muri opposition, dusanga uburyo bwiza bwo kubamenya atari ubwo kubaheza inyuma y'urugi kuko burya ngo ushaka gutsinda umwanzi aramwiyegereza.
Ibyo kandi n'ubwo abantu benshi bakunze kubihoza mu mvugo twagereranya n'amazimwe nta n'umwe uratanga ibimenyetso bifatika kuri abo babivugwaho. Niba hari ufite icyo ananga abayobozi b'amashka yahejwe yagitangariza abanyarwanda ku mugaragaro.
Amashyaka yose aramutse yishyize hamwe hashyirwaho uburyo (mécanismes) bwo gutahura abanyapolitiki baba batwihishemo bakorana na Leta ya Kigali kandi turizera ko bitatinda kumenyekananiba bahari koko.
IV. UMWANZURO
Mu mashyaka yacu twirinda kandi twigengesera ku kintu cyose cyabangamira abo dufatanyije urugamba rwo gukura kw'izima ishyaka ry'Agatsiko k'abicanyi bo muri FPR. Ariko nyuma y'ubushishozi bwinshi twasuzumye intambwe dutera dusanga amashyaka twibwira ko dufatanyije urugamba yo arushaho gukumira no gusuzugura. Ibi tubifitiye ingero nyinshi ni biba ngombwa tuzazigaragaza.
Niba ibintu bidakosowe mu maguru mashya ngo amashyaka yose uko yakabaye atumizwe asase inzobe yige uburyo bwo gushakisha Demokarasi mu Rwanda, twiteguye gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu kurwanya iryo vangura harimo no kumenyesha abagiraneza n'inshuti z'u Rwanda bari batangiye kumva amarira y'imfubyi tubasobanurira ko gushyira imbere umuntu uvangura byazaba bibi cyane aramutse ageze kubutegetsi ndetse kurusha ubutegetsi bw'abicanyi buriho ubu mu Rwanda buyobowe na FPR-Inkotanyi.
Tuboneyeho kubwira abanyarwanda bose ko ibizava mu manama tutatumiwemo ngo dutange ibitekerezo ko tutazabyemera na gato uko byaba bimeze kose.
ntawe ugomba kugerera andi mashyaka mu kebo cyangwa ngo ayasuzugure ngo bicire ahokuko ntawe uzi ingufu zayo mu Benegihugu.
Dukomeye ku ihame ryo gukorera hamwe no kwiyunga kw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ibyo tukaba tubihamya duhereye ku matangazo yacu menshi n'amabaruwa yashyizwe ahagaragara yahamagariraga bagenzi bacu kwishyira hamwe bamwe bakabyumva abandi bakabisuzugura. Urugero twatanga muri nyinshi dufite ni igitekerezo cyo gukora inama y'amashyaka yose no gutegura memorandum isinywe n'amashyaka yose yerekana akarengane n'ibibazo byose biterwa n'ubutegetsi buriho mu Rwanda dusaba amahanga yose n'imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Leta ya Kigali ikemera ibiganiro n'amashyaka yose n'imitwe ya gisirikare yose .
Izo initiatives mwarazisuzuguye ndetse bamwe muri mwe musohora n'amatangazo muzamagana tubabera imfura ntitwabashyira ku karubanda mugirango ntitwabibonye.
Mu gusoza turasanga igihe kigeze ko nouvelle génération ifatanije n'izindi nararibonye zishyira mugacirobahaguruka bagasenyera umugozi umwe bagakosora amafuti yakomeje kugaragazwa n'abarata inkovu z'imuringa.
 
Tubaye tubashimiye mugire Urukundo n'Amahoro.
 
Urugamba rurakomeje
 
Bitangajwe kuwa 30 Mutarama 2014
 
 
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko
 
Bwana Akishuli Abdallah Perezida w'ishyaka FPP-URUKATSA
(sé)
 
Bwana Jean Marie Vianney Minani Perezida w'ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu
(sé)
 
Bwana Hitimana Boniface Perezida w'ishyaka UDFR-Ihamye
(sé)
 
Bimenyeshejwe
Abanyarwanda bose


--
_________________________________________________
ISANGANO-ARRDC :
'Amahirwe angana ku Banyarwanda bose mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi na Repubulika'
 
 

 
 
 

 
 
 

 
 
 

 
 
 

 

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development