Me Evode Uwizeyimana yanenze raporo y'agateganyo ya Maina Kiai ku Rwanda Me Evode Uwizeyimana, inzobere mu mategeko yavuze ko atemeranya na raporo y'agateganyo yakozwe n' Intumwa yigenga y'Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu k'uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, Maina Kiai, ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Muri raporo yakozwe na Maina yavuze ko iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa muntu bikiri inzira ikomeye mu Rwanda. Yanavuze ko abatavuga rumwe na leta badahabwa urubuga rwo kwerekana ibitekerezo byabo. Me Uwizeyimana, mu ikositimu y'umukara, IGIHE yamusanze aho yari ari i Gashora mu karere ka Bugesera atanga ikiganiro ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, kuwa 17 Gashyantare 2014, imubaza uko yabonye raporo y'agateaganyo ya Maina ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Me Uwizeyimana uzwi cyane radiyo mpuzamahanga nka BBC mu biganiro by'"Imvo n' Imvano" asesengura icyo amategeko agena ku biganiro byahatambukaga, ni inzobere mu mategeko ikora ubushakashatsi muri kaminuza ya Montreal muri Canada, akaba n'inzobere mpuzamahanga (Consultant international ) mu bijyanye n'amategeko n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda, ntiyariye iminwa agaragaza ko aporo ya Maina ingenga u Rwanda atemeranywa nayo ku mpamvu zitandukanye, zirimo ko ngo yaje afite mu mutwe we icyo agamije ku Rwanda (Position) bitandukanye no kubyirebera.Uwizeyimana mu mvugo ye asanga iyi raporo idahuye ni ukuri mu gihe yaje hari ibyo afite mu mutwe, aho kuza akora ubushakashatsi bwe. Yagize ati "Ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda, yaje afite ibintu yazanye byari mu mutwe we arabigenzura arangije arabyemeza. Ibyo yavuze sibyo yabonye ni ibyo yaje azi biri mu mutwe we." Muri iki kiganiro Evode yisegura ko iki kibazo atakabaye ari we ugisubiza kuko kigenewe Umuvugizi wa Leta, ariko nk'umunyamategeko n'umuntu usanzwe uzi Maina ngo hari icyo yamuvugaho, no kuri raporo, kuko yagize n'amahirwe yo guhura nawe no kuganira ubugira kabiri mbere y'uko aza mu Rwanda. Ikindi yemeza ni uko ibyo yanditse ntaho bitaniye n'ibyo imiryango mpuzamahanga imwe n'imwe ijya inenga u Rwanda n'ubundi isanzwe yandika, akenshi bivugwa ko bitajyanye n'ukuri. Mri yo zazamo Human Rights Watch na Amnesty international. Raporo zitandukanye zagiye zishyirwa ahagaragara n'iyi miryango Leta y'u Rwanda yazihakanye yivuye inyuma kuko zitagaragaza icyo baba bashingiyeho ngo bijyanishwe n'ukuri n'amateka y'igihugu. Evode yakomeje agira ati "Ibyo yavuze njyewe ntigeze mbigenzura ariko ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda. Ku bwanjye ibyari birimo si ibyo yabonye ahubwo nibyo yaje bitsindagiye mu mutwe we. Bityo nta na kimwe nakubwira ngo ni ikintu gifite ireme cyangwa gifite aho gishingiye kuko mbere yuko abitangira twahuye twanavuganye yaje afite uko abona u Rwanda." Kwivuguruza imbere y'itangazamakuru Ikindi gishingirwaho ko ibyagaragajwe na Maina atari ukuri ni uko ku munsi nyirizina wo gushyira iyi raporo hanze yabanje kwirukana abanyamakuru mu gitondo muri Minisiteri y'Ubutabera, akabwira abayobozi ibyiza nyuma akaza guhindura imvugo imbere y'abanyamakuru. Yagize ati "Mu gitondo mbere y'uko atanga raporo mu gitondo yirukanye abanyamakuru, twebwe yatubwiye ibyiza ko u Rwanda rurimo gutera imbere ko iyubahirizwa ry'uburennganzira bwa muntu bushimishije, avuga ko ibindi bitarakorwa nabyo bizakorwa." Aha ngo yanavuze ko u Rwanda arureba mu ndorerwamo arebamo ibindi bihugu, akaba anarushima. Nyamara ngo ibyo yabwiye aba bayobozi yaje kubihindura ageze imbere y'abanyamakuru. Evode yagize ati "Ibyo yavuze mbere ya saa sita bitandukanye cyane n'ibyo yatangaje nimugoroba mu nama n'abanyamakuru byanyeretse ko yari umuntu wivuguruza akisubiramo […] abanyamakuru yabirukanye yanga kuza kwivuguruza mu mvugo ye." Ikindi cyatuma iyi raporo idashingirwaho ngo ni uko Maina yagiye muri gereza akaganira n'abafunzwe ariko ntiyegere na Leta y'u Rwanda ngo baganire. Aha ngo yasuye abo banyururu wenyine kuko amategeko abimwemerera. Gusa ngo ibyo yatangaje ni uko abo banyururu babibona, kandi ngo nta munyururu wapfa kwemera ibyo yakoze ahubwo ko usanga bose bavuga ko barengana mu gihe kumubona bamubwiye nka'ababwira umucamanza. Ahereye ku byatangajwe byose n'ibyo yasobanuye muri iki kiganiro Evode yanenze yivuye inyuma iyi raporo ya Maina. Yagize ati "Umwanzuro yavanyemo njyewe ku ruhande rwanjye sintekereza ko iyo raporo ari ukuri, ku ruhande rwanjye , biriya bintu Maina yanditse nta gaciro mbiha." Si Evode wenyine uhakanye ibyagaragajwe muri iyi raporo kuko na Minisitiri w'ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yagize ati " Ni ibintu byo kudushyira ku guhora twisobanura ." Evode ni muntu ki ? Me Evode Uwizeyimana afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubwa Canada aho yize akaba anakora ubushakashatsi muri Kaminuza Montréal. Yakunze kumvikana cyane mu biganiro bya « Imvo n'imvano » byavugaga ku Rwanda aho akenshi yakundaga kwerekana uko amategeko avuga ku kintu runaka, aho yakunze kubazwa ku rubanza rwa Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ». Uyu mugabo yigeze no gukurira igikorwa cyo kwamamaza Faustin Twagiramungu mu matora ya Perezida mu Rwanda nubwo nyuma yaje kumushinja gukorana na FPR. Yaje mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2013 avuye muri Canada, igihugu afitiye ubwenegihugu yagiyemo muri 2004.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment