http://www.youtube.com/watch?v=KjxCJy7YlVMNi kuri uyu wagatandatu taliki ya 22/02/2014, ubwo abanyarwanda basaga 400 ndetse baherekejwe na bamwe mu benegihugu kavukire (abazungu), bateraniye i Buruseli mu Bubiligi ku Ngoro y'abadepite bagize ibihugu by'i bulayi (parlement européen) mu gikorwa cyo kwigaragambya.Basabaga ko ibihugu by'i bulayi byahagarika guha imfashanyo leta y'u Rwanda ngo kuko mu gihugu cy'u Rwanda hali igitugu n'akarengane ndetse bikumvisha perezida w'u Rwanda Paul Kagame ko agomba gufungura INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE ndetse n'izindi mfungwa zose za politiki.Akarusho karanze iyi myigaragambyo, n'uko yali yitabiliwe n'amashyaka hafi ya yose atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, ndetse na bamwe mu banyarwanda badakunze kwitabira ibikorwa nk'ibi.Nk'uko bisanzwe iyi myigaragambyo yabaye mu mutuzo.Nubwo hali hakonje aliko wabonaga abigaragambyaga bashabutse cyane ndetse ku buryo wabonaga ko hali icyizere bafite cy'uko ibibazo by'impunzi z'abanyarwanda byaba biri hafi gukemuka.Ikindi kandi kidasanzwe cyaranze iyi myigaragamyo n'uko yali yitabiliwe cyane n'urubyiruko.IkonderaInfos
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment