RWANDA: IMIGAMBI YO GUHOHOTERA ABANYAPOLITIKI
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 005/P.S.IMB/014
Rigarutse ku itotezwa rya hato na hato rikorerwa imfungwa za gereza ya Mpanga kugeza ubwo hari n'uwapfuye bigatuma abo mu gice cya mbere kitwa « Roméo Wing » bigaragambya (cfr itangazo ryacu ryo kuwa 26/01/2014) ;
Ryibutsa ko nyuma y'uko ririya tangazo tuvuze haruguru risohokeye, umuyobozi wa gereza, Bwana MBABAZA Innocent yashyize mu majwi Me Bernard NTAGANDA amushinja kuba ariwe wateje imyigaragambyo y'imfungwa zifungiwe mu gice kimwe na nyakwigendera nyamara aho yari afungiye hakaba hatandukanye cyane n'aho imfungwa za politiki zifungiye ;
Ryibutsa ko nyamara anketi zakozwe n'ubutegetsi zagaragaje ko ubuyobozi bwa gereza bwagize uruhare mu rupfu rw'iyo mfungwa, ari nabyo byatumye uwitwa BUNGWA Claver, wari ushinzwe umutekano yimurirwa muri gereza ya Muhanga ; Ritewe impungenge n'amakuru akomeje kurigeraho agaragaza ko hari imyigaragambyo irimo gutegurwa muri gereza ya Mpanga kugirango byitirirwe abanyapolitiki, cyane cyane Me Bernard NTAGANDA wari ushigaje igihe gito ngo arangize igihano cy'akamamama yakatiwe na Leta ya Kigali ; Ishyaka ry'IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ritangariza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ibi bikurikira :
1. Icyo gikorwa cy'imyigarambyo itegurwa cyaba kiyobowe na Bwana GASHUGI, umuyobozi wungirije wa gereza hamwe na MUGWIZA ushinzwe iperereza. Bakaba babifashwamo n'imfungwa zitwa : KAGANGO Tharicisse, MUNYANEZA Faustin alias Formateur, NSABIMANA Alphonse Alias Cyamatata na MUSSA Merikiyadi alias NDADAYE ;
2. Icyo gikorwa kigayitse gitegurwa ngo n'icyo kugirango babone uburyo bwo guhimbira ibyaha Me Bernard NTAGANDA kugirango babone uko bamukorera indi dosiye yo kumuheza muri gereza ;
3. Ibibazo byugarije u Rwanda n'abanyarwanda ntibizacyemurwa no gukomeza kugerekaho urusyo abatavuga rumwe na Leta ibahimbira ibirego, ahubwo ko bizacyemurwa n'ubushake busesuye bwa Leta bwo kwemerera abatavuga rumwe nayo gukora politike mu bwisanzure, bityo bakabera Leta indorerwamo y'ibigomba gukosorwa ;
Bikorewe i Kigali, Kuwa 20 Gashyantare 2014
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere
No comments:
Post a Comment