Pages

Tuesday 10 December 2013

Minisitiri w’Intebe arahagararira u Rwanda mu gusezera kuri Mandela >


Minisitiri w'Intebe arahagararira u Rwanda mu gusezera kuri Mandela


Yanditswe kuya 10-12-2013 - Saa 10:18' na Jean Claude Ntawitonda

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arahagararira Prezida wa Repubuluka y'u Rwanda n'Abanyarwanda bose mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Nelson Mandera muri Afurika y'Epfo ahategerejwe ibihangange n'abakuru b'ibihugu bagera kuri 90 baturutse ku isi hose.

Kuri twitter ya Minisiteri y'Intebe (Primature), Minisitiri w'Intebe yagize ati " Uyu munsi Minisitiri w'Intebe @HabumuremyiP arahagararira Pres. #Kagame n'Abanyarwanda bose mu muhango wo gusezera #NelsonMandela #Rwanda."

Nk'uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters, uhereye kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, ukageza kuri perezida wa Iran Hassan Rohan baraba bateraniye muri sitade ya Soccer City Stadium yo mu Mujyi wa Johannesburg mu muhango wo gusezera Nelson Madiba Mandela mbere y'uko ahyingurwa ku musozi avukaho wa Qunu ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013.
Kugeza ubu umurambo we uracyari mu nyubako "Union Buildings" y'i Pretoria kugira ngo ubanze werekanwe mbere yo gushyingurwa.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga biravuga ko nubwo ugutabaruka kw'Intwari Madiba byababaje Isi yose hari n'isomo rihambaye bisize byiyongera ku mateka ye kuko bigiye kuba umuhuza udasanzwe ku bihangange byinshi bitajyaga biteganya kuba byahurira hamwe.

Urugero rwagarutsweho ni urwa Perezida Obama wa Amerika na mugenzi we wa Iran Rohan ; abandi badakunda gushyikirana mu bya dipolomasi baba bari muri uyu muhango ni nka Francois Hollande n'uwo yasimbuye ku butegetsi mu Bufaransa Nicolas Sarkozy.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development