Pages

Thursday 14 November 2013

Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda


Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Nk'uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y'umwiherero w'abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye ».
Umuntu wa mbere ugomba gusaba imbabazi abatutsi ni Perezida Pahulo Kagame n'intagondwa z'abahutu.
Perezida Pahulo Kagame azi neza amahano yakoze afata icyemezo cyo kwica uwo yaje gusimbura ku ntebe, Perezida Yuvenali Habyarimana, arashe indege ye, akicwa ari kumwe n'umugaba w'ingabo, kimwe n'ibindi byegera bye. Perezida Habyarimana yari avuye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yiyemeje gushyiraho inzego z'ubutegetsi zari zisigaye (Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko) nk'uko zari zemejwe n'Amasezerano ya Arusha. Buri wese azi uko iryo hanura ry'indege ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yibasiye Abatutsi. None Perezida Kagame, uzi neza icyemezo yafashe, arimo aritarutsa ibibazo, yigira nyoni nyinshi, akihanukira ngo Abahutu muri rusange bafite icyaha cy'inkomoko, ngo nibishyure, basabe imbabazi Abatutsi kubera ko ngo intagondwa z'abahutu zishe abatutsi zabikoze mw'izina ry'abahutu. Zatumwe n'Abahutu bahe ? Ryari ?
FDU-Inkingi yemera ko Abatutsi bari mu gihugu muri 1994 bishwe urw'agashinyaguro bazira ubwoko bwabo. Habayeho itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, ari ryo Jenoside. Iri ni ihame rigomba gushimangirwa, rikazahora ryibukwa, rikabwirwa abana b'Abanyarwanda bose mu ruhererekane kugira ngo ayo mahano atazongera kuba mu gihugu cyacu kandi Leta n'izindi nzego z'ubutegetsi zikumva buri gihe ko zifite inshingano idakuka yo kubaha ubuzima bwa buri muntu, zikaburinda kandi zikaburengera. Kubera ko ubuzima bw'umuntu ari ubunyagitinyiro kandi bukaba indahubanganywa.
Niba ahubwo hari umuntu ukwiye gusaba imbabazi Abatutsi n'Abanyarwanda bose muri rusange ni Perezida Kagame kuko ahanura indege ya Perezida Habyarimana yari azi neza amarorerwa azakurikiraho. Anavuze ko atari abizi nabyo ntibyakworoshya uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko umuntu nka we ashinzwe kumenya ingaruka z'ibikorwa bye. Twibutse ko icyo gihe urwego rwa Perezida wa Repubulika ari rwo rwonyine rwari rwarinjiye muri Masezerano ya Arusha, ko kuvanaho urwo rwego k'ubwende, byari icyemezo cyo gushyira igihugu mu gihirahiro cy'inzego « vide institutionnel », icyemezo cyaje gushyira igorora intagondwa z'Abahutu kubera ko zabonye icyuho zinyuramo, zigatsemba Abatutsi bari mu gihugu zibaziza ubwoko bwabo. Izo ntagondwa z'Abahutu nizo zigomba kuryozwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n'uwabahuriye inzira, Pahulo Kagame.
Undi muntu ugomba gusaba imbabazi Abahutu ni Perezida Pahulo Kagame n'intagondwa z'Abatutsi.
Niba hari umuntu ukwiye gusaba imbabazi Abahutu n'Abanyarwanda bose muri rusange ni Perezida Pahulo Kagame kubera ko nyuma yo guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, Kagame yubuye intambara rugikubita, ahitana abantu batabarika kuva za Byumba, Kibungo, Kigali, Gitarama, Butare kugeza aho yakurikiraniye impunzi mu nkambi no mu mashyamba y'inzitane ya Kongo mu birometero birenze ibihumbi bitatu (3000), muri 1996-1998 akazirimbura afatanije n'intagondwa z'Abatutsi, mu buryo bw'agahomamunwa. Raporo Mapping ya LONI ivuga ko ubu bwicanyi ndengakamere bwakwitwa Jenoside inkiko ziramutse zibukurikiranye. Tutibagiwe n'ubwicanyi bw'impunzi zari i Kibeho kuwa 22 Mata 1995 ndetse n'ubw'abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri barimbuwe na Leta ya Perezida Kagame, muri 1997-2000, mu ntambara y'abacengezi.
Benshi muri aba Bahutu Kagame atanze iteka ko bokamwa n'icyaha cy'inkomoko, kubera ko babarizwa mu bwoko bw'intagondwa zimwe z'Abahutu, abenshi muri bo bishwe ku mabwiriza ya Perezida Kagame. Abandi bahizwe bukware, bicwa n'izo ntagondwa z'Abahutu. Abandi muribo bari mu batumye bamwe mu Batutsi barokoka. None ngo aba Bahutu bose nibasabe imbabazi ! Aka ni agahomamunwa. Ko uburyozwacyaha ari gatozi k'uwakoze icyaha, kuki Perezida Kagame ashaka gusiga icyaha Abahutu bose, dore ko n'abana ayo marorerwa yabaye bataravuka, ngo nabo uwo muruho ugomba kubokama ?
Banyarwanda muramenye, nimwitaze ubutegetsi bubisha.
Banyarwanda muramenye, izi ngamba zirigufatwa n'ubutegetsi bwa Kagame zo gukomeza guhembera ubugome n'urwango hagati y'amoko y'Abanyarwanda nimuzitaze. Gahunda yo gushaka kujijisha Abanyarwanda ko nta bwoko bagira, mu gihe uhora wibutsa Abahutu bose ko bakoze Jenoside bayikorera Abatutsi, ngo nibasabe imbabazi, biragaragara ko ihishe izindi gahunda zo kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku bwoko bw'Abatutsi. Nyamara Perezida aribeshya, kubera ko Abatutsi ashaka gukurura mu rwango n'irondakoko barimo bamwizibukira. Ibi biraba mu gihe Abatutsi benshi aribo bahunga ubutegetsi bwa Kagame, bagasanga Abahutu hanze gufatanya kurwanya ubutegetsi bw'igitugu kubera ko batemera inganji y'ubutegetsi bushingiye k'ubwoko.
FDU-Inkingi ibona ko ubwiyunge mu Banyarwanda bugomba kwubakirwa k'ukuri. Uwakoze icyaha nagihanirwe ku giti cye kuko icyaha ari gatozi ; niyaka imbabazi kuko yicujije koko azihabwe. Gutsindira abantu kwaka imbabazi ntibihwitse. Akababaro ka buri wese wapfushije nikumvwe, kandi buri wese agire uburenganzira bwo kwibuka abe n'ubutegetsi bubyubahirize. Imfumbyi zose, ari iz'ababyeyi bazize itsembabwoko n'iz'ababyeyi bazize itsembatsemba, nizigire amahirwe amwe, zigobokwe kimwe.
Maze ibyo nibikorwa, Abanyarwanda twese kubera ko dukeneye imbabazi, tuzahuze imitima, tuzisabe Imana kubera ko ariyo nkuru atari abigira ba miseke igoroye.
Bikorewe i Lausane mu Busuwisi, kuwa 14 Ugushyingo, 2013.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development